Iki kirego cyatanzwe tariki ya 26 Kamena 2026 kivuga ko u Rwanda rwohereje ingabo ku butaka bwa RDC mu myaka 30 ishize, rurenga ku masezerano mpuzamahanga menshi arimo ayo mu 1948 ajyanye no gukumira Jenoside, ayo kurwanya iyicarubozo, ayo kurwanya ivanguramoko n’ayo kurengera abagore.
Leta ya RDC, ibinyujije muri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru yayo, Guillaume Ngefa, yasabye ICJ kwemeza ku mugaragaro ko u Rwanda rwagize uruhare muri ibi byaha.
Kuri uyu wa 29 Kamena 2026, Minisitiri Nduhungirehe yabwiye umunyamakuru Marc Perlman wa France 24 ko iki kirego ari amayeri ya politiki ya Leta ya RDC agamije guhisha ko ikorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ni amayeri ya politiki ya DRC, iri gukorana n’umutwe w’abajenosideri witwa FDLR. Ni Perezida Tshisekedi na Leta ye…Icya mbere ni bande bakorana n’umutwe w’abajenosideri? Birumvikana ni Leta ya RDC.”
Yagaragaje ko ingabo za Leta ya RDC ari zo zikomeje kugaba ibitero ku Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Komini ya Minembwe ihuza Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’abandi bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigamije kubarimbura.
Ati “Ni abantu bafite aho bahuriye na Perezida Tshisekedi barimo uwahoze ari Umuvugizi w’ingabo, Sylvain Ekenge. None ni nde uri gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi nka Wazalendo, uzana abacanshuro?”
Mu mpera z’umwaka ushize, Gen Maj Ekenge wari Umuvugizi w’ingabo za RDC yavugiye kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) ko Abanye-Congo bakwiye kwitondera gushakana n’abagore b’Abatutsikazi kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Aya magambo yateje impaka zikomeye, ibihugu by’inshuti za RDC birimo u Bubiligi bisaba ubutegetsi bw’iki gihugu gufatira ibihano uyu musirikare. Kubera icyo gitutu, bwamuhagaritse by’agateganyo kugeza igihe kitazwi.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko igihugu kirenga ku burenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, kirimbura abaturage bacyo kibaziza ubwoko bwabo, kidakwiye kurega u Rwanda ibikorwa bya Jenoside.
Yagaragaje ko kubera ko hari inzego zifite ububasha bwo kwinjira muri iyi dosiye byimbitse, ari zo zizayisuzuma kugira ngo zizatange igisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!