00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri wo muri Kenya ari ku gitutu nyuma yo gusuzugura u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 December 2023 saa 10:17
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe imihanda, ubwikorezi n’imirimo rusange muri Kenya, Kipchumba Murkomen, ari kotswa igitutu nyuma yo kuvuga ko u Rwanda ari agahugu gato ariko kari ku murongo.

Uyu muyobozi amaze igihe yibasirwa kubera ibura rya hato na hano ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, i Nairobi, ndetse n’impanuka zikomeje kwiyongera mu mihanda.

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Trevoh Ombija wa Citizen TV, amugaragariza uburyo ibibazo nk’ibi byagorana kubyumva mu Rwanda, amubaza impamvu mu gihugu cyateye imbere nka Kenya bikigaragaramo.

Murkomen yasobanuye ko Demokarasi iri mu bituma Kenya idakemura ibi bibazo, kuko ngo icyo Perezida wabo avuze kidahita cyubahirizwa bitewe n’imiterere y’amategeko y’iwabo, kandi ngo u Rwanda rwo ni igihugu gito.

Yagize ati “Urabizi u Rwanda si nka Kenya. U Rwanda ni igihugu kiyoborwa n’umuntu umwe, ibyo Perezida warwo avuze biba ari itegeko. Buri cyemezo ufata muri iki gihugu, ugomba kukijyana mu Nteko Ishinga Amategeko, hanyuma rubanda bakakigiramo uruhare.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubuso bw’akarere ka Kajiado (kilometero kare 21.292,7) buruta ubw’u Rwanda (kilometero kare 26.338); amakuru ahabanye n’ukuri.

Ati “Kandi ubunini bw’u Rwanda bujya kungana n’ubwa Kajiado, ni yo nini. Ntabwo wagereranya uko politiki imeze mu Rwanda n’ubuso utarebye ku gihugu cyacu na demokarasi.”

Aya magambo yababaje bamwe mu Banyakenya barimo umunyamategeko Ahmednasir Abdullah, wasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kujya ibanza guha abayobozi bo muri Kenya amahugurwa y’uburyo bagomba kwitwara mu gihe bavuga ku bihugu by’inshuti.

Me Abdullah yagize ati “Murkomen ntabwo yakwibasira igihugu cy’inshuti adashotoranye, akanasuzugura Perezida Paul Kagame atya. Biteye isoni. Abaminisitiri muri guverinoma bagomba kujyanwa mu mahugurwa, bakigishwa inshingano zijyanye n’akazi kabo! Vuba cyane, Kenya izaba igihugu kiri mu muhezo.”

Donald Kipkorir yanenze uburyo Murkomen yise u Rwanda agahugu gato, kandi ku Isi hari ibihugu bikomeye bidafite ubunini nk’ubwa Kenya.

Uyu munyamategeko yagize ati “Bimenyekane ko ndi inshuti nyanshuti y’u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame. Mu myaka mike ishize, Perezida Kagame yarantumiye ngo musure i Kigali. U Rwanda rushobora kuba ruto nka Singapore, u Bubiligi, u Busuwisi, Luxembourg na Liechtenstein.”

Kipkorir yibukije Murkomen ko u Rwanda, Ethiopia na Côte d’Ivoire ari byo bihugu byonyine ku mugabane wa Afurika byazamutse mu bukungu ku ijanisha riri hejuru ya 6%, bityo ko nta mpamvu n’imwe yo kurusuzugura.

Murkomen si we gusa wibasiwe azira u Rwanda kuko byanabaye ku wari Minisitiri w’Uburezi, Prof. George Magoha, na we yokeje igitutu muri Mutarama 2021, ubwo yatangazaga ko rwabashije kubaka amashuri mu gihe cya Covid-19 kuko “rungana n’akarere ko muri Kenya.”

Imvugo ya Kipchumba Murkomen ku Rwanda yateje umwuka mubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages