Ibi bikorwa byo kwiyamamaza byabereye kuri site ya Gicumbi ahasanzwe Stade ya Gicumbi, hari hateraniye ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR INKOTANYI.
Ni ku munsi wa 12 w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza byatangiye tariki 22 Kamena, Gicumbi akaba ari akarere ka 15 agezemo nyuma y’akarere ka Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera.
Mu karere ka Gicumbi yaherukaga kuhiyamamariza kuwa 01 Kanama, 2017, aho yahuriye n’abaturage b’ako karere kuri site za Cyumba na Rutare akabizeza ibindi bikorwa by’amajyambere byiyongera ku byari bimaze kugerwaho icyo gihe.
UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA I GICUMBI BYAGENZE
Kagame yijeje ab’i Gicumbi ko ibyiza biri imbere
Yavuze ko yishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza kubonana n’abatuye i Gicumbi n’utundi turere bitegura amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024.
Ati “Uko muzatora ndabyizeye. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo tumazemo imyaka 30 yo kongera gusana igihugu cyacu.”
“Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Na yo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”
Yavuze ko muri politike ya FPR n’imitwe yindi bafatanyije, ntawe basiga inyuma kandi bahamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kandi biteza imbere igihugu.
Ati “Ubukene, ubujiji,indwara, ibyo byajyanye na bariyaaa, abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi bajyanye na byo. Twe turi bashya ndababona abenshi muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese.”
Yavuze ko n’abandi bageze ku iterambere barikesha ibikorwa byiza bakora.
Yavuze ko i Gicumbi yari abafitiye umwenda kuko ataherukaga kubasura ariko ibyo basezeraye ubwo ahaheruka byose babishyize mu bikorwa .
Ati “Gicumbi twarahabaye nubwo mfite icyaha cyo kuba ntaheruka kubasura, hashize iminsi ariko nagarutse, nadanze ibyo twasezeranye ubwo mperuka aha mwarabyujuje umujyi murawubaka, batubwiye ko mworora, muhinga ndetse bya kijyambere ariko reka mbabwire, ibyiza kurusha biri imbere.”
Yahamije ko “Amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki biturutse mu mikorere, mu mbaraga, mu bwenge n’ubumenyi mwebwe mufite cyane cyane abakiri batoya.”
Yongeye gushimangira ko “Intare kandi zihora ari intare. Ntabwo uzibona uyu munsi cyangwa wazumva ngo ejo wasubirayo ugasanga zabaye impyisi. Ni yo mpamvu navuze ngo ibyo twasezeranye nasanze mwarabikoze nk’intare.”
Yijeje ko nyuma y’amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga azajya i Gicumbi bakishimira intsinzi nk’uko babimutumiriye.
14:23 Shirimpumpu Jean Claude, yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi by’umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo Paul Kagame.
Yavuze ko ibikorwa bigaragaza ibyo umuryango FPR-Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda by’umwihariko abanya-Gicumbi.
Uyu mugabo uhagarariye abahinzi-borozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yashimye ko mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rukomeye, ingabo za RPA zarinze abaturage, abakuru zibashyira aho batarahungabana bityo bireme igihanga na FPR-Inkotanyi.
Mu mvugo ishyenga, yavuze ko abanya-Gicumbi bafite FPR mu turemangingo twabo kuko amateka y’aka gace ari yo gicumbi cyo kubohora u Rwanda.
Yashimye ko ubu hakozwe amaterasi y’indinganire, icyayi gihingwa ku musozi, mu gihe uruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi rweguriwe abaturage, rukaba rubabyarira amafaranga.
Yavuze ko FPR-Inkotanyi yoroje inka z’umukamo abahatuye, ndetse bororera mu biraro ku buryo babona amata n’ifumbire.
Shirimpumpu yanakomoje ku ruganda rutunganya amata rwuzuye muri Gicumbi, ruzatuma aborozi baho babona amafaranga.
Ati “Ubukene ni bubi ariko ubwigunge bukarusha. Buriya ushobora no gukora ariko ukabura aho urira n’ayo wakoreye. Aho muduhereye umuhanda Base-Nyagatare, ubu kuva Musanze ujya Nyagatare ni ukurasayo.”
Yavuze ko uyu muhanda woroheje ubuhahirane ku buryo ibitoki byera Iburasirazuba bigera mu Majyaruguru bikiri bizima, mu gihe n’ibirayi babigeza i Nyagatare bikiri bizima.
Yahamije ko batakijyana abana babo kwiga mu mashuri yo hanze y’igihugu kuko ubu bafite kaminuza mpuzamahanga, amavuriro n’ibindi byose bituma bagira imibereho myiza.
Ati “Wasangaga abana bagenda bihemba ariko ubu dufite gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, ni igikorwa dushimira FPR-Inkotanyi.”
Yavuze ko ikoranabuhanga mu buvuzi bw’abantu n’amatungo ryimakajwe, yizeza ko ubu bamaze kwitegura ibirori byo kuwa 15 Nyakanga 2024 aho bazaba babyina intsinzi nyuma yo gutora Paul Kagame.
14: 12 Mukabaranga Agnes uhagarariye ishyaka PDC, yavuze ko biteguye gutora Paul Kagame kubera ibigwi bye, by’umwihariko kubera igikorwa cyo kubohora u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Ati “Ni ibihe byo kubashimira ku mutekano tugenda tubona hose.”
Yavuze ko bagiye mu ntara zose z’igihugu, hose hari hari umutekano 100% ari na wo utuma imitwe ya politike igira ubwisanzure muri demokarasi bakesha Paul Kagame.
Yahamije ko impamvu bashimira Paul Kagame ari uko ku ikubitiro, Umuryango wa FPR wari watsinze urugamba washoboraga kwegukana byose ariko uhitamo kwinjiza imitwe ya politike mu nzira y’ibiganiro, bubaka inzego z’igihugu hagenda hubakwa demokarasi ishingiye ku mitwe ya politike myinshi n’ibitekerezo binyuranye.
Ati “Ubwo bwisanzure nib wo bwatumye imitwe ya politike umunani yifatanya na FPR Inkotanyi kugira ngo twamamaze umukandida wacu ubereye u Rwanda ufite ibigwi bimuranga bifite ibipimo ahenshi 100%. Uwo mukandida ni Paul Kagame.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda rivuga ko ryamaze kumuha amajwi yabo 100%.
Mukabaranga yavuze ko Paul Kagame yakoze ibikorwa byinshi ku buryo akwiye indi manda kugira ngo akomeze ayobore igihugu.
13:55 Mukarwego Alphonsine w’imyaka 58 utuye ku Mulindi w’Intwali yashimiye Inkotanyi zabarinze, kugeza ubwa bajyanywe Gishambashayo babarindirayo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uyu mubyeyi ashima ko Paul Kagame yabahaye inka muri gahunda ya ‘Girinka’ yatumye yiteza imbere ndetse imufasha kurera abana 10 afite.
Urukundo yakunze Inkotanyi rwatumye mu bana batandatu bari bafite bongeraho abandi bane binyuze muri gahunda ya Malayika Murinzi.
Uyu mugore aterwa ishema n’uko umukuru muri abo bana barera ubu yiga mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza, ndetse mu 2020 yafashe undi mwana wari ubuze ababyeyi be afite iminsi irindwi, none ubu afite imyaka itatu, ndetse batangiye kumuteganyiriza kuko afite konti muri BK, kugira ngo azabashe kwiga.
Uyu mubyeyi kandi ashima umushinga wa Green Gicumbi. Yari afite icyayi cyo mu gishanga kuri are 40 umwuzure urazitwara zirashira ariko binyuze muri Green Gicumbi barongeye bamuterera are 40 ku musozi, ndetse bahakora bahembwa, kandi ubu arasarura kabiri mu kwezi akabona amafaranga yo gutunga umuryango we kandi bakiteza imbere.
Yahamije ko mu cyera babaga mu nzu y’ibiti isakaje shitingi ariko ubu aba mu nzu y’amabati 60 irimo amazi n’umuriro.
Yashimye umudugudu w’icyitegererezo bubakiwe watumye abakecuru basaza neza baba ahantu hameze neza.
Uyu mubyeyi ubu ahinga ubwatsi bwongera umukamo ku buryo inka yoroye ikamwa neza, kandi aborozi 150 bari mu matsinda atanu yashinze bose borora neza.
Bafite intego yo kubaka ubuhunikiro bw’ubwatsi ku buryo babugurisha ku bantu batandukanye.
13:50 Cyimana Gaspard ni we ugiye kuba umuyobozi wa gahunda kuri site ya Gicumbi, ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame
Yavuze ko ubusirimu Inkotanyi zatoje abanyarwanda atari ubwa none kuko televiziyo ya mbere babonye ku Mulindi w’Intwari yari iy’inkotanyi, aho babonaga umuntu yashakaga no gukora ku bantu babaga bari kubyina.
Yavuze ko mbere bacanaga igishirira kugira ngo babashe kubona ariko ubu hari amashanyarazi, ndetse kubona umuntu wambaye inkweto byari igitangaza ariko ubu kubona utazambaye muri Gicumbi ni cyo gitangaza.
Yahamije ko abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, birimo na kanyanga ubu basigaye banywa amata kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame.
PAUL KAGAME YAGEZE KURI STADE YA GICUMBI
13:35 Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI ku mwanya w’umukuru w’igihugu ageze kuri stade ya Gicumbi aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Hari n’abavuye i Kigali baje gushyigikira Paul Kagame i Gicumbi
Iyamuremye Eugène wavuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko yiyemeje gukurikira Paul Kagame mu bice byose ajya kwiyamamazamo kubera ubutwari yamubonyemo kuva ahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi hamwe n’ingabo za RPA yari ayoboye.
Ati “Kuva hasi hashoboka, kugera ku rwego abantu bose bareberaho u Rwanda mu ndorerwamo yo kwishakamo ibisubizo, mu budaheranwa, mu butwari, ibyo byose ni Paul Kagame tubikesha.”
“Twese atubera icyitegererezo nk’urubyiruko n’abakuze kuko ibyo yakoze nta wundi muntu ku Isi wari kubishobora. Guhagarika amaraso y’Abatutsi yamenekaga aha mu gihugu, akubaka u Rwanda, Abanyarwanda twese tukaba twariyunze.”
Iyamuremye w’imyaka 35 yavuze ko nk’urubyiruko biteguye gutora “Paul Kagame” kuko yabubatsemo icyizere, ubu biyumvamo ko nta kintu na kimwe cyabananira.
1:05 Morale ni yose ku banyamuryango ba FPR INKOTANYI bategereje umukandida Paul Kagame kuri site ya Gicumbi
AMASHUSHO: Mu mbyino izwi muri Gicumbi nk'ikinimba, abatuye ako karere bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho kubera FPR INKOTANYI n'umukandida wayo Paul Kagame pic.twitter.com/ZGX85zfACq
— IGIHE (@IGIHE) July 9, 2024
Perezida Kagame yahaye umukoro urubyiruko
Yasabye urubyiruko kurushaho kumenya amateka y’ibyiza babona mu Rwanda, kuko mu myaka 30 atari ko byari bimeze.
Yagaragaje ko umurimo wabo ari ukurinda ibyagezweho, mu buryo butandukanye burimo no kwerekana ibimenyetso by’ibyiza u Rwanda rugeraho, bagahangana n’abashaka kuvugana nabi igihugu, cyangwa n’undi wese ufite aho ahurira n’igihugu.
“Kuvuga ngo ntimuzabe imbwa muzabe intare, kuba imbwa ni ukuba nta bitekerezo, umuntu yagutuka uti ‘mbabarira,’, ukaba ari wowe usaba imbabazi. Oya agomba kuba ari we usaba imbabazi. Kuba intare mvuga ni uguhangana n’ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, umuryango wawe cyangwa icy’igihugu.”
Politiki ya FPR ni ukugarura ubumwe
Yagaragaje ko ku Isi hari abantu bumva ari bo bafitye indangagaciro bonyine bityo ko izabo ari zo zigomba kugenderwaho ariko atari byo.
Yavuze ko politike ya FPR ari ukugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, ari na wo musingi yubakiyeho, ndetse ngo mu bihe by’urugamba hari abasirikare ba Leta bavurirwaga ku Mulindi nyamara bari bahanganye na RPA.
Yahamije ko ari urugamba rufite amateka kuko bitari ukurwana no kwica no gufata ubutegetsi, ahubwo hari hari umugambi wo kunga igihugu
Yakomoje ku banyamakuru bishyize hamwe mu cyiswe Forbidden stories, bagaharabika u Rwanda, bavuga ko rufite abatasi mu bice byose by’isi bica abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo abo banyamakuru bavuze nta kuri kurimo, ahubwo intego ari ugushaka ko u Rwanda rusubira mu bihe by’umwijima rwavuyemo
Ati “U Rwanda rugize intege nke byazarangira turi gusaba imbabazi cyangwa bakabihindura uko babyifuza. Wumva iyo bavuga abantu nka Ingabire, bagashaka ko Isi yose yumva ko ari umuntu uhanganye n’ubutegetsi, ndetse bifuzaga ko yaba perezida w’u Rwanda, kandi na we ni ko abyumva.”
Yahamije ko abanyarwanda badatekereza uko, nyamara abanyamahanga bo bumva ngo bitemewe kuvuga kuri Ingabire Victoire
Urugamba si siyansi-Paul Kagame
Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, yavuze ko urugamba atari siyansi ku buryo bari bizeye gutsinda uretse umutima wo gushaka gukemura ikibazo burundu.
Ati “Ntabwo ari siyansi ngo ndakubwira ngo muri siyansi nararebaga ngo turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye, ibisigaye bikubakira aho ngaho.”
“Na bimwe uko abantu babitekerezaga cyangwa babyifuzaga bigomba kugenda siko byagenze […] uvuga uti aho ndi ibindi imbere ngomba guhangana na byo mfite uburyo bungana iki kugira ngo nkore kimwe cyangwa ikindi? Ukaba ufite ibintu bibiri, ari ndabihunga nigendere nkize amagara yanjye, kuko hari ababikoze barahunga barigendera babivamo n’ubu barakiruka ntibaragaruka.”
“Ikindi ni ukuvuga ngo oya, njye ntabwo ndibugenze ntyo ibyo narwaniraga n’ubundi ni ukuri kwanjye, ngomba kubikomeza ninabizira mbizire. Ibyo byo guhangana n’ikibazo byari mu bantu benshi, byari mu Banyarwanda benshi, abo bahunze ngira ngo ni bo bake, abasigaye bahanganye n’ibibazo.”
Yavuze ko muri uko guhangana hagomba gukoreshwa ubwenge mu guhitamo inzira yo gukoresha kugira ngo utsinde urugamba rwo kurangiza ikibazo cyose.
Nta n’umwe wungukiye muri Jenoside
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Jenoside yatangiraga bigoye kwibuka ibyo umuntu yatekerezaga kuko ibintu byabaga mu buryo bwihuse kandi bibabaje cyane. Ngo yafashe umwanya wo kwikomeza ariko bashyira imbere intsinzi.
Ati “Icyo twari dushyize imbere ni uko muri iyi ntambara tugomba gutsinda, muri politike tugakora iby’ukuri niba dukomeje kujya mbere.”
Igihe jenoside yatangiraga icya mbere cyari ukurwanya abari bari kwica abantu, ikindi kikaba gukiza abantu benshi bashoboka aho tubibasha ariko tunarwanya guverinoma yari iri kuyikora.”
Yavuze ko nta muntu utaragizweho ingaruka kuko mu bishwe harimo abavandimwe n’inshuti, ababyeyi n’abana ba benshi mu bariho.
Yahamije ko nta muntu wavuga ko yungukiye mu byabaye mu Rwanda kuko abatangiye Jenoside hari ibyo bashakaga kugeraho bananiwe.
Ati “Icyo bashakaga ntabwo ari ukwica bake bashakaga kumaraho abantu bose bumvaga ko bagomba kurimburwa. Ibyo ntibyabaye kuko bose ntibapfuye.”
12:10 Perezida Kagame yavuze ko igihe Jenoside yari iri gutegurwa ngo ishyirwe mu bikorwa, ingabo za Loni zari mu gihugu zari zibizi, kuko zabonaga amakuru ya nyayo.
Ati “Abavuga ko Jenoside yatewe n’urupfu rwa Habyarimana cyangwa ibi na biriya, ibi byatangiye mbere. Gen Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni yajyaga aza aha inshuro nyinshi, hari abashyitsi benshi bazaga hano barimo n’abo hanze y’u Rwanda tukaganira kuri ayo makuru, tukabereka ibimenyetso rimwe na rimwe tugasanga bari banabizi.”
12:05 Perezida Kagame yavuze ko igihe Jenoside yari iri gutegurwa ngo ishyirwe mu bikorwa, ingabo za Loni zari mu gihugu zari zibizi, kuko zabonaga amakuru ya nyayo.
Ati “Abavuga ko Jenoside yatewe n’urupfu rwa Habyarimana cyangwa ibi na biriya, ibi byatangiye mbere. Gen Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni yajyaga aza aha inshuro nyinshi, hari abashyitsi benshi bazaga hano barimo n’abo hanze y’u Rwanda tukaganira kuri ayo makuru, tukabereka ibimenyetso rimwe na rimwe tugasanga bari banabizi.”
