Depite Tache uhagarariye ishyaka LFI (La France Insoumise) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatangaje ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobore uyu muryango, ashingiye ku kuba iki gihugu gifite abantu benshi bakoresha Igifaransa.
Byagaragaye ko uyu mudepite atazi inshingano Mushikiwabo afite muri OIF kuko yamwise Perezida w’uyu muryango kandi utagira Perezida.
Ati “RDC yatanze umukobwa wa Patrice Lumumba kugira ngo asimbure Perezida w’Umunyarwanda [..]. Imbere ya ba mpatsibihugu, Francophonie igomba kuba urwego rwa politiki rukomeye.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko “uyu umudepite wo mu ishyaka rifite urwango rushingiye ku moko kandi ry’abanyakavuyo”, akwiye gukomeza kugaragara ubujiji afite kuri OIF, umuryango ugizwe n’ibihugu na za Leta 90.
Yagize ati “Rwose, Francophonie ntiyoborwa na ‘Perezida’, ahubwo iyoborwa n’ ‘Umunyamabanga Mukuru’.”
Minisitiri Nduhungirehe yanditse ko bitangaje kuba Depite Taché atashoboye kugaragaza ibigwi by’umukandida wa RDC n’ubushobozi bwe, ntavuge amazina ye, ahubwo akitwaza amazina ya se nk’aho kuba umuntu yarabyawe n’umubyeyi runaka ari byo byamufasha kuyobora OIF.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutanga Mushikiwabo kugira ngo ahatanire manda ya gatatu muri OIF, nyuma y’aho ibihugu byinshi byo muri uyu muryango bimusabye kongera kwiyamamaza, bimusezeranya ko bizamutora kubera ibyo yawugejejeho muri manda ebyiri.
Nyuma y’aho u Rwanda rufashe iki cyemezo, Leta ya RDC na yo yatangaje ko umukobwa wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari y’Abanye-Congo, Juliana Amato Lumumba, azahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!