00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusubira kwiga kubera Evode, kwinjira muri Sena n’inzozi zo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr. Frank Habineza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 October 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza, uherutse kurahirira kwinjira muri Sena y’u Rwanda, yagaragaje uko yiteguye inshingano, uko yatewe umwete na mugenzi we Evode Uwizeyimana mu kwiga amategeko no kuba yakongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu bihe biri imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Frank Habineza yavuze ko ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo Rwanda na mugenzi we Evode Uwizeyimana akamubwira ko adakwiye kujya impaka ku mategeko atarayize kuko bisa no kwiyahura, byatumye uwari ufite impamyabumenyi y’ikirenga asubira kujya kwiga.

Ati “Navuga ko Senateri Evode Uwizeyimana yanteye ishyari ryiza, mpita njya kwiga amategeko ubu ndi mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Kigali, UoK, ku buryo umwaka utaha nzaba nambaye kandi ni ibintu nzakomerezaho ku buryo na ILPD nzayiga. Nibiba ngombwa n’impamyabumenyi y’ikirenga nyikureyo.”

Yavuze ko atagiye kwiga Amategeko nko guhangana ahubwo yashakaga kongera ubumenyi kandi ko n’akazi k’ubudepite ku ruhande rumwe gasaba kuba umuntu afite ubumenyi ku mategeko kuko bifasha mu kuzuza neza inshingano zo kuvuganira Abanyarwanda.

Yagagaragaje ko nta kibazo na kimwe agirana na Senateri Evode Uwizeyimana ahubwo ko uretse kumukangura akiga amategeko, bahuriye muri Sena y’u Rwanda kandi bazajya bungurana ibitekerezo ku cyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Ati “Ni ibintu byiza cyane kuba muri Sena imwe, njyewe navuga ko ari ‘umujama’ wanjye kuko turaganira tugahuza, n’iyo tutahuza tukongera tukagira ikiganiro mpaka kandi na ho tutagira aho duhuriza ntabwo dushobora kuvuga ngo byacitse.”

Dr. Frank Habineza yatorewe kuba Umusenateri mu gihe yabisikanye na Mugisha Alexis ubarizwa muri Green Party wari ushoje manda y’imyaka itanu. Hari benshi bibajije impamvu atamuhariye uwo mwanya kuko hari amahirwe ko yashoboraga kongerwa indi myaka itanu.

Habineza yagaragaje ko nta kibazo kirimo kuba asimbuye Mugisha muri Sena kuko imyaka itanu ye yari yarayirangije ariko yizeza ko ishyaka rigiye kumuha izindi nshingano.

Ati “N’ubu ni umurwanashyaka wacu, ni na komiseri mukuru w’ishyaka kandi ari mu nshingano. Tuzamushinga kandi tuzakomeza turebe ko yabona indi mirimo mishya. Manda ni iy’imyaka itanu, iyo irangiye ntabwo bivuze ko uyikomezamo. Ushobora gukomeza mu yindi mirimo kandi na we azakomeza mu yindi mirimo. Nta kibazo kirimo rwose ni ibisanzwe ndetse mujya mubibona bamwe bava muri iyi mirimo bakajya mu yindi na we ni ko bizagenda.”

Mu mirimo mishya yo kuba Umusenateri, Frank Habineza yagaragaje ko azakomeza gushyira imbere inyungu z’umuturage.

Ati “Ndacyari njyewe, ndacyari umwimerere. Icyo nababwira ni uko ni ishingano zitandukanye mu mategeko agenga umutwe w’abadepite n’agenga uwa Sena...hari aho ibibazo by’abaturage tuzagenda duhura na byo kandi tukabibafashamo n’Imana. Abaturage bitege ko duhari ku bwabo kandi tuzakomeza kubakorera neza.”

Perezida w'Ishyaka rya Green Party mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yavuze ku buryo yatewe ishyaka ryo kwiga amategeko na Evode Uwizeyimana wamubwiye ko kujya impaka ku mategeko utarayize ari nko kwiyahura

Kongera kwiyamamaza, nyuma yo gutsindwa

Dr. Habineza amaze kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu inshuro ebyeri zose ndetse muri zo ntabashe kubona n’amajwi 5%.

Amatora aheruka yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame ni we watsinze abo bari bahatanye ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8.822.794.

Dr. Frank Habineza yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.50%.

Habineza yavuze ko guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu byari mu nyungu z’igihugu kuruta inyungu ze.

Ati “Nashyize imbere inyungu z’igihugu zo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuko twabonaga ari byo bifite agaciro cyane kurusha ku budepite. Twabonaga ko inyungu z’igihugu ari ukwiyamamaza ku mwanya wa Perezida cyane ko turi ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Turavuga ngo ibi bitekerezo ntitwabiryamira. Ntabwo nashyize inyungu zanjye imbere nashyize inyungu z’igihugu imbere.”

Yavuze ko nubwo atatsinze amatora ariko afite icyizere ko ibikubiye muri manifesto ye bizashyirwa mu bikorwa.