Impamvu RPA yemeye gusubira inyuma igeze mu marembo ya Kigali
Perezida Kagame yavuze ko ubwo Ingabo za RPA zari zimaze gufata ibice bimwe bya Byumba no hafi ya Kigali, habaye ibiganiro bigamije amahoro ariko Leta yariho iza kubirengaho Abatutsi ba Kibirira baricwa ndetse n’Abagogwe baricwa bituma ingabo za RPA zongera kurwana ndetse zifata ibice byinshi ugereranyije n’ibyo bari bafashe mbere.
Ati” Mu 1993 habayeho guhagarika imirwano kubera ibiganiro by’amahoro, mwumvise agace kari katemerewe kugerwamo n’ingabo z’impande zose […] Twararwanye, ndetse amahanga yose yari aturi hejuru. Twanatekereje gufata Kigali. Nubwo mu buryo bwa gisirikare byari bitworoheye gufata Kigali ariko naratekereje mu buryo bwa politike nsanga ari ikosa rikomeye.”
“Abantu bashakaga kwihutira kuvuga ngo reka dusoze akazi”
Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusoza akazi mu buryo butazateza ikibazo, ngo habeho ibibazo batazashobora gukemura kuko ingabo za Leta zari zigihari nubwo zabaga zatsinzwe hamwe, na guverinoma yari igihari.
Ati “Ndatekereza ko twari guhura n’ibibazo byinshi birenze uko abantu babyumvaga. Igihe twabwirwaga ko tugomba gusubira inyuma kugira ngo ibiganiro by’amahoro bisubukurwe, twasabye ko ibice twari twafashe, igice kinini cy’igihugu biturutse kuri Leta itubahiriza ibyo guhagarika intwaro, ntitwasubiza ibi bice kuri guverinoma.”
Yakomeje agira ati "Basabye ko mu gihe baba bahavuye hashyirwa mu bice bitagomba kujyamo ingabo , iza Loni zikaba ari zihacunga, nyuma ingabo za RPA zisubira mu birindiro byazo ariko zikomeza kujya zihura n’abaturage, ndetse bishyira ku gitutu guverinoma binjira mu biganiro bifite icyerekezo."
Perezida Kagame yavuze uburyo aza kuyobora urugamba ibintu byari byifashe nabi
Perezida Kagame wari mu masomo ya gisirikare muri Amerika ubwo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yaraswaga, yavuze ko ubwo bamusabaga kuza kuyobora urugamba, yasanze ibintu bimeze nabi.
“Igihe intambara yatangiraga mu 1990, abenshi twari twarabanje gukorera igisirikare cya Uganda, igihe intambara yatangiraga njye ntabwo nari mpari nari ndi mu masomo ya gisirikare mu ishuri rya gisirikare muri Kansas muri Amerika, biba ngombwa ko ngaruka.”
Perezida Kagame yavuze ko yasanze ibintu byose nta na kimwe kiri ku murongo kuko umuyobozi w’urugamba, Fred Rwigema yari yishwe ndetse ngo byari ibihe bikomeye cyane.
Yavuze ko akihagera yongeye abashyira hamwe barongera basubukura imirwano, bagaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta kugeza bafashe Byumba, nyuma batsinda n’ingabo zari zaroherejwe ku Mulindi bahita bahashyira icyicaro kuko ari ho hari hari kuborohereza kugera ku mupaka no kugera ku cyicaro cya RPF muri Uganda.
Yavuze ko hari ibikorwa bimwe byakorerwaga mu Burasirazuba n’akandi gashami kamwe ariko Mulindi wa Byuma hakabahuza n’ibice byo hanze y’igihugu ariko n’imbere mu gihugu.
11:25 Perezida Kagame yavuze ko ku Mulindi FPR INKOTANYI yahashyize ibirindiro, ishaka guhuriza hamwe ishami rya Politiki (FPR-NKOTANYI) ndetse n’irya gisirikare (RPA).
Ati “Twari dufite icyicaro gikuru i Bruxelles, ariko twari dufite n’ibindi i Kampala aho twatangiriye n’ahandi hatandukanye twabaga dufite ibiro bito. Aha [ku Mulindi] twahafashe kugira ngo tubashe guhuriza hamwe RPA na RPF”.
