00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Leta ya RDC yemeye kuyisenya? Nduhungirehe abaza Umufaransa wavuze ko FDLR yapfuye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 December 2025 saa 01:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Umufaransa wagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR utakibaho, ko iyo uza kuba utakiriho, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butari kwemera kuwusenya.

Uyu Mufaransa witwa Gérard Araud yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa François Mitterrand, yabaye umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano.

Ku wa 7 Ugushyingo 2025 yifashishije X, ashinja u Rwanda kwifashisha umutwe wa M23 nk’igikoresho cyo gusahura umutungo kamere wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Araud ati "Nta we AFC/M23 ibereye igikoresho. Ni umutwe w’Abanye-Congo urwanirira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini barasigajwe inyuma, batotezwa kuva Congo yabona ubwigenge.”

Yasobanuye ko itotezwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi ryafashe intera ndende muri Nyakanga 1994, ubwo mu Burasirazuba bwa RDC hahungiraga ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe, bihungishijwe na Leta y’u Bufaransa binyuze muri Opération Turquoise, ntibyamburwa intwaro.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Araud ko u Rwanda ashinja gusahura umutungo kamere wa RDC rwifitiye uwarwo mwinshi, urimo amabuye y’agaciro y’ingenzi ari mu itsinda ’3T’ (Tin, Tantalum na Tungsten), cyane ko ubutaka bw’ibihugu byombi bushashe ku rutare rumwe nk’uko bigaragazwa n’amakarita yakozwe mu gihe cy’ubukoloni.

Ati "Icya kabiri, umutungo kamere wa Congo utwarwa ahanini na sosiyete zo mu Burengerazuba na Aziya. Ni yo mpamvu utazabona sosiyete yo mu Rwanda muri sosiyete 100 za mbere zikura amabuye y’agaciro muri RDC mu bihe by’intambara."

Araud yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC, Minisitiri Nduhungirehe amusubiza ko ibyo rwakoze ari ugushyira ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo gukumira ibitero by’umutwe wa FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Ndagira ngo nkumenyeshe ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka zitagamije gufasha AFC/M23, ntibikeneye, ahubwo ni izo gukumira ibitero bihoraho by’abajenosideri ba FDLR, bafashwa na Kinshasa…”

Uyu Mufaransa yanze kuva ku izima, asubiza ko hashize igihe kirekire “abajenosideri ba FDLR bapfuye cyangwa se ‘bari mu kiruhuko cy’izabukuru”; ubutumwa bugamije kwerekana ko uyu mutwe w’iterabwoba utakibaho.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagiranye amasezerano y’amahoro yibanda ku gukemura ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere n’ingaruka zabyo.

Muri aya masezerano, Leta ya RDC yemeye gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho. Ibihugu byombi kandi byumvikanye ko bizakorana mu bikorwa byo gucyura impunzi buri ruhande rucumbikiye.

Minisitiri Nduhungirehe yabajije Araud impamvu Leta ya RDC yemeye gusenya umutwe wa FDLR, ni ba abarwanyi b’uyu mutwe barapfuye cyangwa se bari mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko abivuga.

Ati "Rwose ntiwasomye amasezerano y’amahoro ya Washington yo ku wa 27 Kamena 2025! Niba ‘abajenosideri ba FDLR barapfuye cyangwa bari mu kiruhuko cy’izabukuru’, kubera iki Leta ya RDC yemeye ‘kubasenya’, kandi se kubera iki CONOPS na OPORD zigenzurwa n’Abanyamerika, zikubiyemo ibyiciro biteguwe neza byo kubasenya?”

CONOPS na OPORD ni gahunda z’ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Zigaragaramo ibyiciro uko bizakurikirana kuva ku gutahura ibirindiro abarwanyi bawo baherereyemo kugeza ku gucyura abazarambika intwaro cyangwa abazafatwa mpiri, ndetse n’ingengabihe zabyo.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko FDLR ari umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, kandi ko nyuma y’imyaka 31 abawugize bahungiye muri RDC, n’ubu uracyinjiza abarwanyi bakiri bato.

Gérard Araud wari umukozi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko abarwanyi ba FDLR bapfuye cyangwa se bakaba bari mu kiruhuko cy'izabukuru
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Gérard Araud ko FDLR iriho kandi ko ikomeje kunguka abarwanyi bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages