Banagiranye ibiganiro ku bijyanye na kandidatire ya Louise Mushikiwabo, wongeye gutangwa n’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie (OIF).
Mbere yo guhura na Perezida, Ismaïl Omar Guelleh, Amb. Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wo muri Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Manda ya kabiri ya Mushikiwabo yatangiye mu Ugushyingo 2022, akaba agiye guhatanira iya gatatu.
Mu gihe yaramuka atowe, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.
Biteganyijwe ko mu nama y’Inteko Rusange ya OIF izabera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo 2026, ari bwo hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Kuri uyu wa 16 Werurwe 2026 kandi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Djibouti yasobanuye ko Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulkader banarebeye hamwe ahari amahirwe yo kwagurira ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.
Binyuze muri iyi komisiyo, mu Ugushyingo 2025 ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego zirimo siporo, ubuzima, iterambere ry’umuryango no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.
U Rwanda na Djibouti byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.
Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.









Ibitekerezo 0