Niwizera intsinzi bizarangira utsinze-Pau Kagame
Perezida Kagame atangiye asobanurira abakoresha imbuga nkoranyambaga umwihariko wo ku Mulindi w’Intwari mu rugamba rwo kubohora igihugu
Yavuze ko ari ahantu hakorewe bikorwa byinshi guhera mu 1992,ari nabyo byatumye FPR INKOTANY igera ku ntsinzi ikabohora u Rwanda.
At “Aha ni ahantu hakorewe ibikorwa byinshi, mbere na mbere gufata aha tukahatunganya hakaba icyicaro cya FPR n’ingabo za RPA byabaye mu 1992 kuko ingabo za RPA zabaga ziri mu mirwano mu bice byegereye umupaka batarafata ubutaka bunini imbere mu Rwanda, zabaga ziri hagati y’umupaka wa Uganda n’u Rwanda.”
Yavuze ko icyatumye FPR INKTANYI itsinda urugamba ari ukwizera ko izatsinda kandi ikabiharanira, agaragaza ko mu buzima icyo wiyaturiyeho gishobora kukubaho.
Ati “Ntabwo ugomba gukora ibikurenze cyane kuko iyo ubikoze ushobora gukoreramo amakosa kuko wari uri gutekereza gutsinda, uri gutekereza intsinzi ariko ntigerweho. Niba wizeye ko uzatsinda bishobora kurangira utsinze, nanone nunatekereza ko watsinzwe mbere ntabwo uzakoresha imbaraga nyinshi nk’uko wari gukora, bizarangira utsinzwe nyamara wenda byari kuba ikinyuranyo iyo uza kuba wakoze ibindi.”
11:00 Perezida Kagame ku Mulindi w’Intwari, atangije ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga
Abasaza nta muyobozi nka Paul Kagame bigeze babona
Mujyambere Michel, waturutse mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, yabwiye IGIHE ko nta muyobozi yigeze abona umeze nka Paul Kagame ukorera abaturage ibikorwa byiza gusa.
Ati “Kuva nabaho nta muyobozi ndabona nka Kagame kuko yatugejeje kuri byinshi. Mbere ya byose muri 2008 yampaye inka kandi ndacyayifite. Iyi nka yangiriye umumaro kuko nakuyemo inzu, nguramo imirima.”
Yashimye ko Paul Kagame yashyizeho politike yo gufasha abana bose kwiga kuva mu mashuri abanza bakagera no muri kaminuza.
Mujyambere kandi ngo yibuka ibihe bajyaga mu mijishi bahetse abarwayi bagaterera imisozi bakamanuka indi ariko ubu umuntu ararwara akajyanwa mu ivuriro riri hafi kandi ajyanywe n’imbangukiragutabara.
Uyu musaza w’imyaka 76, yavuze ko atigeze abona abasaza bakomeye nk’uko bimeze ubu, bityo ngo no mu myaka iri imbere yifuza ko gahunda zo kwita ku bageze mu za bukuru zikomeza kongerwamo ingufu.
10:30 Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Gicumbi
IBYAGEZWEHO I GICUMBI MU MYAKA 7 ISHIZE
Mu myaka irindwi ishize hakozwe ibikorwa bigamije iterambere birimo iyubakwa ry’umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ufite km 73.
Mu rwego rw’ingufu hakozwe ku mushinga wa leta wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu binatuma agezwa mu kigo Nderabuzima cya Mukono n’ingo zigikikije mu Murenge wa Bwisige, anagezwa kuri sitasiyo isunika amazi ya Rutare na Kageyo.
Ingo zikikije umupaka wa Gatuna zagejwejweho amashanyarazi nyuma y’uko hashyizweho transformateur ya Gasyati mu Kagari ka Gishari, Umurenge wa Rubaya ku buryo muri rusange ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye zikava ku 16 888 mu 2017 zigera ku 70 914 mu 2023.
Hubatswe uruganda rwa Kavumu-Mwange (HPP) rufite ubushobozi bwo gutanga KW 334.
Ibikorwaremezo bijyanye no kugeza amazi meza ku bayakeneye na byo byashyizwemo imbaraga mu mushinga wiswe ‘Gicumbi Wash Program’ aho hubatswe imiyoboro y’amazi 89 ifite uburebure bwa km 954, 3.
