Yavuze ko kuba abaturage bamusaba gukomeza kubayobora akabyemera, atari ugukunda ubuyobozi ahubwo bijyana n’uko abona igihugu gihagaze.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro na Radio 10 ndetse na Royal FM, cyaganiriwemo ingingo zitandukanye.
Ati “Nanjye ubundi bitari ikibazo mbona gihari, nanjye mfite amaso. Iyo biza kuba ari ikibazo cyo guhitamo hari n’ubushobozi ko ibintu bigenda neza, mba naragiye kera […] Bibaye ko gukomeza bifite ikibazo ku mibereho y’abantu, icyo gihe naba numva.”
Yakomeje agira ati “Ibyo abantu bavuga bazabivuga ariko tugomba kureba no gutanga urubuga abanyarwanda bakavuga icyo batekereza. Ntabwo byatwara umwanya munini kandi ntabwo byancika, babaye bavuga bati ‘uyu na we atugeze ahantu’, nagenda batarabivuga”.
Yavuze ko abamunenga gutinda ku butegetsi, birengagiza ko ibihugu bayoboye bitandukanye n’u Rwanda cyangwa se n’ibindi bya Afurika.
Perezida Kagame yatanze urugero rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari igihugu kimaze igihe cyubakwa kandi cyafashe umurongo, ku buryo ibigikorerwamo atari byo bikwiriye no gukorwa mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ati “Ntabwo ibihugu byose biteye kimwe ku Isi, ntabwo igikorwa mu gihugu kimwe aricyo gishobora gukorwa mu kindi.”
Yavuze ko bimwe mu bihugu binenga abayobozi bo muri Afurika, nabyo biba bifite mu nzego zabyo abayobozi bafite izindi nyito ariko bamara igihe kinini.
Ati “ Reka tuvuge kubera ko ari Minisitiri w’Intebe w’igihugu runaka, we afite uburenganzira bwo gukomeza […] barahinduye gusa babivanaho kwitwa Perezida babyita Minisitiri w’Intebe cyangwa Chancellor, ukaguma aho kugeza ubwo bikurambiye. Hari abo muzi bamazeho imyaka 20.”
Yavuze ko igikwiriye kurebwa ari icyo umuyobozi akorera abaturage, aho kumubarira imyaka n’iyo yaba ntacyo akora.
Ati “Abaturage bagera aho bakarambirwa. Hakwiriye kubaho Politiki ikosora ibintu abantu ntibahere muri ibyo. Iyo batarambiwe kuki wowe warambirwa?”
Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka, aho yanatoranyijwe n’umuryango FPR Inkotanyi abarizwamo.
Yatangiye kuyobora u Rwanda mu 2000 asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye, yiyamamariza manda ya mbere mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!