Benshi mu bafashe ijambo bavugiye abagore bari hagati y’imyaka 30 na 50 bari muri iyi nkambi ko amahirwe abageraho ari make ugereranyije n’abo mu bindi byiciro.

Ni umunsi mukuru waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko abari muri iyi nkambi batangiye kwiyubaka kandi badaheranwa n’ubuzima babayeho.

Bamwe mu bagore berekanye imirimo y’amaboko n’ubukorikori irimo kuboha ibiseke, kudoda, ubucuruzi buciriritse ndetse bamwe bakaba banatinyuka gukora imirimo babonaga ari iy’abagabo.

Umugore uhagarariye abandi mu nkambi ya Mahama, akanaba umuyobozi wungirije w’impunzi muri iyi nkambi Kwizera Mireille, yavuze ko mu muco wabo nk’Abarundi uyu munsi wahariwe umugore aribwo benshi mu bagore bakundaga guhuriraho n’ibibazo, kuko hari ababihorwaga bitewe n’imyumvire yari ikiri hasi mu bijyanye n’uburinganire.

Yavuze ko kuri ubu bamwe mu bagore bo mu nkambi bakuye amaboko mu mufuka batangira gukora imirimo iciriritse ibabyarira inyungu, ariko avuga ko benshi mu bagore bakeneye kwitabwaho kuko hari ibyiciro by’imyaka byiganjemo abagore babayeho nabi kuko nta muterankunga ujya abitaho.

Yagize ati “Turasaba ko abagore bafite imyaka hagati ya 30 na 50 nabo bakwitabwaho kuko abenshi nta kintu bafite cyo gukora. Ni icyiciro kitagira umuterankunga n’umwe ku buryo nabo babonye ubakurikirana batangira kwiteza imbere kuko ingufu barazifite.”

Umuyobozi w'abagore mu nkambi ya Mahama, Kwizera Mireille
Umuyobozi w'abagore mu nkambi ya Mahama, Kwizera Mireille

Perezida w’Impunzi mu nkambi ya Mahama, Pasiteri Jean Bosco Ukwibishatse yavuze ko uyu munsi w’abagore usanze Abarundi bari mu bibazo ndetse n’uburenganzira bw’abagore benshi buri mu kaga, bamwe bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye, hari n’abicwa, abandi babayeho nabi , ariko avuga ko n’ubwo bimeze bityo bo bashima ko igihugu cyabakiriye kitigeze kibatererana.

Ati “Turashimira cyane igihugu cyatwakiriye kuko cyatuzirikanye tukabasha kwizihiza uyu munsi bwa mbere muri Mahama. Ni umunsi twizihije abagore b’Abarundikazi bari mu bibazo bitandukanye, ariko igihugu cyatwakiriye cyadufashije kuwizihiza turagishimira.”

Pasiteri Ukwibishatse yasabye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo gushakira abagore bo muri yo nkambi ibikoresho n’ubumenyi bw’ibanze bushobora gutuma bashobora gukora ibikorwa binyuranye kuko hari benshi badafite ibyo gukora.

Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umuryango Plan International mu nkambi ya Mahama, Mugarira Eliazar yavuze ko uyu muryango ufasha mu kurengera umwana n’umugore, bityo bakaba mu gihe bamaze barabashije guhugura abagore b’ibyiciro bitandukanye ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, kumenya ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina, kuryirinda no gufasha bagenzi babo babigisha kurirwanya, akavuga ko byagiye bitanga umusaruro ukomeye.

Kuri ubu inkambi ya Mahama ifite abagore basaga ibihumbi 23 mu bantu ibihumbi 47 bari mu nkambi, aho abagore bangana na 49% by’impunzi zituye Mahama.

Ibibazo by’ihohoterwa ku bagore byagaragaye kuva inkambi ya Mahama muri Gicurasi 2015 yashingwa bigera ku 120.

Abarundi bavuza ingoma kimwe mu biranga umuco wabo
Abarundi bavuza ingoma kimwe mu biranga umuco wabo
Abagore bahembwe kubwo gukangurira abandi kurwanya ihohoterwa
Abagore bahembwe kubwo gukangurira abandi kurwanya ihohoterwa

[email protected]