Icyo gihembo yagihawe ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016, agihabwa na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Domenico Fornara, ufite icyiciro i Kampala muri Uganda nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ibitangaza.

Uwo mudari Minisitiri Mushikiwabo yawuherewe mu biro bye i Kigali, ubwo yakiraga Ambasaderi Fornara.

Mu izina rya Leta y’u Butaliyani, Minisitiri Mushikiwabo yashyizwe mu rwego rw’abayobozi bakomeye n’u Butaliyani biciye mu itangwa ry’uwo mudari witwa “Order of the Star of Italy” (Ordine della Stella d'ltalia), mu cyiciro cy'abayobozi bakomeye (Grande oficiale).

Mushikiwabo yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Butaliyani.

Uwo mudari uhabwa abayobozi bashinzwe ububanyi n’amahanga bateje imbere umubano w’u Butaliyani n’ibindi bihugu, n’abaharaniye kurinda uwo mubano.

Umudari Della Stella d'ltalia" (Order of the Star of Italy) watangiye gutangwa mu 2011 , usimbuye uwitwaga Star of Italian Solidarity (Ordine della Stella della Solidarieta' ltaliana) watangiye gutangwa mu 1947.

Mushikiwabo kandi yahawe ubutumire budasanzwe bwo kujya mu Butaliyani yohererejwe na mugenzi we w’u Butaliyani Paolo Gentiloni, bwo kwitabira inama izahuza abaminisitiri b’u Butaliyani na Afurika,izabera i Roma tariki ya 18 Gicurasi 2016.

Mushikiwabo na Ambasaderi Formara baganira
Mushikiwabo na Ambasaderi Formara baganira
Umudari Mushikiwabo yahawe
Umudari Mushikiwabo yahawe