00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yagowe no gusobanura impamvu MONUSCO ikiri muri RDC

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 18 December 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Mu gihe ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kubungabunga umutekano mu bice rigenzura mu burasirazuba bwa DRC, Umuryango w’Abibumbye uri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutumwa bwawo (MONUSCO) bwongererwe igihe nyamara umusaruro wabwo mu myaka 26 ishize ntawo.

Mu gihe ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kubungabunga umutekano mu bice rigenzura mu burasirazuba bwa DRC, Umuryango w’Abibumbye uri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutumwa bwawo (MONUSCO) bwongererwe igihe nyamara umusaruro wabwo mu myaka 26 ishize ntawo.

Ibice bigenzurwa na AFC/M23 bimaze igihe kinini biri ku murongo, nta bahohoterwa n’abarwanyi bayo, nta rugomo ruhari nk’urwakorwaga n’ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo. MONUSCO yo, mu gihe cyose imaze mu burasirazuba bw’iki gihugu, yananiwe kugera ku ntambwe nk’iyi.

Igihe cya MONUSCO kizarangira ku wa 20 Ukuboza. Mu biganiro biri kubera mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku bijyanye n’iyongerwa ry’igihe rya MONUSCO, bimwe mu bihugu bisaba ko ubu butumwa buvugururwa hashingiwe ku miterere y’ikibazo muri iki gihe.

Ku wa 9 Ukuboza, Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière, yagaragaje ko ibihe byahindutse, avuga ko AFC/M23 iri kubangamira ibikorwa bya MONUSCO. Yafatiye urugero ku mirwano iherutse kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Kibaya cya Rusizi, yarangiye Umujyi wa Uvira ufashwe.

Ambasaderi Nicolas yavuze aya magambo ubwo aka kanama kamurikirwaga umushinga w’amavugurura ku mikorere ya MONUSCO. Yagaragaje ko inshingano z’ubu butumwa zikwiye guhuzwa n’ibiganiro by’amahoro, ku buryo bwajya bugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, bukanakorera ahantu hose mu bwisanzure.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri aka kanama banenze uyu mushinga, bavuga ko hari ibikwiye gukosorwa kuko bidahura n’ukuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC, cyane ko waburagamo amakuru agezweho kuri iyi ntambara.

Abashyigikiye iki gitekerezo bavuze ko intego y’uyu mushinga ari ukugira ngo MONUSCO ijye mu mwanya mwiza wo kuzuza inshingano mu bihe bitoroshye. Bashyigikiye icyifuzo cy’u Bufaransa cyo kongerera MONUSCO ubwisanzure bwo kugenda, cyane cyane mu bice bigenzurwa na AFC/M23, no kuvaho kw’imbogamizi "zituma ubu butumwa budakora neza."

Abandi bahagarariye ibihugu bavuze ko uko ubu butumwa buhagaze ubu bitari ku rwego rwifuzwa, kuko MONUSCO idashobora gukoresha neza umutungo wayo, ahanini bitewe n’uko idashobora kugera uko ibishaka mu bigenzurwa na AFC/M23.

Basabye ko iyongerwa ry’igihe cya MONUSCO ryakwitonderwa cyane kandi rigashingira ku mpamvu tekiniki, basaba ko aka kanama kazongera kwiga kuri iyi ngingo mu mpera za 2025 mu gihe hazaba hari icyahindutse ku rugamba.

Ubunyamabanga bwa Loni bwasabwe gutanga inyandiko y’isuzuma ry’imikorere ya MONUSCO muri iki gihe, cyane cyane ku ruhare igira mu gushyiraho imirongo ngenderwaho y’agahenge cyangwa uko ishyigikira gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.

Kuki Loni ikora ibishoboka kugira ngo MONUSCO igume muri RDC kandi yaratereranye Abanye-Congo mu myaka irenga 20? Ubu butumwa bwagakwiye kuvaho kuko bwananiwe kuzuza inshingano zabwo, imitwe yitwaje intwaro iva kuri itanu muri za 2000, irenga 260 muri iki gihe.

Imyigaragambyo myinshi yabaye muri RDC mu bihe bitandukanye yagaragaje uburakari bukomeye Abanye-Congo bafitiye MONUSCO kubera ko ntacyo yabafashije mu gihe bugarijwe n’imitwe y’abagizi ba nabi.

Hagati ya tariki 25 Nyakanga n’iya 1 Kanama 2022, imyigaragambyo yabaye muri DRC yose, cyane cyane i Goma, abaturage basaba ko MONUSCO kugenda. Nibura abantu 36 barapfuye, abandi bagera ku 170 barakomereka.

Ku wa 27 Kanama 2023, i Goma habaye imyigaragambyo ikomeye ubwo abashinzwe umutekano barasaga abigaragambya bashinjaga MONUSCO kunanirwa kubarinda. Kugeza tariki ya 5 Nzeri 2023 hapfuye abantu 56.

Mu gikari, na Leta ya RDC yasabye kenshi ko MONUSCO igenda. Muri Nzeri 2023, Perezida Félix Tshisekedi yasabye ko ubu butumwa bwashyira imbaraga muri gahunda yo gutaha bitewe n’uko nta musaruro bwatanze. Byari byarateganyijwe ko izi ngabo za Loni zari kuva muri iki gihugu mu Ukuboza 2024.

Byafashe amasaha 12 gusa ngo amashanyarazi n’amazi bisubire muri Goma nyuma y’uko Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, avugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 30 Mutarama ko mu masaha 48 bazaba basubijeho ibyangombwa nkenerwa muri uyu mujyi bafashe ku wa 27 Mutarama.

AFC/M23 yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa by’ubutabazi mu bice igenzura. Ibice bikikije Goma byari birimo inkambi nyinshi z’abakuwe mu byabo ariko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare zari zambaye ubusa kuko abenshi basubiye mu ngo zabo kuko bumvaga bafite umutekano.

Ibice bigenzurwa na AFC/M23 biratekanye ugereranyije n’ibigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Ikibabaje ni uko MONUSCO itishimiye ibyagezweho na AFC/M23 kuko aba barwanyi bari gukora ibyo ubu butumwa bwa Loni bwananiwe gukora; kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa RDC.

Mu myaka irenga 20 MONUSCO imaze muri RDC, imitwe yitwaje intwaro yikubye inshuro zirenga 50
Abanye-Congo bagaragaza ko amateka ya MONUSCO muri RDC ari mabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages