00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahurizo akomeye ategereje Meya mushya wa Nyarugenge

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 1 March 2016 saa 04:45
Yasuwe :

Hari byinshi Akarere ka Nyarugenge kagezeho mu myaka itanu ishize ubwo kari kayobowe na Mukasonga Solange ucyuye igihe. Hari inyubako zigezweho zubatswe, zirimo ibiro by’Umujyi wa Kigali, Grand Pension Plazza, inyubako ya Makuza, Minisiteri y’imari n’igenamigambi (Minecofin) n’izindi nyinshi.

Abaturage bahawe amazi n’amashanyarazi, bubakirwa inganda zitunganya amazi,bubakirwa ivuriro, amatara ku muhanda ndetse hanubakwa uruganda rwa Skol.

Mu byakozwe kandi harimo imihanda ya kaburimbo, harimo uva i Nyamirambo (kuri 40) ugaca mu Rwampara-Cercle Sportif ugakomeza mu bindi bice, uwo muhanda abaturage bari barawemerewe na Perezida Paul Kagame.

Gusa ibi ntibyabujije Nyarugenge kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo mu bihe bitandukanye.

Mu mwaka wa 2010-2011, yaje ku mwanya wa 24 mu turere 30 tugize u Rwanda, muri 2013-2014 iza ku mwanya wa 19, mu gihe umwaka ushize wa 2014-2015 yaje ku mwanya wa 26.

Iyo urebye usanga mu myaka itanu ishize, umwanya mwiza Akarere ka Nyarugenge kabonye ari uwa 10; hari mu mihigo ya 2012-2013.

Ugendeye kuri ibi, ushobora kubona ko Meya mushya w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, ategerejweho byinshi byo gukora ngo akavane muri iyo myanya, hagamijwe kugeza abaturage ku iterambere.

Ubwo yamurikirwaga ibyakozwe n’ibigikeneye gukorwa ndetse n’uko Akarere gahagaze,Meya Nzaramba yeretswe n’uwari umaze ukwezi ayobora Nyarugenge mu nzibacyuho Mutwara Kahiga Ezra bimwe mu bimutegereje agomba kwitaho.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, Meya Nzaramba ategerejweho ko ngoma ye hazubakwa inzira z’amazi mu Mirenge ya Nyamirambo na Kanyinya, Ishuri ry’imyuga, isoko riciriritse mu Murenge wa Kimisagara, ruhurura ya Kivugiza no kubaka umuhanda w’amabuye Biryogo- Gatare.

Inyubako muri Nyarugenge zirazamuka umusubirizo

Mu burezi , harimo kubaka ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (TVT na VTC) mu Murenge wa Kanyinya, kongera ibyumba by’amashuri n’ibigo by’amashuri y’incuke aharanira ko abana bose biga, no kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

Mu buzima n’isuku, hari ugushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), gukomeza ubukangurambaga mu kwirinda indwara z’ibyorezo no kugabanya ubwandu bushya bwa Sida, gushishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga no guteza abana inkingo, gukomeza kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Mu buhinzi n’umutungo kamere, hari ugukangurira abaturage gahunda yo guhuza ubutaka, guhinga bakoresheje inyongeramusaruro, imbuto z’indobanure n’ifumbire, guhinga imbuto, indabo n’imboga, gukomeza gutunganya ibishanga no kubibyaza umusaruro.

Ibisaba ubuvugizi, harimo kugura ubutaka bwo gushyiraho ibikorwaremezo nk’ ibitaro by’Akarere bizubakwa mu Murenge wa Nyamirambo, no kwihutisha itangwa ry’amasoko, nk’iryo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bikeneye kongerwamo ubukangurambaga, hari uguhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi n’ubworozi igera ku bihumbi 20 bitarenze umwaka wa 2018, kongera isuku mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge n’ibindi.

Madamu Kayisime Nzaramba w’imyaka 43, yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi mu ishuri rikuru IPRC y’Amajyaruguru.
Yayoboye umuryango Shalom International mu gihe kirenga imyaka 12.

Mutwara Kahiga Ezra wari uyoboye Nyarugenge mu nzibacyuho
Ubwo Meya Kayisime yarahiriraga kuyobora Nyarugenge
Meya mushya Kayisime ashyikirizwa ibitabo by'uko Akarere gahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages