Ibi byatangajwe hashize iminsi ibiri Addis Abeba muri Ethiopia habereye inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika, aho mu byizweho bigafatirwa imyanzuro harimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo n’impunzi z’icyo gihugu zirimo n’izimaze imyaka 27 mu Rwanda na Uganda.
Bibaye mu gihe kandi umubano hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi kubera uburyo icyo gihugu gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ni mu gihe u Rwanda rushinja RDC gukorana na FDLR no kuyiha intwaro, hagamijwe guhungabanya umutekano warwo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yahishuriye IGIHE ko icyo gihugu muri Kamena umwaka ushize cyanashatse kugaba ibitero ku Rwanda ngo ruvaneho ubutegetsi, bikaza kuburizwamo.
{Kurikira ikiganiro twagiranye na Alain Mukuralinda}
IGIHE: Umuvugizi wa RDC aherutse kuvuga ko igihugu cye cyiteguye gucyura impunzi zabo ziri mu Rwanda, mwabyakiriye mute?
Alain Mukuralinda: Twabyakiriye neza kubera ko hari icyahindutse muri izo mvugo ariko tubyakirana n’impungenge kubera uburyo byavuzwe. Abayobozi ba Congo nkuko duhora tubivuga, bakunda kwivuguruza. Iki kibazo cy’impunzi cyari cyafashweho umwanzuro i Luanda, buracya umuminisitiri wa RDC aravuga ngo ‘ nta Munye-Congo nyawe wahungira mu Rwanda’, bivuze ko abahari atari abanye-Congo. Uwo Minisitiri n’ubu aracyari muri Guverinoma.
Uyu munsi tubonye Minisitiri w’itumanaho bwa mbere avuga ko za mpunzi zihari. Ni ibyo kwishimira ko noneho bemeye ko hari ikibazo cy’impunzi kigomba gushakirwa umuti nkuko ibyemezo bitandukanye bashyizeho umukono bibibategeka.
Igiteye impungenge ni amagambo bakoresheje. Uravuga ko impunzi zihari, ngo ariko ‘tugiye gukemura ikibazo kugira ngo dukureho urwitwazo rw’u Rwanda’. Birababaje kuri Guverinoma ivuga ko ishinzwe kureberera abaturage bayo, gufata abantu barenga ibihumbi 80 baba mu nkambi ukabyita urwitwazo.
Ubwo mwizeye ko RDC izabishyira mu bikorwa ibyo yavuze?
Alain Mukuralinda: Dukurikije uburyo babivuzemo umuntu abigiraho gushidikanya. Ntabwo ibi ari ubwa mbere kuko iyo uvuye mu nama wagera hanze ugahita uvuga ngo ‘ibi bintu sinabisinye’, ugahita ukora itangazo rindi risobanura uko ubyumva […] uhita uvuga uti ibintu bashyizeho umukono, ubanza batazabishyira mu bikorwa.
RDC yavuze ko muri iyo gahunda yo gucyura impunzi izakorana n’abayobozi bayo b’inzego z’ibanze bagomba kwemeza niba koko abo bantu ari abanye-Congo ….
Alain Mukuralinda: Ibyo ni bimwe Congo yiha ububasha idafite. Naguha urugero ejobundi yiha kwirukana abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’ingabo za EAC, uwo muryango ubasaba ibisobanuro […] Mu gihe batarasubiza, bataha bajya he?
HCR ku Isi niyo itanga sitati y’ubuhunzi, abo bazemeza ko ari abanye-Congo bakagombye gutaha. Ko tuvuga se ko hari abantu bagiye kumara imyaka 26 na 27, niba baraje ari bakuru bakaba barabyariye hano mu Rwanda kandi Congo ntaho yigeze ibandika, bizagenda gute? HCR yo irabazi.
Ibyo byose ni ibikwereka ko bishobora no kudashyirwa mu bikorwa.

RDC yemeye gucyura impunzi hashize iminsi ibiri habaye inama y’abakuru b’ibihugu Addis Abeba, ni ibiki byahabereye byatuma igaruka yahinduye imvugo?
Alain Mukuralinda: Burya iyo abakuru b’ibihugu bateranye iyo bagomba kubwizanya ukuri, n’iyo ijwi ryagombaga kuzamuka rirazamuka. Biragoye ngo ube wajya kubeshya abantu bafite amakuru […] amakuru bafite bayahabwa n’abari mu Burasirazuba bwa Congo, Loni irahari, ingabo za EAC zirahari. Ntabwo abo bantu bose bahurije ku kintu kimwe […] wabasubira imbere ngo ubasubiriremo za mbwirwaruhame.
