Abahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye muri Niger ni Zigiranyirazo Protais muramu wa Juvenal Habyarima wari Perezida, Major Nzuwonemeye François Xavier, Col Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anathole wari ukuriye ubutasi mu gisirikare, Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w'Imirimo rusange muri Leta y'Abatabazi na Capt Sagahutu Innocent.

Ntabwo icyateye Niger kwirukana abo Banyarwanda igitaraganya kiramenyekana gusa Leta y’u Rwanda ibinyujijwe muri ambasade yayo muri Loni, iherutse kugaragaza ko yatunguwe n’icyemezo cyo kohereza abo Banyarwanda muri Niger itabimenyeshejwe.

Kohereza abo Banyarwanda muri Niger ni umwanzuro wafashwe tariki 15 Ugushyingo 2021 hagati y’icyo gihugu n’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’ibyahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT: International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

Kubera ko abo bantu ari Abanyarwanda kandi bari barahamijwe ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, uwo mwanzuro byari biteganyijwe ko umenyeshwa u Rwanda nubwo bitakozwe.

Ubwo yagezaga ijambo ku bagize Akanama k’umutekano muri Loni i New York, Ambasaderi Rugwabiza Valentine uhagarariye u Rwanda muri Loni, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye ibisobanuro by’uko byagenze ngo boherezwe.

Byagenze gute ngo Niger yisubireho?

Imyaka yari ibaye myinshi bamwe muri abo Banyarwanda ubusanzwe bari bafungiwe Arusha, basoje ibihano byabo ariko babura ibihugu bibakira uretse u Rwanda igihugu cy’inkomoko.

Bo ntabwo bigeze biyumvamo gusubizwa mu Rwanda kuko bavuga ko batizeye umutekano wabo, nubwo rwo rwakunze kugaragaza ko rwiteguye kubafata neza nk’abandi Banyarwanda.

Baba bo ubwabo na IRMCT, bashakishije ibindi bihugu bibakira ariko birabura, ahanini bishingiye ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba barabaye muri Guverinoma y’Abatabazi ishinjwa gushyira mu bikorwa Jenoside, icyaha ndengakamere.

Nka Jérôme Bicamumpaka afite umuryango muri Canada, yakunze gusaba kenshi ko yakwemererwa kujya gutura muri icyo gihugu ariko Canada irabyanga.

Umwe mu basesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga, yabwiye IGIHE ko hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye barekurwa mu bihe byashize, bahabwa ubuhungiro bakabukoresha nk’ibirindiro byo gukora politiki, kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside no gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni ibikorwa bishobora kuzambya umubano w’ibyo bihugu na Guverinoma y’u Rwanda, ari na cyo byinshi bitinya.

Uhereye ibumoso hejuru: Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse na Maj. Nzuwonemeye François Xavier. Ku murongo wo hasi ibumoso hari Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anathole, Capt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André. Ni bo bahawe iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger
Uhereye ibumoso hejuru: Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse na Maj. Nzuwonemeye François Xavier. Ku murongo wo hasi ibumoso hari Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anathole, Capt. Sagahutu Innocent na Ntagerura André. Ni bo bahawe iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger

Uwo musesenguzi yavuze ko Niger ishobora kuba yarasesenguye izo ngaruka zose, igasanga ari ikibazo kubakira ku butaka bwayo.

Ati “Nubwo basoje ibihano, iyo bagiye ahantu bahakora nk’ibirindiro byo kurwanya Leta no gupfobya Jenoside. Niger buriya yanze ibibazo bya dipolomasi, kuko abo bantu bahoze mu nzego za Guverinoma yakoze Jenoside. Niger ishobora kuba yarasanze kugirana umubano mubi n’u Rwanda no kuba abo bantu bahindura Niamey indiri y’abarwanya u Rwanda, ngira ngo babishyize ku munzani bahitamo kubirukana.”

Umurungi Providence uyobora ishami ry'ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ubutabera, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko Niger yakoresheje ‘umutimanama’, igasanga atari byiza kugira abo Banyarwanda ku butaka bwayo.

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cy’amavuko cy’abo bantu, kuva na kera cyagiye kigaragaza ko cyiteguye kubakira, nubwo bo babyanze.

Ati “Twe twavuze ko tubashaka. Bigeze no kubyuririraho ngo ngaho ‘u Rwanda ruduhe pasiporo’ kugira ngo babone uko bagenda, duti ‘ntitwayibaha muri aho, muzabanze mutahe mu gihugu.”

“Ni Abanyarwanda kandi bahawe ikaze […] baje twe ntabwo twababuranisha kabiri kuko amategeko mpuzamahanga ntabyemera kandi hari abandi basoje ibihano byabo batashye.”

Aha Umurungi yatangaga urugero kuri Major Ntuyahaga Bernard wagaruwe mu Rwanda mu 2018 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 20 yari yarakatiwe n’u Bubiligi, azira urupfu rw'abasirikare b'ababiligi bari bashinzwe kurinda uwari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agatha, biciwe mu Rwanda mu 1994.

Umusesenguzi waganiriye na IGIHE yavuze ko impamvu benshi mu basoje ibihano cyangwa abagizwe abere banga kujya mu Rwanda, atari ubwoba bwo kugirirwa nabi nk'uko babivuga, ahubwo ari ipfunwe.

Ati “Icyo banga ni kubera ibyo bakoze, bagira ipfunwe. Baba bikanga kubona abo bagiriye nabi, ntabwo umutima waba uri mu gitereko. Ibyo kuvuga ngo bashobora kwicwa, ni ibinyoma na bo barabizi.”

“Ikindi uko ibikorwa byo kurwanya Leta ntabwo baba bakibikoze birumvikana bageze mu Rwanda. Ubundi iyo bari hanze y’igihugu bagakorana n’indi mitwe irwanya Leta, bakandika ibitabo bipfobya, ibyo ntabwo baba bakibikoze mu Rwanda.”

Kujyanwa mu Rwanda ku ngufu?

Umurungi Providence yavuze ko nta wamenya ikigiye gukorwa kuri abo bantu, by’umwihariko mu gihe iminsi irindwi bahawe yarangira bakiri ku butaka bwa Niger.

Icyakora, yavuze ko bashobora gusubizwa Loni cyangwa hakagira ibihugu by’i Burayi batakambira bikabakira.

Uwo musesenguzi yavuze ko amahitamo ashoboka ari abiri, gushaka ikindi gihugu kibakira cyangwa bagataha mu Rwanda.

Ati “Amahitamo amwe ni ukwicyura mu Rwanda no kureba ko hari ikindi gihugu cyabemera. Iminsi bahawe nirangira batarabona aho bajya, bivuze ko polisi ya Niger izahita ibafata, birukanwe boherezwe mu Rwanda ku ngufu kuko niho bakomoka, birashoboka.”

Ku kijyanye no kuba basubizwa Arusha aho bari bafungiye, umusesenguzi yavuze ko amahirwe yabyo ari make kuko na Tanzania yari imaze igihe igaragaza ko itabashaka.

Mu 2014, ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko muri abo Banyarwanda basoje ibihano byabo cyangwa bagizwe abere baba Arusha, Loni itakaza amadolari 1500 kuri buri umwe ku kwezi, ni ukuvuga hafi miliyoni 1.5 Frw.

Ayo mafaranga harimo agenda ku icumbi babamo, aya telefone, ay’ibiribwa, umutekano n’ibindi.