Ubwo yabazwaga ku kuba ari gutekereza ko yazayobora Sena y’u Rwanda cyane ko komite iyiyoboye izarangiza manda mu 2029 mu gihe abandi bazayirangiza 2030, yavuze ko atabimenya ariko ko yiteguye gukorera Abanyarwanda.

Ati “Icyo nakubwira ni uko Frank Habineza nditeguye gukorera Abanyarwanda, twatanze ikiguzi kinini kugira ngo tubakorere kandi nibakomeza kutugirira icyizere nta cyatubuza kubakorera ku mwanya uwo ari wo wose.”

Dr. Habineza Frank yagaragaje ko inzozi zo kuba umukuru w’igihugu zitarangiye ngo kuko no mu myaka iri imbere mu gihe abarwanashyaka bamugirira icyizere yazongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yerekanye ko mu gihe yagirirwa icyizere nko mu 2029 agatorerwa kuyobora igihugu, ashyize imbere gahunda yo kurandura ubukene burundu mu Rwanda, buri wese akihaza mu biribwa, ku buryo hagabanywa ibitumizwa mu mahanga.

Hari kandi kongera imbaraga mu nganda, kugira ubwikorezi butangiza ibidukikije kandi bunoze, guteza imbere demokarasi isesuye kuri bose, guteza imbere ireme ry’uburezi, kwita ku barimu n’abaganga no gushyiraho umushahara fatizo.

Dr. Habineza yavuze ko atazava mu Nteko ikintu kijyanye n’umushahara fatizo kidakemutse kuko kigiye kumara imyaka irenga itandatu gihawe ibiro bya Minisitiri w’Intebe ngo gishakirwe igisubizo.

Nyuma yo gutsindwa amatora, Dr. Habineza yavuze ko yahisemo guhugira mu bikorwa by’ishyaka kuko byari bimukeneye cyane.

Uyu muyobozi yirinze kugaruka ku mwuka mubi wavugwaga mu Ishyaka rya Green Party, ngo kuko byakemuwe avuga ko byari bishingiye ku myitwarire idahwitse ya bamwe ariko ko yamaze gukosorwa.

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite yasize ishyaka rigurishije inzu yaryo, kuri ubu ryamaze guhabwa amafaranga ahabwa imitwe ya Politiki yiyamamaje igatsindira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Green Party yamaze kubona ayo mafaranga yagenewe ndetse yongera kugura inyubako y’ishyaka ariko kuri ubu iyaguzwe iherereye ku Muyumbo.

Ati “Amatora arahenze, kandi abo duhangana na bo bafite abarwanashyaka benshi, bitanga ngo babone amafaranga, twebwe ntabwo ari benshi nk’ababo. Natwe abacu baritanze ariko ayo batanze ntiyari ahagije, twanga gufata amadeni tugurisha umutungo twari dufite. Bajya bavuga ngo umuntu agirwa n’ake.”

Yashimye uko inzego zitandukanye zitwaye neza mu matora y’umukuru w’igihugu yaba iz’ibanze, iz’umutekano n’abandi kandi ko byatumye n’amatora agenda neza.

Mu rwego rwo guharanira iterambere no kwigira, Green Party yatangiye gufasha abarwanashyaka bayo binyuze mu kubafasha korora amatungo magufi, kwikorera ifumbire y’imborera no kunoza imishinga yabo ku buryo ibyarira inyungu ababikora n’ishyaka muri rusange.

Dr Frank Habineza yijeje ko azakomeza gukorera ubuvugizi abaturage no muri Sena y'u Rwanda yerekejemo

Mushingira ku ki mwiyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi?

Dr. Habineza yavuze ko ubwo ishyaka ryatangiraga bari abahangana cyane nk’abarwanya ubutegetsi (confrontation) ariko nyuma yaje gusanga iyo politiki nta cyiza kiyirimo, ahindura umuvuno wo kutavuga rumwe n’ubutegetsi binyuze mu gutanga ibitekerezo byubaka no kugaragaza ibibazo n’ibisubizo byabyo.

Ati “Mbere twavugaga ko ibintu byose ari bibi nta cyiza twabonaga, nyuma y’aho turavuga duti oya, ntabwo ari byo dushobora kubonamo ibyiza tubishime ariko n’ibyo bibi dutange n’igisubizo cy’uko bigomba gukosorwa. Uwo ni wo murongo twafashe ariko turacyari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu buryo bwo kubaka butari ubwo kurwana ngo dusenye.”

Yavuze ko nta mpamvu y’uko yakora ikintu kibi gishobora kumugeza ahabi kandi afite amahirwe yo gukora ibyiza bikamugeza aheza.

Yakomeje agaragaza ko abarwanashyaka ba Green Party bakomeje kugenda biyongera cyane ko bari kugenda bumva intego, intumbero n’impamvu yo kuba mu ishyaka rya Green Party.

Dr. Frank Habineza yavuze ku gusimbura Mugisha Alexis wari uhagarariye Green Party muri Sena
Dr. Frank Habineza yavuze ko ashobora kongera kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'Igihugu
Ubwo Dr. Frank Habineza yafataga ifoto na Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kwinjira muri Sena
Abasenateri bashya baheruka kurahira ubwo bafataga ifoto n'abayobozi bakuru b'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages