Tariki ya 7 Mata 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Bizimana yatangaje ko Muyaya yavugiye kuri Télé 50 ko Abatutsi ari Abicanyi.
Muyaya yihutiye guhakana aya magambo, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, atangaza ko ibyo Minisitiri Bizimana yatangaje ari “ikinyoma cyavuzwe ku munsi wo kwibuka”.
Kuri uyu wa 9 Mata, Minisitiri Bizimana yasubije ko “Muyaya n’abambari be bibagirwa vuba”, amwibutsa ko yavuze aya magambo tariki ya 4 Nyakanga 2024 ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Jean-Marie Kassamba wa Télé 50.
Minisitiri Bizimana yasubiyemo amagambo yavuzwe na Muyaya icyo gihe nta na kimwe ahinduyeho, agira ati “Iyi ni intambara tumazemo imyaka 30. Hano turi i Bukavu, turi mu gice cy’igihugu aho abagore bazize by’umwihariko ubwicanyi bw’Abatutsi.”
Muyaya wasobanuraga iby’urugendo rwa Minisitiri w’Intebe i Bukavu na Goma, yakomeje ati “Abanye-Congo bose, iyi ntambara ni iyabo. Turi kurwana mu rwego rwa gisirikare, urwa dipolomasi, urw’ubukungu, urw’itangazamakuru n’urw’ubucamanza. Ibi bizadufasha gukemura ikibazo kimaze imyaka 30.”
Minisitiri Bizimana yabwiye Muyaya ko amagambo nk’aya yica, amwibutsa ko iteka Jenoside ibanzirizwa n’imvugo z’urwango nk’iyi n’iz’abandi bayobozi bo muri RDC nka Gen Maj Sylvain Ekenge wavuze ko abandi bakwiye kwitondera gushakana n’Abatutsikazi.
Ati “Amagambo ateye ubwoba wavugiye kuri Télé 50 wibasira Abatutsi nta kindi agamije keretse kubangisha rubanda byeruye, kubashyira ku ruhande, ikaba intangiriro ya Jenoside.”
Minisitiri Bizimana yatangaje ko atari ubwa mbere Muyaya yari agaragaje urwango afitiye Abatutsi, kuko yanavuze ku mugaragaro ko ashyigikiye Charles Onana wahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “Urubanza rwa Onana ni urwacu.”
Yagereranyije Muyaya na Abdulaye Yerodia Ndombasi wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, wavuze ko Abatutsi ari udukoko tugomba kwicwa, ariko ubutabera ntibumukurikirane, ahubwo bukamukingira ikibaba.
Ati “U Bubiligi bwatanze impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ariko ntacyo byatanze. RDC yamukingiye ikibaba, ihitamo kutamuhana nk’uko ibikora kuri FDLR…Umucengezamatwara Yerodia Ndombasi yapfuye adaciriwe urubanza, asiga ikimenyetso gihoraho cy’umwicanyi wicisha amagambo.”
Tariki ya 8 Mata, Muyaya yatangaje ubundi butumwa bugaragaza ko kurwanya FDLR hifashishijwe intwaro ntacyo bishobora gukemura, nyuma y’igihe avuga ko uyu mutwe w’iterabwoba washinzwe n’abajenosideri utakibaho.
Muyaya yavuze aya magambo mu gihe ingabo za RDC zikomeje kwifatanya na FDLR mu ntambara bihanganyemo n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho gusenya uyu mutwe nk’uko byateganyijwe mu masezerano y’amahoro.
Minisitiri Bizimana yatangaje ko kuba Muyaya akomeje gushyigikira abajenosideri bari muri FDLR ari byo byamuhumye amaso ku buryo adashobora kumenya ingaruka z’amagambo y’urwango avugirwa mu bitangazamakuru, yatumye abarimo Ngeze Hassan, Ferdinand Nahimana na Jean-Bosco Barayagwiza bahamywa ibyaha birimo gukangurira abantu gukora Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!