Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu kiganiro yatangiye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwimakaza amahoro mu Karere, yabereye mu Kigo cya Mutobo.
Yitabiriwe n’urubyiruko rurenga 600 rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, Abanyarwanda baba muri Diaspora, abahoze ari abarwanyi mu mitwe y’inyeshyamba n’abandi.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kujenjeka cyangwa ngo rureberere abavuga nabi u Rwanda.
Ati “Hari indi ntambara y’umunwa. Aho ibera murahari, intwaro zikoreshwa murazifite, ni mwe ba mbere bo kuyirwana. Niba mwemera gutuza mugatimaza [Umurundi yaravuze ngo] murageramiwe.’’
Yasabye urubyiruko kudakerensa akazi gakorwa n’Ingabo z’u Rwanda zirara zicunze umutekano, ngo rubifate nk’ibisanzwe ‘rwiturize’.
Yakomeje ati “Niba ari ubushobozi budahari muzabivuge, bibazwe Guverinoma. Ikindi ni amakuru, reka tuyabahe, muyakoreshe. Nimudakwirakwiza amakuru nk’uko abandi babigenza turagowe.”
Mukuralinda yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko ingaruka zo guceceka zije, zitasiga urubyiruko.
Ati “Ejo ingaruka niziza bizabageraho. Baramutse bafashe [abatifuriza u Rwanda ineza] hano bakwahuranya, iyo wahuranyije ntacyo usiga.”
Mukuralinda yibukije urubyiruko ko kuba mu Rwanda hari amahoro bidakwiye gutuma rwirara.
Yatanze urugero avuga kuri M23 iri kurwanira uburenganzira bwayo, agaragaza ko abasakuza ko iterwa inkunga n’u Rwanda bakwiye gusubizwa.
Ati “Ko mujijutse, ibyo bintu nimutabifata ngo mubishyire kuri Twitter bizagenda bite? Nitwe bizagiraho ingaruka.’’
Yagaragaje ko hari impungenge ko urubyiruko rushobora kuba rutumva cyangwa ngo rwishimire ibyo rurimo.
Yashimangiye ko “Hari intambara ebyiri, iy’amasasu yo kurinda umutekano w’igihugu n’imipaka yacyo hakaba n’intambara y’amagambo. Iyo iteye ubwoba kandi ikwiye kurwanywa.’’
Mukuralinda yatanze urugero rw’ushinzwe umutekano wamubajije impamvu we na Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma ari bo gusa abona barwana intambara y’amagambo.
Yavuze ko ibyo bidakwiye kuko hari “abantu b’injijuke, abiga mu mashuri yisumbuye bakwiye kugira icyo bakora.’’
Ati “Mwe mwese mushobora kujya kuri Twitter, Tiktok, YouTube, mukavuga. Kuki Abanye-Congo babikora.’’
Yagaragaje ko nka gahunda ya Visit Rwanda imaze kuzamura isura y’igihugu nyuma yo kwinjira mu mikoranire y’amakipe arimo Arsenal na Paris St Germain, abantu badakwiye kuyinenga ngo urubyiruko rurebere.
Ati “Iyo bikomeza gutyo, hari ibyago ko hatangwa amakuru atari yo kandi bishobora guteza ikibazo.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ingengabitekerezo nta ntwaro iyirasa usibye kuganzwa n’ingengabitekerezo nziza.







Ibitekerezo 0