Mu rwego rw’imiturire hubatswe imidugudu ine y’icyitegerezo ari yo Ruzizi, Kabeza I na II, Shangasha na Kagugo bituma imiryango 151 ituzwa neza, indi 5967 ikurwa mu manegeka.
Mu guteza imbere ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu, hubatswe umupaka wa Gatuna (OSBP) uhuza u Rwanda na Uganda.
Mu buhinzi n’ubworozi hakozwe ku mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM), uyu ukaba warashowemo ingengo y’imari ikabakaba miliyoni 500 Frw.
Muri uyu mushinga hatanzwe inkoko 9240 ku miryango 924, ingurube 394 ku miryango 300, ihene 435 ku miryango 218 n’intama 69 ku miryango 35.
Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri n’amashuri umunani y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari y’arenga miliyoni 103,8 Frw. Hubatswe n’andi mashuri abiri ya TVET mu mirenge ikora ku mupaka ari yo Cyumba TVET na Mukarange TVET.
Hakozwe byinshi bigamije kurwanya ubukene mu baturage b’Akarere ka Gicumbi aho hatanzwe inka 7755 muri gahunda ya Girinka mu gihe abagera ku 74 490 bo babonye akazi muri gahunda ya VUP.
Ab’i Gicumbi bati ‘aragahora ku ngoma atuyoboye’
Nzaramba Lucie, uri mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yabwiye IGIHE ko bafite impamvu nyinshi zituma bashyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame zirimo ibikorwa by’iterambere yabagejejeho.
Ati “Yatugejeje kuri byinshi, ibigwi bye birivugira. Umugore yamuhaye ijambo, ubu natwe tuba mu nzego zifata ibyemezo kandi amashuri yarayatwegereje. Nka hano muri Gicumbi mwiboneye umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare, ubu turanyererana, tugahahirana n’Intara y’Iburasirazuba.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 47 yavuze ko kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame, ubuhinzi bwateye imbere, bituma ubukungu bw’abaturage bwiyongera.
Yahamije ko Paul Kagame “tumufata nk’umubyeyi w’igihugu, by’umwihariko iyo tumuvuga nk’abagore twibuka ahantu yadukuye akadusubiza ijambo. Umubyeyi wacu intore izirusha intambwe aragahora ku ngoma atuyoboye.”
Nzaramba yifuza ko u Rwanda rwatera imbere mu myaka itanu iri imbere ibyagezweho bikarushaho gukomera, “umugore akarushaho kubona ijambo agatera imbere, kandi u Rwanda rugakomeza kuba bandebereho mu ruhando mpuzamahanga. Twese rero tuzamutora 100%.”
Giraneza Fortunée, wabyutse saa kumi n’imwe, yavuze nk’urubyiruko akaba n’umwana w’umukobwa, afite impamvu nyinshi zo gushyigikira Paul Kagame.
At “Impamvu naje kwamamaza umukandida wacu ni uko nkatwe nk’urubyiruko yadukuye mu bwigunge, akadushingira amashuri atandukanye kandi… pic.twitter.com/foJ71HKEiN
— IGIHE (@IGIHE) July 9, 2024
Rusanganwa Rapheael wavutse mu 1952 akaba atuye mu murenge wa Nyakenke muri Gicumbi, yabyutse saa sita z’ijoro aje gushyigikira Paul Kagame.
Yavuze ko kuba ari umusaza ukomeye abikesha Perezida Paul Kagame, bityo ko azabimwitura amutora tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Nazanye… pic.twitter.com/wKUYCgBARH
— IGIHE (@IGIHE) July 9, 2024
Gicumbi ifitanye amateka na FPR INKOTANYI
Gicumbi ni kamwe mu turere dufitanye amateka akomeye na FPR INKOTANYI, uwashaka yanavuga ko ari ho mu rugo ha mbere. Aka gace niko gaherereyemo Umurlndi w’Intwari, ahari hari icyicaro gikuru cya FPR mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Abanyapolitiki bakomeye ba FPR INKOTANYI, abasirikare bakuru ba RPA barimo na Maj Gen Paul Kagame wari Umugaba w’Ingabo za RPA bose babaga aha ku Mulindi muri Gicumbi, yahoze ari Byumba muri ibyo bihe.
Imigambi yose n’inama zafashije RPA kubohora u Rwanda, ibitekerezo byifashishwaga mu biganiro by’amahoro bya Arusha byose byacurirwaga muri aka karere.
Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga, ni aka karere ingabo za RPA zaturutsemo zije kuyihagarika ndetse uduce twako turi mu twahagaritswemo Jenoside bwa mbere kuko ingabo za RPA zabashije kuhagera hakiri kare, Abatutsi benshi bataricwa.
Ayo mateka yose ntiyigeze yibagirana i Gicumbi ku Mulindi w’Intwari kuri ubu hari Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu.
9:40 Abantu batandukanye baje gushyigikira FPR INKOTANYI I Gicumbi
I Gicumbi bafite impamvu nyinshi zo gushyigikira Paul Kagame
Giraneza Fortunée, wabyutse saa kumi n’imwe, yavuze nk’urubyiruko akaba n’umwana w’umukobwa, afite impamvu nyinshi zo gushyigikira Paul Kagame.
At “Impamvu naje kwamamaza umukandida wacu ni uko nkatwe nk’urubyiruko yadukuye mu bwigunge, akadushingira amashuri atandukanye kandi agaha umwana w’umukobwa ijambo ku buryo ashobora kwiga.”
Rusanganwa Rapheael wavutse mu 1952 akaba atuye mu murenge wa Nyakenke muri Gicumbi, yabyutse saa sita z’ijoro aje gushyigikira Paul Kagame.
Yavuze ko kuba ari umusaza ukomeye abikesha Perezida Paul Kagame, bityo ko azabimwitura amutora tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Nazanye isuka n’ikibindi naje gusaba umugeni kandi uwo mugeni bazamunshyingira tariki 15 z’ukwa karindwi. Uwo mugeni niwe utumye ndyoshye nkomeye, uwo mugeni bamwita Paul Kagame wabohoye abanyawanda mu 1994.”
Uwera Christine utuye mu murenge wa Byumba yabyutse saa cyenda z’ijoro imvura iri kugwa ariko ntiyakangwa nayo kuko ibyo FPR INKOTANYI yamugejejeho, atabirutisha imvura.
Ati “Imvura yagwaga ariko ntabwo yankanze kuko nk’umurage dukura ku Nkotanyi wo kwitanga, gukunda igihugu no kudatezuka kubera imbogamizi bahuraga nazo , baranzwe no kutagamburuzwa n’inzitizi. Uwo murage wanteye imbaraga zo kudatinya imvura bitewe n’ibyo igihugu cyacu cyagezeho nyuma y’uko ingabo za RPA yari ayoboye [Pau Kagame] zagejeje ku Banyarwanda.”
8:16: Morale irakomeje ku batuye i Gicumbi baje gushyigikira umukandida wqa FPR INKOTANYI
Nubwo imvura yaramutse igwa mu Karere ka Gicumbi, ntiyabujije abaturage kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR INKOTANYI pic.twitter.com/Nq066BcKgn
— IGIHE (@IGIHE) July 9, 2024
Abatuye i Gicumbi bazanye umwihariko wo gutaka igishushanyo cy'intare, mu kwerekana ubuhangange bwa FPR Inkotani n'umukandida wayo Paul Kagame pic.twitter.com/6QK938DKYf
— IGIHE (@IGIHE) July 9, 2024
Iby’ingenzi ukwiriye kumenya kuri Gicumbi
Gicumbi ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba ku buso bwa km² 828,13. Gatuwe n’abaturage 448 824 ku bucucike bw’abagera ku 544 kuri buri km² imwe. Abatuye aka karere biganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 51.8%.
Aka karere gakora ku gihugu cya Uganda, kakaba kagizwe n’imirenge 21. Ibikorwa by’ingenzi byinjiriza amafaranga abatuye ako karere harimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
7:30 Ibihumbi by’abatuye Gicumbi no mu nkengero zayo bamaze kugera kuri stade ya Gicumbi aho ibikorwa byo kwiyamamaza biri kubera. Ni site yagize itandukaniro kuko haramutse hagwa imvura, bitandukanye n’ibindi bice umukandida wa FPR INKOTANYI yagezemo.
Nubwo imura yaguye, ntabwo yakanze abayoboke ba FPR INKOTANYI kuko morale ari yose, mu mbyino n’indirimbo zivuga ibigwi umukandida wabo.
Mu mihanda igana i Gicumbi, hatatse ibyapa bitandukanye biri mu mabara ya FPR INKOTANYI n’ibindi bigaragaza ko bashyigikiye umukandida wayo, Paul Kagame.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!