Hezbollah ni umutwe washinzwe mu 1982 nyuma y’aho Israel yari iherutse kugaba ibitero muri Lebanon. Ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba, ndetse ugendera ku mahame y’Idini ya Islam. Abawubarizwamo bawita “Ishyaka ry’Imana”.
Ako gace kari ku musozi wa Naftali n’uwa Galileya. Mu nkengero yako, ni muri Lebanon. Abaturage baho, abenshi barimutse bajya gutura ahandi kuko bari bamerewe nabi n’ibisasu byaraswaga iwabo umunsi ku wundi.
Ido Shelem, ni umwe mu miryango irenga 270 yari ituye muri Kibbutz ya Manara, ni ukuvuga mu mudugudu. Asobanura ko uwo mudugudu wubatswe mu 1943 mbere y’uko Israel ibaho.
Ati “Ni ho hantu hambere hatujwe abantu hafi y’umupaka wa Lebanon. Icyo gihe Lebanon yari iriho iri mu maboko y’Abafaransa."
Urugendo rugera muri Manara, runyura mu nzira ikikijwe n’ibiti, iyo uganiriye n’abantu bo muri ako gace, bakubwira ko byahashyizwe kugira ngo bikingire, abanzi babo, ni ukuvuga abo muri Lebanon ntibazajye babona imodoka zihagenda.
70% by’inzu zo muri Kibbutz ya Manara zose zarasenyutse kubera ibisasu bya hato na hato biterwa n’umutwe wa Hezbollah muri Israel.
Ido Shelem ati “Harashwe ibisasu birenga 240 byatewe kuri iyi Kibbutz. Impuruza zahoraga zivuga hano nibura inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi, ntabwo ari nko mu Majyepfo ya Israel habaye iminsi yo gutera Israel hanyuma bakirukanwa.”
“Israel yinjiye muri Lebanon mu Ukwakira, nibura umwaka intambara itangiye. Ndagira ngo mbibutse ko intambara itangiye mu Majyepfo, hano nta muntu wigeze arasa kuri Lebanon, nta kintu Israel yatwaye Abanya-Lebanon. Hezbollah yahise itangira intambara, yumva ko iri gufasha inshuti zayo muri Gaza ariko nta kindi kibazo cyari cyarabayeho hano, cyatuma batera, byabaye umunsi umwe bikomeza gutyo, ni uko bimeze.”
Abari batuye muri ako gace bavuga ko umutwe wa Hezbollah utigeze ubaha agahenge na rimwe, ku buryo ibyo bakora byose uba ubareba, ukahagaba ibitero.
Igiteye impungenge ni uko muri ako gace, nta bwirinzi Ingabo za Israel zahashyize butangira ibisasu biraswa aho.
Urna Weinberg yakuriye muri Manara, umuryango we wose ni ho wabaye. Asobanura ko mbere y’uko ibi bitero bigabwa muri aka gace, iyo yabaga yicaye mu rugo rwe, yashoboraga kumva umuyaga uhuha nk’ikintu kiri mu rugo rw’umuturage wo muri Lebanon kuko ari hafi.
Ati “N’ubwoko bw’uburoso bw’amenyo umuntu akoresha barabubona, iyo batubonye bahita batugabaho ibitero. Nta mpuruza wumva, bahita baturasa, barakubona bakarasa. Ni uko bimeze, nta n’ubwirinzi bw’ibisasu buri hano. Ni yo mpamvu muri Kibbutz nta bantu barimo.”
Avuga ko kugira ngo abaturage bongere kugaruka muri uyu mudugudu, bizasaba leta ya Israel kubizeza ko Hezbollah itazongera kubagirira nabi, by’umwihariko n’ubufasha ihabwa bukaba bwarahagaze.
Ati “ Ntekereza ko dukeneye kwizezwa ko Hezbollah itsinzwe burundu. Icyo nababwira, ni ukuri tumeze nk’ingabo ikingira Israel, Manara ni inkingi ya Israel, ni inkingi yayo mu Majyaruguru, nta Manara, nta Israel ariko mwese mukwiriye kumenya ko mu gihe Iran ikomeje, mwese muri mu bibazo, ibihugu byose by’Isi biri mu bibazo.
Igisirikare cya Israel gisobanura ko urugamba kirimo ruzahagarara ari uko Hezbollah, Hamas, Aba-Houthi n’indi mitwe ishaka kurimbura Israel itakibasha no kubitekereza.
Maj David Baruch ati “Aba-Houthi muri Yemen batera ibisasu kuri twe, tubona ibintu nk’ibyo biturutse muri Syria na Iraq. Hanyuma ababiri inyuma ni Abanya-Iran, nibo babiri inyuma. Bose bishyize hamwe, Abarabu bose, ntekereza ko Abanya-Iran biteguye kurwanya Israel bifashije Umwarabu wese.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!