00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yagaragaje impungenge u Rwanda ruterwa na FDLR ifashwa na RDC

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 August 2025 saa 10:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR biteje inkeke ku mutekano w’igihugu kandi ko mu gihe utararandurwa ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka zizagumaho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya Australian Leadership Retreat ku wa 16 Kanama 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo none umaze imyaka 31 ugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati “Abantu bakoze Jenoside baracyari hariya [muri RDC] icyo bakoze gusa ni ukwambuka umupaka bakajya muri Congo aho bamaze imyaka 31 bagerageza guhungabanya u Rwanda. Twagize ibiganiro byinshi by’amahoro, umwaka ushize byari i Luanda muri Angola, ariko uyu mwaka byagiye i Washington.”

Yavuze ko ubutegetsi bushya bwa Amerika bwahisemo gushyira ingufu mu masezerano y’amahoro kuko igice u Rwanda na RDC biherereyemo gikungahaye ku mabuye y’agaciro yiganjemo Tin, Tungsten na Tantalum na Lithium.

Ati “Twasinye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025 i Washington mu rwego rwo gukemura ibibazo birimo icy’umutekano, gukuraho impungenge z’umutekano wacu ziterwa na FDLR ukomeje ibikorwa byawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yongeyeho ko “Twemeranyije ko uyu mutwe ugomba kurandurwa, ibyo bikazatuma u Rwanda na rwo rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi rwashyize mu duce tw’umupaka. Ikindi kiri mu rwego rwa politiki ni ikibazo cy’abanye-Congo bafite umuco w’Ikinyarwanda.”

Yavuze ko mu bibazo bigomba gukemurwa harimo n’ibya politike byatejwe n’inama ya Berlin n’iyabereye i Bruxelles hagati ya 1910 na 1912 byasize Afurika iciwemo imipaka bigendeye ku nyungu zabo.

Ati “Hari abanye-Congo bafite ururimi n’umuco wacu ariko batigeze bemerwa nk’abanye-Congo ariko ubu bakaba bari ku butaka bwa Congo, ikibazo cyanaganiriwe i Doha ku buhuza bwa Qatar kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iki kibazo cya politiki.”

Ku wa 29 Nyakanga 2025, ubwo Abadepite batoraga itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025, Nduhungirehe yavuze ko kwizera ko RDC izubahiriza ibyo yasinyiye bigoye.

Ati "Icyo twifuza ko badufasha ni uko ubwo bushake bwa politiki babugira. Twebwe uko twavuze, ntabwo dushobora kwemera ko umutekano w’u Rwanda, umutekano w’Abanyarwanda wahungabanywa. Ibyo byo ntibizashoboka ni nayo mpamvu dufite izi ngamba z’ubwirinzi zizahoraho kugeza ibyo twifuza bifatiwe umwanzuro ugaragara.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingamba z’u Rwanda z’ubwirinzi zidashobora gukurwaho umutwe wa FDLR watumye zishyirwaho utarasenywa nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.

Yasobanuye ko hazabanza kubaho uburyo bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR gutaha ku bushake, hakazabaho gukoresha imbaraga za gisirikare mu gihe haba hari abanze gutaha ku bushake.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umutwe wa FDLR ugomba kubanza gusenywa mbere y'uko u Rwanda rukuraho ubwirinzi rwashyizeho
Yagaragaje uko u Rwanda rwifashishije Inkiko Gacaca mu guca imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages