00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bine bikomeje kubangamira amasezerano y’u Rwanda na RDC mu mboni za Nduhungirehe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 November 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ingingo enye zishimangira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C.

Mu kiganiro na TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro bya Washington bigenda neza, ariko ko ibikorwa bya Leta ya RDC bihabanye na byo, kuko ikomeje kurenga ku byari byemejwe.

Mu bintu bine bikomeje gukoma mu nkokora ibyari byariyemejwe harimo imvugo zibiba urwango zikomeje kuzamuka muri RDC zibasira Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, kuba RDC yarongeye gukorana n’abacanshuro, imirwano ikomeje n’imikoranire n’Ingabo z’u Burundi.

Ati "Ibiganiro biri kugenda neza i Washington ariko Ingabo za RDC ziracyarenga ku gahenge, zirasa ibisasu buri munsi. Hari kandi imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo Abanyamulenge.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Leta ya RDC iri gukoresha abacancuro b’abanyamahanga, barimo abaturutse mu mutwe wa Blackwater n’ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 14.000 zoherejwe mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati "Ikindi, abacancuro b’abanyamahanga, barimo Abanya-Colombia baturutse muri Blackwater, bavugwayo, binyuranyije n’itegeko mpuzamahanga, kandi abasirikare b’u Burundi barenga 14.000 binjiye mu burasirazuba bwa Congo, bateza ikibazo gikomeye bagota Abanyamulenge.”

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo wabaye Umudepite muri RDC, aherutse gutangaza ko ingabo z’u Burundi zashinze ibigo bya gisirikare birenga 70 mu bice bikikije imidugudu y’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi ko zifite umugambi wo kubatsemba.

Umuryango Mahoro Peace Foundation uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, tariki ya 22 Ukwakira wandikiye Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe ibaruwa ifunguye, uyisaba gutabara aba Banye-Congo, kuko bigaragara ko mu gihe cya vuba bazakorerwa jenoside.

Uti "Amakuru yizewe aturuka mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze agaragaza ko FDNB ikomeje kugota ibice bituwe n’Abanyamulenge. Mu gihe iri huriro rigota imidugudu myinshi y’Abanyamulenge, ibyago byo kubatsemba kurenza ukwabereye muri Gatumba biregereje.”

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Mu ngingo ziyagize harimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi, gucyura impunzi, ubufatanye mu by’ubukungu no guhagarika ubushotoranyi.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Leta ya RDC iri kugerageza kurenga ku ngingo zitandukanye zigize aya masezerano.

Gucyura impunzi n’ubufatanye mu bukungu

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 5000 babaga muri RDC ariko ko Leta ya RDC yo idashaka kwakira abenegihugu bayo baba mu Rwanda.

Ati "Ubu mu Rwanda ducumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 80.000. Ikitubabaza ni uko, nubwo impunzi 5000 z’Abanyarwanda zabaga mu burasirazuba bwa RDC zatashye kuva muri Mutarama, Leta ya RDC isa n’idashaka kwakira abantu bayo 80.000 baba mu Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Leta ya RDC igishidikanya ku bwenegihugu bw’impunzi z’Abanye-Congo, ati “Ivuga ko itizeye ko ari ‘Abanye-Congo nyakuri’.”

Yasobanuye ko ibyo byiyongera ku kuba intumwa za Leta ya RDC ubwo zanze kugirana n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubwo zari i Washington tariki ya 3 Ukwakira, zibisabwe na Perezida Félix Tshisekedi, nyamara zari zamaze kwemera ingingo zikubiye mu mushinga wayo.

Umushinga w’aya masezerano ugaragaza ko u Rwanda na RDC bizafatanya mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rwa Rusizi III, mu bucuruzi bwambukiranya umupaka, kubaka ibikorwaremezo bihuza ababituye, kubungabunga pariki no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rugifite icyizere ko Leta ya RDC izisubiraho, ikemera kugirana n’u Rwanda aya masezerano nk’uko yari yarabyiyemeje ubwo yasinyaga amasezerano y’amahoro mu mezi ane ashize.

Gusenya FDLR biracyari kure nk’ukwezi

Tariki ya 10 Ukwakira, igisirikare cya RDC cyasohoye itangazo risaba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika intwaro, bakishyikiriza ubutegetsi bw’icyo gihugu cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kugira ngo bacyurwe mu Rwanda.

Iki gisirikare gisanzwe gikorana na FDLR, cyamenyesheje aba barwanyi ko nibatarambika intwaro, bazagabwaho ibitero nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya, ashingiye ku nyandiko yemejwe n’abahagarariye ingabo n’inzego z’iperereza (CONOPS) mu Ukwakira 2024.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko itangazo ry’igisirikare cya RDC ari intambwe nziza ariko ko izasuzumirwa ku musaruro. Ati “Ariko dukeneye umusaruro. Bitabaye ibyo, ryaba ari itangazo gusa. Gahunda ya Washington ihamagarira gusenya FDLR mu buryo bufatika. Ntibihagije gutanga itangazo, ibikorwa bigomba gukurikiraho.”

Yasobanuye ko mu gihe ingabo za RDC zisabwa gusenya FDLR, Leta ya RDC iri guhuza abanyamuryango ba FDLR baba i Burayi, cyane cyane mu Bufaransa kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Amakuru yizewe ahamya ko Tshisekedi ashaka kubakira ubushobozi FDLR, afatanyije n’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku buryo mu gihe kiri imbere uzaba ushobora gutera u Rwanda, ugakuraho ubutegetsi bwarwo.

Amasezerano ya Washington asaba ibihugu byombi kwirinda ubushotoranyi kugira ngo ibiganiro bibiganisha ku mahoro n’iterambere birambye bibe mu mwuka mwiza, gusa Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Leta ya RDC itabikozwa kuko ikomeje kwibasira u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yatanze urugero kuri Perezida Tshisekedi witabiriye inama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris mu Bufaransa tariki ya 30 Ukwakira, aho kugira ngo yibande ku bikorwa by’ubutabazi kuko byari intego nyamukuru y’iyi nama, agahitamo kwibasira u Rwanda.

Ati “Yari gahunda nziza kubera ko yibandaga ku butabazi, kandi byari ngombwa. U Rwanda rwagize uruhare mu gushaka ibisubizo kugira ngo ubutabazi bugere mu Burasirazuba bwa RDC. Byaratubabaje kubera ko Perezida Tshisekedi yifashishije iyi nama mu gukwirakwiza ibinyoma bya politiki, atanga ibirego bye bihoraho bitagira ishingiro.”

Muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y'amahoro, byemeranya gukomeza ibiganiro
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Leta ya RDC ikomeje kubangamira amasezerano yemejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages