00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yahamije ko u Rwanda ruzakura ingabo muri Mozambique, ibikorwa byazo nibidahabwa agaciro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 March 2026 saa 07:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yeruye ko u Rwanda ruzakura ingabo muri Mozambique mu gihe ibikorwa byazo bitahabwa agaciro bikwiye.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 14 Werurwe 2026, mu gihe ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeje kwandika ko muri Gicurasi uyu mwaka umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzahagarika inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zagaruye umutekano muri Cabo Delgado, abaturage bari barahunze basubira mu ngo zabo, ubucuruzi burasubukurwa, sosiyete zashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz zibona umutekano.

Makolo yagaragaje ko amafaranga u Rwanda rwashyize mu bikorwa by’ingabo zarwo muri Cabo Delgado akubye inshuro byibura 10 miliyoni 20 z’Amayero EU yatanze kugira ngo ashyigikire ibi bikorwa, asaba ko ubwo bwitange buhabwa agaciro.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ingabo zarwo zinengwa cyangwa ko zifatirwa ibihano na bimwe mu bihugu byungukira mu bikorwa byazo muri Cabo Delgado, kandi rwarashoye miliyoni z’Amadolari muri ibi bikorwa, rukanahatakariza bamwe mu basirikare.

Yagize ati "Si ‘u Rwanda rushobora gukura’ ahubwo ni ‘u Rwanda ruzakura’ ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe hataboneka amafaranga ahagije yo kwifashisha mu bikorwa byarwo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado."

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rugomba gushyigikirwa, rukabona amafaranga azafasha ingabo zarwo kubungabunga umutekano muri Mozambique mu buryo burambye, ati “Rwose twiteguye kuva muri Mozambique mu gihe umurimo wacu n’ibyo twagezeho bitashimwa.”

Amakuru ateguza guhagarika inkunga EU itanga mu gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado atangajwe nyuma y’aho mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizifatiye ibihano.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje ubukangurambaga mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU kugira ngo uyu muryango ufatire ibihano ingabo z’u Rwanda.

Ingabo zo mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) na zo zatangaga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado ariko zavuyeyo muri Nyakanga 2024 bitewe n’ibibazo by’imisanzu, hasigarayo iz’u Rwanda gusa.

Leta ya Mozambique igaragaza ko ingabo z’u Rwanda zayifashije cyane, yifuza ko zagumayo kugira ngo zibungabunge umutekano wagarutse muri Cabo Delgado.

Amanywa n'ijoro, ingabo z'u Rwanda zirinda umutekano w'abatuye muri Cabo Delgado
No mu mashyamba y'inzitane, ingabo z'u Rwanda zasanzemo ibyihebe, zisenya ibirindiro byabyo
Umusaruro w'ingabo w'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda urigaragaza
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutazemera ko ibikorwa by'ingabo zarwo muri Cabo Delgado biteshwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages