Amagambo ya Ndayishimiye aje nyuma y’andi nk’aya amaze igihe kinini avuga, ko u Rwanda ruri mu mugambi mubisha wo kugirira nabi igihugu cye, mu gihe ibimenyetso bigaragaza ibitandukanye.
Magingo aya, u Burundi bufite abasirikare barenga ibihumbi 10 muri Kivu y’Amajyepfo mu ntambara Leta ya RDC ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Muri Gashyantare umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Burundi aribwo bufite umugambi wo gutera u Rwanda ndetse ko byanarenze kuba mu mvugo, bikanatangira kugeragezwa.
Ati “Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana, kurwanirira ingabo za Congo, kurwanya M23 binajyanye no kurwanya u Rwanda ndetse hari imvugo zo kurwanya u Rwanda. Izo mvugo avuga zo gushaka gutera u Rwanda ntabwo zitangaje.”
Iby’uko u Rwanda rushaka gutera u Burundi, Ndayishimiye yabigarutseho mu mashusho mato y’integuza y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Hariana Verás Victória, umwe mu bazwi ho kuba ari umuzindaro w’ubutegetsi bwa RDC n’abambari babo.
Uyu munyamakuru ni we wabajije Trump muri White House ibibazo bishinja u Rwanda gutera Congo n’ibindi biri mu mujyo w’imvugo Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye bamaze igihe kinini bavuga ku Rwanda.
Uyu munyamakuru aherutse i Burundi aho yagiranye ikiganiro na Ndayishimiye. Ni nyuma y’urugendo yari yagiriye i Kinshasa nabwo mu mujyo nk’uyu.
Ikiganiro bagiranye ntikiratambuka cyose, ariko amashusho y’integuza yumvikanamo imvugo zimaze igihe zishyirwa imbere n’ubutegetsi bwa RDC.
Hariana Verás Victória yumvikana abwira Ndayishimiye ko u Rwanda rwateguye ibitero byo gufata Uvira, ibintu ubuyobozi bwarwo bwamaganiye kure, bukavuga ko ikibazo cya Uvira nta hantu na hamwe ruhuriye nacyo.
Ndayishimiye yavuze ko “ibitero byatangiye iminsi ibiri mbere y’isinywa ry’amasezerano”, ko byose ari u Rwanda rwari rubiri inyuma.
Imvugo nk’izi ziherutse kwamaganwa na Perezida Kagame, avuga ko nta hantu u Rwanda ruhuriye n’ibibazo bya Uvira.
Mu Ukuboza 2025 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, yavuze ko iyo mirwano hagati ya M23 na FARDC n’abayishyigikiye yaturutse ku kutubahiriza ibyari byaremeranyijwe.
Ati “Tujya kujya muri Amerika icyo gihe mu by’ukuri hari hamaze iminsi, ibyumweru ndetse tujya no kujyayo n’uwo munsi bamwe bahagurutse hano hari hari imirwano, ndetse na yo ku gice kimwe itubahirije ibyari byarasezeranywe mbere y’aya masezerano twari twagiye gusinya.”
Ndayishimiye yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugomba kugira uruhare mu gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rwemere inzira y’amahoro.
Perezida Kagame we yigeze kuvuga ko u Rwanda atari rwo rwarenze ku bisabwa mu masezerano y’amahoro.
Mbere y’uko imirwano iba, u Rwanda rwari rwagaragaje ibimenyetso, rutanga n’impuruza y’ubwicanyi buri gukorerwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Mbere gato y’uko amasezerano y’amahoro asinyirwa muri Amerika, hari hashize igihe kinini hari amajwi y’umutwe wa M23 avuga ko ibintu bikomeje guhindura isura hafi y’umupaka w’u Burundi, ndetse usaba amahanga kutarebera ibiri kuba.
Icyo gihe ibiganiro byari birimbanyije hagati y’u Rwanda na RDC i Washington D.C n’ibya M23 na Leta ya RDC i Doha.
Kugera mu Ukwakira, Ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zari zimaze gushinga ibirindiro mu bice bitandukanye bya Uvira no mu misozi ya Mwenga, ndetse ku rundi ruhande i Kinshasa naho hari hakomeje imyiteguro ikomeye kuko abacanshuro babarirwa mu bihumbi bo muri Colombia na El Salvador bahawe ikiraka n’Umunyamerika witwa Erik Prince ufite sosiyete itanga serivisi z’abacanshuro.
Icyo gihe u Rwanda rwagaragaje ko imyitwarire ya RDC n’u Burundi iteye inkeke ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko ibyo byose byagiye bigaragarizwa abahuza, yaba i Doha n’i Washington D.C.
Nta kintu na kimwe cyakozwe kuri ibyo bintu byose, kugeza n’aho Ingabo z’u Burundi zikomeje kugota uduce turimo Minembwe, Lemera n’ahandi.
Muri Kanama, FARDC na Wazalendo bahaye Abanyamulenge iminsi 10 yo kuva muri Uvira bitaba ibyo bose bakicwa, banamenyeshwa ko batemerewe kujya ku masoko, ku mavuriro cyangwa se ahandi.
Bigeze muri Nzeri, batangiye kwimwa amazi, batangira gufatwa, baricwa, intumbero ari uko ubwicanyi bugomba gukomeza kugeza barimbuwe bose. Ibintu byakomeje gufata umurego bigera mu minsi isatira isinywa ry’amasezerano ari bwo M23 yavuze ko igiye gutabara abari kwicwa.
Muri iyi nteguza y’ikiganiro, Ndayishimiye yageze n’aho yibasira Amerika avuga ko ikwiriye kubazwa impamvu amasezerano adashyirwa mu bikorwa.
Ati “Uyu munsi umuryango mpuzamahanga uramutse ubajije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera iki? Mwananiwe kumvisha impande zirebwa gushyira mu bikorwa ibyo zisabwa? Amerika yo yasubiza iki?”
Amagambo ye asa no kwirengagiza uruhare rw’igihugu cye na RDC mu kubahiriza ibisabwa kuko byakunze kugaragara ko arizo mpande zarenze ku mirongo migari y’amasezerano y’amahoro.
Ndayishimiye yongeye gusubiramo amagambo y’uko u Rwanda ruri inyuma ya REB Tabara, ibintu n’ubundi amaze igihe ahoza mu mbwirwaruhame, ndetse byageze n’aho avuga ko igihugu cye gifite abasirikare bashoboye, kandi ko gifite ubushobozi bwo gutera u Rwanda.
Mu gihe ashinja u Rwanda gufata RED Tabara, mu bihe bitandukanye abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bafatirwa mu Rwanda, bagasubijwe u Burundi.
Muri Nzeri 2020, Ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko bagize umutwe wa RED Tabara, binjiye ku butaka bw’u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ku gice cy’Akarere ka Nyaruguru.
Uwo munsi ni nabwo RED Tabara yari yatangaje ko iri kurwana n’ingabo za Leta y’u Burundi, harimo imirwano yabaye ku wa 26 na 27 Nzeri 2020 mu gace ka Kabarore mu Ntara ya Kayanza na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Ni umutwe uvuga ko urwanira ko u Burundi bwagira amahoro arambye n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti.
Ingabo z’u Rwanda zifashe aba barwanyi mu gihe ku wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru kigwamo bane mu bakigabye, ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje. Bari bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.
RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.
Ibyo ni ibigaragaza ko mu gihe rwo rukumira ibikorwa by’abashaka kugirara nabi u Burundi, bwo bwabaye indiri y’abaruvutsa umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!