Kugira ngo impunzi zitahe ni uko icyo zahunze kiba cyakemutse, uyu munsi mu Burasirazuba bwa RDC haracyari imirwano. Kuba icyo gihugu cyemeye ko bataha bizashoboka?
Alain Mukuralinda: Ubwo bavuze kuriya, baramutse babishyize mu bikorwa byasaba ko babanza gukemura icyatumye abantu bahunga. Ukemuye ikintu cyatumye abantu bahunga, ikibazo cyaba kirangiye. Reka rero twizere ko bavuze kuriya babitekerejeho.
Ntabwo abantu basubirayo hari imirwano, ntabwo basubirayo bicwa bazira uko bavutse. Basubiyeyo icyo bahunze cyaravuyeyo, twese twaba dufite amahoro muri aka karere.
Ese ntimukeka ko kubyemera kwa RDC gushobora kuba umutego?
Alain Mukuralinda: Niba harimo umukino, tuzasubira ku ijambo Tshisekedi yabwiye Papa ko abateza umutekano muke ari ibihugu by’ibituranyi, ntabwo yavuze igihugu kimwe. Yavuze imitwe yitwara gisirikare, ntabwo yavuze umutwe umwe. Yavuze ko ari ibihugu by’ibihangange, azatubwire ibyo aribyo.
[…] Nta mutego urimo niba unarimo nibo bawiteze ubwo basobanuraga neza icyo babona gitera ikibazo hariya, Ntabwo rero wakongera kwitwaza igihugu kimwe kandi warabyivugiye.
Hari ubutumwa Congo yaba yaboherereje mu buryo bw’imikoranire hagati ya za Leta ibamenyesha ko ishaka gucyura impunzi zayo?
Alain Mukuralinda: Nta butumwa turakira. Ni nabyo twavugaga ngo reka tureke guhita duhamya dushingiye ku buryo bisanzwe bigenda, ko batazabikora. Nta kibabuza ejo n’ejobundi kwandika, ntakibabuza kuza kubasura. Ibyo byose birashoboka kandi u Rwanda rwiteguye kubikora.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya aherutse kuvuga ko FDLR ari umutwe ugamije impinduramatwara aho kuba uw’iterabwoba, mwabyakiriye gute?
Alain Mukuralinda: Perezida Tshisekedi imbere ya RFI na France 24 yavuze ko abo bantu bahari ariko bacitse intege, ari amabandi ari nabo ngo bishe Ambasaderi w’Abataliyani.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku munsi wahariwe Radio ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Itumanaho, yavuze ko abo bantu batabaho. Mugenzi we w’itumanaho muri icyo kiganiro avuga ko bahari ariko bashaje.
Perezida w’Inteko yagiye mu Bubiligi akora ibiganiro n’abanyamakuru ati ‘FDLR ni urwitwazo rw’Abanyarwanda’.
Niba se abayobozi bakuru b’igihugu bavuga imvugo enye zitandukanye ku mutwe umwe, uragira ngo tuvuge gute? Izo mvugo zitandukanye, bivuze ko FDLR ihari.
Hari amakuru aherutse gutangazwa ko RDC yashatse kugaba ibitero ku Rwanda ubwo rwakiragana inama ya CHOGM hagamijwe gufata Kigali, byaba ari byo?
Alain Mukuralinda: Ni ukuri. Hariya ku mupaka hari hari ingabo hafi ibihumbi 15. Iyo u Rwanda ruvuga ko umutekano warwo urinzwe […] bagenzi banyu bajya babivuga ngo ikintu cya mbere ni amakuru. Ntabwo ari ibanga icyo gitekerezo cyari gihari, ni nayo mpamvu wenda imirwano ikomeza. Wenda icyo cyizere kiracyahari.
Mubona ibibazo bya Congo bizakemuka bite kugira ngo yongere ibane n’u Rwanda?
Alain Mukuralinda: Ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe mu karere n’iyo Congo iba yashyizeho umukono, ikareka kuvamo ngo ivuge ibindi, ikareka kuvamo ngo yirukire i Burayi kuko ni ikibazo cy’imbere mu gihugu gikeneye igisubizo cy’abanyafurika.


Ibitekerezo 0