Minisitiri Dr. Bizimana yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko abo bombi bishyize hamwe nk’abantu bahagurukiye gutagatifuza ibyaha by’ababyeyi babo.
Ati “Bishyize hamwe nk’abantu bahagurukiye gutagatifuza ibyaha by’ababyeyi babo ubu baburiwe irengero, ntibakoma bakwiriye imishwaro bitewe n’ibisubizo bifite gihamya nabahaye. Mbibutse ko ari bo ubwabo batangiye uru rugamba, batumye mpagurukira gushyira ukuri ahagaragara nshingiye ku bimenyetso. Ubu rero babangamiwe n’ibisubizo bifite gihamya nabahaye.”
Yavuze ko nyuma yo kubona batangije urwo rugamba, byatumye na we ahagurukira gushyira ukuri ahagaragara ashingiye ku bimenyetso.
Yakomeje ati “Reka twikomereze, mbahe ibimenyetso ku ruhare rw’AKAZU kari kayobowe na Protais Zigiranyirazo hamwe n’itsinda ryari rikikije Perezida Habyarimana, by’umwihariko ku buryo bashenye ubukungu bw’Igihugu kugira ngo bigwizeho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Dr. Bizimana yifashishije igitabo cya François Misser, asobanura ko Akazu byasobanuraga agatsiko kari kegereye cyane umuryango wa Perezida Habyarimana cyane cyane umugore we, Agathe Kanziga.
Yerekanye ko muri Banki Nkuru y’u Rwanda, bamwe mu muryango wa Perezida Habyarimana bari bafitemo imyanya ikomeye, barimo musaza w’umugore wa Perezida, Séraphin Rwabukumba, wakozemo igihe kirekire, ndetse n’umwishywa wa Perezida, Ildephonse Gashumba, wari uhagarariye urwego rw’ivunjisha.
Akazu kandi ngo kari gafite akaboko mu bucuruzi bwo gutumiza no kohereza ibicuruzwa hanze, cyane binyuze muri sosiyete yitwaga La CENTRALE yayoborwaga na Rwabukumba woroherezwaga kubona amadevize muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Byongeye kandi ngo Akazu kari karashyizeho Enoch Ruhigira nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi bw’Ikawa mu biro by’Umukuru w’Igihugu na Michel Bagaragaza nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi bw’Icyayi, amafaranga y’ibyo bigo byombi yakoreshwaga cyane mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Michel Bagaragaza we yanemeye icyo icyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.
Yasobanuye kandi ko Perezida Habyarimana n’abo mu muryango we bari bafite imigabane myinshi mu masosiyete menshi y’ubucuruzi harimo nka KIPHARMA, AGROTEC, NAHV, na ETIRU.
Yahishuye ko Perezida n’umuryango we bari ba nyiri Hoteli Rebero L’Horizon, inzu y’urubyiniro yari igezweho yitwaga Kigali Night, ndetse bari bikubiye n’izindi nyubako zitabarika.
Ati “Nk’uko umu injeniyeri mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro w’Umubiligi witwa Jean-Jacques Vandenberghe wakoze igihe kinini muri sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya SOMIRWA (Société des Mines du Rwanda) abivuga, kudatanga umusaruro wayo byaturutse ku mikorere mibi y’Akazu. Avuga kandi ko Protais Zigiranyirazo, musaza wa Agathe Kanziga, yajyaga yakira indonke ikabije ku bicuruzwa byaturukaga mu bucukuzi bwa Tungstène muri Bugarama, kandi ko Minisiteri y’Imari yari ifite amakuru kuri ibyo bikorwa.”
Yakomeje yerekana ko ibyaha byabo bitagarukiye aho kuko n’Umwanditsi wakoze iperereza Nicky Gordon, atanga amakuru ku rupfu rwa Diane Fossey, akemeza ko yishwe azira ko yanze gukora ibijyanye n’ubucuruzi bw’inyamaswa bwakorerwaga mu ishyamba, by’umwihariko ubucuruzi bw’ingagi, bwakorwaga n’abagize Akazu.
Diana Fossey ngo yanagerageje kubatera ubwoba ababwira ko azashyira hanze amakuru ku bucuruzi bwa magendu bwa zahabu bwakorwaga n’umugabo witwa Z, ashaka kuvuga Protais Zigiranyirazo.
Yemeza ko mu rwego rwo kurengera inyungu za bo bwite, abagize iryo tsinda ryari rifite imyitwarire ya kijura, bari bariswe Réseau Zéro (Z ni Zigiranyirazo) batigeze bagira na kimwe batinya mu gukomeza gukora ibara.
Yashimangiye ko nyuma y’imyaka irenga 31 y’ibikorwa bibi by’Akazu byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bibabaje kubona abana ba Habyarimana Juvénal na Kanziga na Protais Zigiranyirazo bashaka kweza ababyeyi babo kandi bidashoboka.
Ati “Ni akaga gakomeye. Gusa, uru rugamba bararutsinzwe.”
Ku rundi ruhande Amb. Sheikh Abdul Karim Harerimana na we yagaragaje ko umuhungu wa Habyarimana, Jean Luc Habyarimana yari akwiye kubwira Isi ukuri kw’aho Black Box ya Falcon 50 yari itwaye se yayishyize.
Ati “Ni we n’aba-GP bageze ku bushwangi bw’indege ba mbere, Abafaransa baje kubatwara birumvikana ko na bo bayibagejejeho. Amaze gufotora BB yayihishe he?”
Kugeza ubu nubwo hakozwe amaperereza menshi ariko ntabwo haramenyekana irengero ry’agasanduku k’umukara ‘Black Box’ k’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ari na ko kabitse amakuru y’imvaho ku ihanurwa ryayo.
Jean Luc Habyarimana na mubyara we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo bavuga ko biyemeje mu buryo ubwo ari bwo bwose kurwana urugamba rugamije gusigiriza ibyaha ababyeyi babo bakoze, bikaganisha u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!