Ibi birego byasembuwe na raporo iheruka y’inzobere za Loni, ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyahaye M23 intwaro n’ibikoresho kandi kikohereza abasirikare muri Congo barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) Inkeragutabara n’abo muri Brigade za 201 na 301.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika n’amakuru atizewe, agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri RDC.
Ishingira kuri byinshi birimo nko kwirengagiza nkana ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo RDC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.
Ni kenshi u Rwanda rwamaganiye kure ko ingabo zarwo ziri mu Burasirazuba bwa Congo, rushimangira ko zicungira umutekano ku butaka bwarwo. Ukwitatsa buri munsi no kugira u Rwanda urwitwazo mu bibazo bya Congo, bituma hari abibaza impamvu zatuma ingabo z’u Rwanda zijya ku butaka bw’umuturanyi warwo.
Umutekano w’igihugu ni ishingiro rya byose. U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo zishingiye ku kiryamo gisusurutse Guverinoma ya Congo yahaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.
Ibi byakurikiye ibitero bya hato na hato byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda, kugeza n’aho bihitana ubuzima bw’abasivile.
Umusesenguzi Tite Gatabazi yagarutse ku mpamvu zibangamiye umutekano w’u Rwanda zishobora gutuma ibyo Congo imaze igihe kinini ishinja u Rwanda bitari ukuri, bishobora kugeza aho biba ukuri noneho u Rwanda rukaba rwakohereza ingabo muri iki gihugu cy’igituranyi mu kurengera ubusugire bwarwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!