Ni ingabo zimaze imyaka itatu zidashaka kuva muri icyo gihugu zimazemo imyaka isaga 20, dore ko manda yazo yagombaga kurangirana na tariki 20 Ukwakira 2019, ikagenda yongerwaho umwaka umwe umwe kugeza ubu.
Imyaka yose Monusco imaze muri Congo, umusaruro wayo ntugaragara kuko wasanze agace k’Iburasirazuba karimo imitwe yitwaje intwaro mbarwa none imaze kurenga 130, abaturage bicwa buri munsi n’iyo mitwe, abavuye mu byabo ntibagira ingano.
Byageze n’aho n’abaturage ba Congo barambirwa bakora imyigaragambo karundura isaba ko Monusco ibavira mu gihugu. Muri Kanama na Nzeri uyu mwaka bigabije ibiro by’uwo muryango biherereye i Goma, barasahura ibindi baratwika bagamije kwereka isomo uwo muryango.
Nubwo iminsi ibarirwa ku ntoki ngo uwo muryango manda y’inyongera y’umwaka umwe wahawe irangire, nta kimenyetso cy’uko witeguye ndetse ibimenyetso biri guca amarenga ko Loni ari nayo mukoresha mukuru wa Monusco, bari mu mayeri yo kuguyaguya Leta ya Kinshasa ngo yemere ko ubwo butumwa bukomeza.
Ibimenyetso bya mbere byabonetse tariki 8 Ukuboza ubwo Monusco yasohoraga itangazo rivuga ko umutwe wa M23 ariwo wishe abaturage 131 mu gace ka Kishishe muri Rutshuru, hagati ya tariki 29 na 30 Ugushyingo uyu mwaka.
Icyo gihe Monusco yatanze imibare ihabanye n’iyo Leta ya Congo yatangaje, kuko Leta yo ivuga ko hapfuye abantu 121. Monusco kandi mu itangazo ryamagana ubwo bwicanyi, yavuze ko itigeze igera aho byabereye ahubwo ngo yakoresheje abatangabuhamya babibonye, ubuhamya nabwo babutangira mu birometero 20 uvuye aho Kishishe iherereye.
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo wibaza ku kuri kw’imibare ya Monusco, aho itinyuka gutangaza umubare ntakuka w’abantu bapfuye kandi itarageze aho byabereye, nta n’aho yasabye ngo yoroherezwe kuhagera ngo bayangire.
Ibindi bimenyetso by’amayeri ya Loni mu kuguyaguya Leta ya Kinshasa, ni raporo y’impuguke z’uwo muryango ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC, iherutse kujya hanze.
Iyo raporo ivuga ko bafite ibimenyetso simusiga by’uko ingabo z’u Rwanda zifasha M23 ndetse ngo zinjiye no muri RDC gufasha uwo mutwe kurwanya igisirikare cya FARDC gifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR.
Nubwo u Rwanda rwabyamaganiye kure, iyo Monusco ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, ni nayo muri Kamena uyu mwaka yatangaje ko nta kimenyetso na kimwe cy’ingabo z’u Rwanda yigeze ibona muri Congo.
Ibi bije bikurikira igitutu gikomeye cy’ibihugu bifite ijambo rikomeye muri Loni nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bubiligi n’ibindi, bimaze iminsi bisaba u Rwanda kumvisha M23 guhagarika imirwano.
Ni mu gihe mu minsi ishize, ibi bihugu aribyo byari biri guhatira Leta ya Congo kugana inzira y’ibiganiro n’imitwe iyirwanya irimo na M23, mu gihe yo itabikozwaga.
Bertrand Bisimwa ari na we muyobozi wa politiki wa M23, yavuze ko hari bamwe mu banyamahanga bakomeje kuryoshyaryoshya Leta ya Kinshasa kugira ngo yongerere manda Monusco.
Ati "Umuhate wa bamwe mu banyamahanga wo gushakira indi manda Monusco bakoresheje kuguyaguya abayobozi ba Congo bakifashisha guhisha ukuri no guhimba ibitabaye ntacyo bizafasha RDC, ahubwo bigamije ko amakimbirane ahoraho."
La détermination de certains acteurs internationaux à faire obtenir à la MONUSCO un nouveau mandat caressant dans le sens des poils les dirigeants congolais, distordant les faits et obstruant la vérité n’aidera aucunement la RDC plutôt la maintiendra en état de conflit permanent
— Bertrand Bisimwa (@bbisimwa) December 11, 2022
Uku guhindura imvugo k’umuryango mpuzamahanga kuri mu murongo w’ibyo RDC imaze iminsi ishaka, ngo itabazwa iby’amasezerano n’uburenganzira buhonyorwa by’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.
Ntacyo Loni iratangaza ku kuba Monusco yakongererwa indi manda, icyakora muri Nzeri uyu mwaka, Perezida wa RDC Felix Tshisekedi yatangaje ko itazarenza 2024 ikiri ku butaka bw’igihugu cye.
Izi ngabo za Loni zinjiye ku butaka bwa Congo mu Ugushyingo 1999, kuri ubu zingana na 16.215 harimo n’abapolisi n’abasivile bakorana na Loni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!