Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kurebera hamwe abari abanyamakuru bayigizemo uruhare mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera kuba. Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Mata 2026.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko mu kuvuga ukuri kw’amateka, abadashaka kukumva bashaka kumugereranya na Léon Mugesera.
Ati “Hari n’abajya banyitiranya na Léon Mugesera, bati Bizimana na we ni Mugesera. Ngo meze nka Léon Mugesera kuko mvuga aya mateka. Nta rwango nigisha rwose, uzabona ijambo mvuga rimeze nk’irya Mugesera, ubutabera burahari, RIB irahari, nagire vuba yihute anjyaneyo.”
Yakomeje ati "Sinshobora rwose kujya muri ibi, nzi ubugome bw’amagambo, ubugome bwa Jenoside ndabuzi, kuko nanabibayemo nzi ubugome bw’urwango, ndabuzi, nzi icyo bivuga, abakina bajye babireka."
Ku wa 22 Ugushyingo 1992, ku Kabaya muri Perefegitura ya Gisenyi habaye mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi. Léon Mugesera yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi, yongeraho ko Abatutsi bagomba kujugunywa muri Nyabarongo kugira ngo "basubire iwabo muri Abisiniya".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!