00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyaya yahindutse umuzindaro wa FDLR n’umuryango wa Habyarimana

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 8 April 2026 saa 02:12
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, yagaragaje ko atagifite ukwihishira mu gushyigikira no kuvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’umuryango wa Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994.

Tariki ya 7 Mata 2026, u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana. Ibihugu byinshi byifatanyije na rwo muri ibi bihe ariko RDC yo yatangiye ibikorwa byo kuyipfobya no gusingiza abayikoze.

Amakuru yizewe avuga ko umuhungu wa Habyarimana witwa Jean-Luc yagiriye ingendo i Kinshasa, yakirwa nk’umunyacyubahiro, aganira n’abo muri Leta ya RDC ku buryo bakwifatanya mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, afite umushinga wo kuvugurura umutwe wa FDLR ku buryo wagira imbaraga zatuma ugera ku ntego zawo zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ashaka ko Jean-Luc aba umuyobozi wayo.

Ibi byose byiyongera ku bufatanye bumaze igihe hagati y’ingabo za RDC, abo muri Leta y’iki gihugu n’umutwe wa FDLR, bwakomeye mu gihe impande zombi zatangiraga kwifatanya mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 7 Mata 2026, Muyaya yifashishije ibihe byo kwibuka Jenoside mu gushinja abayikorewe guhungabanya umutekano wa RDC, aho avuga ko bitwaza umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo ya Jenoside.

Muyaya yagerageje kweza Jean-Luc watangaje tariki ya 26 Werurwe 2026 ko afite uburenganzira bwo kujya i Kinshasa agahura n’abo ashaka, agaragaza ko ari umuntu utagize icyo atwaye kuko ngo si “umurwanyi”.

Ntiyagarukiye aho, kuko Muyaya yavuze ko Jean-Luc n’abandi bafatanyabikorwa b’Abanyarwanda ari inshuti zagiye i Kinshasa gushaka amahoro, kandi ngo zifuza ko u Rwanda na RDC bigira umubano mwiza.

Mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Habyarimana na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi yarashwe ubwo yasatiraga ikibuga cy’indege cya Kigali, bavuye i Arusha muri Tanzania, mu biganiro by’amahoro.

Abapfobya jenoside bagaragaza ko ihanurwa ry’iyi ndege ari ryo ryateye ibi bihe by’icuraburindi, ariko ibimenyetso by’amateka bigaragaza ko Jenoside yateguwe igihe kirekire n’ubutegetsi bwa Habyarimana, kuko mbere yaho Abatutsi bibasirwaga, hagurwa intwaro zigezweho na gakondo zo kubarimbura.

Amakuru ava mu nzego zirimo iz’ubutasi yemeza ko ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, ubutegetsi bwe bwari bwaramaze gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, guhera ku baturanyi be i Kanombe, kandi barishwe koko guhera tariki ya 7 Mata 1994.

Muri iki gihe, umuryango mpuzamahanga wibutswa gukurikirana abarenga 1000 bakoze jenoside bihishe ubutabera mu bihugu bitandukanye birimo RDC no guhana abahakana n’abapfobya aya mateka. Muyaya we imiryango ya Habyarimana na Ntaryamira na yo ikwiye guhabwa ubutabera.

Icyo Muyaya yirengagiza ni uko bamwe mu bakorana na Leta ya RDC barimo abahoze ari abayobozi mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) ari bo bahanuye indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira, nk’uko iperereza ryabigaragaje.

Iri perereza ryayobowe n’abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, mu 2012 ryagaragaje ko ibisasu byahanuye iyi ndege byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, kandi birazwi ko cyabagamo abasirikare ba Ex-FAR.

Muyaya yatangaje ko Jean-Luc ushaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ari umunyamahoro
Muyaya ahangayikiye umuryango wa Habyarimana kurusha abarenga miliyoni 1 bazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages