00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Congo Kinshasa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 February 2016 saa 06:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho azitabira inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Iyi nama izaba yiga ku ishoramari ry’abikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Ndjili mu murwa mukuru Kinshasa, Minisitiri Murekezi yakiriwe na mugenzi we wa Congo, Augustin Matata Ponyo, ari naho yatangarije ko iyi nama ari umwanya ukomeye mu rwego rw’ishoramari hagamijwe gushimangira amahoro muri aka Karere.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Murekezi azitabira iyi nama izatangira ejo ku wa 24 ikarangira ku wa 25 Gashyantare.

Iyi nama y’i Kinshasa yemeranyijweho n’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), i Addis - Abeba muri Ethiopie, kuwa 24 Gashyantare 2012.

Ifite intego zo kugaragaza bimwe mu byagezweho mu bucuruzi no kwerekana amahirwe ari mu ishoramari muri aka Karere.

Hari kandi ukureba ibibazo by’umutekano bihari n’imbogamizi zigenda zivuka no kubaka imikoranire hagati y’inzego zinyuranye hagamije gushyiraho uburyo bubereye ubucuruzi.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abahagarariye ibigo bimaze gutera imbere, abaterankunga b’imishinga inyuranye, abayobozi ba za guverinoma zo mu Karere n’izindi nzego zinyuranye.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages