Ku wa 22 Mata 2026 ubwo abakozi ba Loni baba mu Rwanda bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga watereranye Abatutsi bicwaga mu 1994 kandi warabonaga neza ibyari biri kuba icyo gihe.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abakozi ba Loni ko umuyobozi w’ingabo zari mu butumwa bw’uyu muryango bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), Lt Gen Romeo Dallaire, yamenyesheje ibihugu ko Abatutsi bari kwicwa, bihugira mu kujya impaka ku nyito byabiha cyangwa se niba bigomba gutabara.
Yagaragaje ko nubwo umuryango mpuzamahanga utagize icyo ukora, hari abasirikare bo muri MINUAR bazahora bashimirwa kubera ko bagize ubutwari, bagatabara Abatutsi. Muri bo yavuzemo Capt Mbaye Diagne wakomokaga muri Sénégal, Gen Maj Henry Kwami Anyidoho na Gen Maj Joseph Narh Adinkra bo muri Ghana.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abakozi ba Loni baba mu Rwanda ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye, hakigaragara abantu bayihakana bakanayipfobya, kandi ko abayigizemo uruhare barimo abahoze mu ngabo za Leta (Ex-FAR) n’Interahamwe bahungiye mu yahoze ari Zaïre, baremye umutwe wa FDLR ugikorerayo mu bwisanzure.
Yasobanuye ko nyuma yo kwakirwa na Leta ya Zaïre ntibambure intwaro, Ex-FAR n’Interahamwe byagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Nyange tariki ya 18 Werurwe 1997, bica bamwe mu banyeshuri baho nyuma yo gusaba Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi, bakabyanga babasubiza ko bose ari Abanyarwanda.
Ati “Mu myaka 30, imitwe y’abajenosideri nka FDLR yabonye ahantu heza ikwirakwizamo ingengabitekerezo yayo ya jenoside. Yahawe ubufasha, ihabwa intwaro, ishyirwa muri Leta ya RDC no mu nzego z’umutekano zayo.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije abitabiriye iki gikorwa ko FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside kandi ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano kafashe imyanzuro myinshi isaba ko uyu mutwe usenywa ariko ko ntacyo ingabo za MONUSCO ziwukoraho kandi ari zo zagombaga kuyishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Ku bw’ibyo ndibaza, bishoboka bite ko umutwe wafatiwe ibihano na Loni, wagize uhare muri Jenoside, wemererwa gukorera hafi y’umupaka w’u Rwanda imyaka irenga 30, umuryango mpuzamahanga uvuga ngo ‘Ntibizongere’ ubibona?”
Yasobanuye ko kubera imitwe nka FDLR, ubwicanyi bukorerwa abantu hashingiwe ku bwoko bukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko imvugo zenyeyeza urwango zibasira Abanye-Congo b’Abatutsi barirmo Abanyamulenge zivugwa n’abo muri Leta, ibisa n’ibyabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside.
Minisitiri Nduhungirehe yasabye umuryango mpuzamahanga gukura amasomo ku mateka yabaye mu Rwanda, ukarwanya ibi bikorwa biteguza indi Jenoside mu karere birimo urwango n’akarengane, kugira ngo utazongera gutererana ikiremwamuntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!