00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde uyobora Sena y’u Rwanda?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 December 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda, yamaze kwegura kubera impamvu z’uburwayi ndetse sena yemeye ubwegure bwe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022, bivuze ko mu minsi 30 iri imbere hagomba kuba hatowe umusimbura we.

Mbere y’uko haboneka usimbura Dr Iyamuremye, Perezida wa Repubulika ari na we wamushyizeho afite iminsi 15 yo kugena umusenateri umusimbura, byumvikane ko amatora yo gutora Perezida mushya wa sena azaba hashyizweho usimbura Dr Iyamuremye.

Kuri ubu haribazwa uzasimbura Dr Iyamuremye muri iyo nteko y’inararibonye n’abacurabwenge, ikaba nkuru mu kugenzura no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Abahabwa amahirwe mu basenateri 25 basigaye ni benshi, gusa ukurikije uko byagiye bigenda mu myaka ishize, hari abo amahirwe ahita agabanyuka. Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite babashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki, icyakora ntacyo iryo tegeko rivuga ku mutwe wa politiki wa Perezida wa Sena.

Ibyo bivuze ko bishoboka ko Perezida wa Sena aturuka mu mutwe wa politiki umwe n’uwa Perezida wa Repubulika icyakora mu myaka 20 ishize u Rwanda rugize Sena, nta n’umwe urayiyobora aturutse mu ishyaka riri ku butegetsi.

Mu bayobozi ba Sena bane babayeho guhera mu 2003, batatu baturukaga mu Ishyaka PSD mu gihe umwe yari umunyapolitiki wigenga. Ukurikije Politiki u Rwanda rwimakaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo gusaranganya, byatungurana ko kuri iyo nshuro tubona Perezida wa Sena uturuka muri FPR Inkotanyi.

Ikindi gikunze kugenderwaho ushingiye ku bayoboye Sena mu myaka ishize, ni ubunararibonye cyane cyane muri Politiki, ibyo byima amahirwe abadafite ubunararibonye buhanitse bifuza uwo mwanya.

Ayo mahirwe kandi ntareba Mukabaramba Alvera na Nyirasafari Esperance basanzwe ari ba Visi Perezida ba Sena kuko basanzwe muri biro ya Sena.

IGIHE ishingiye ku bunararibonye bw’abasenateri 25 basigaye, imitwe ya politiki baturukamo n’ibindi, yatoranyije batanu bafite amahirwe yo kuba basimbura Dr Iyamuremye ku buyobozi bwa Sena.

Nkusi Juvenal

Nkusi Juvenal arazwi cyane mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko ari umwe mu bayimazemo igihe kuko yayibayemo guhera mu 1994. Amashami n’imizi by’Inteko arabizi ndetse yigeze no kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho guhera mu 1994 kugeza mu 1997.

Hejuru y’ubwo bunararibonye, Nkusi ni umuyoboke w’ishyaka PSD ari naryo Dr Iyamuremye aturukamo rihabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya nanone. Nkusi kandi afite amahirwe yo kuba abaturage bamwemera cyane kubera uburyo yatitizaga abayobozi ubwo yari ayoboye Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC).

Habiyakare François

Uyu mugabo w’imyaka 70, ni umwe mu bamaze igihe muri politiki y’u Rwanda kuko yinjiye muri Guverinoma mu 1982 ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo. Ni umwanya yavuyeho mu 1991 ajya kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Bralirwa.

Habiyakare udafite ishyaka abarizwamo, yinjiye muri Sena mu 2019 nk’umwe mu basenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika. Ni nyuma y’imyaka 7 yari amaze ari Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

Abamuzi bavuga ko ari umwe mu bantu batagira ibikabyo no kwikakaza haba mu ruhame no muri bagenzi be, ibintu bishobora kumwongerera amahirwe.

Evode Uwizeyimana

Uyu mugabo w’imyaka 52 ni umwe mu bamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu myaka isaga umunani ishize, ahanini kubera uburyo adakunze kurya iminwa imbere y’ibibazo n’ibyo bamwe bita ko bikomeye.

Uwizeyimana Evode ni inzobere mu mategeko, akaba yarabaye Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo Ishinzwe Kuvugurura Amategeko, yabaye umwe mu bari bagize Komisiyo yunganiraga Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga. Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Nta shyaka rizwi abarizwamo, ari nabyo bimuha amahirwe menshi yo kuba yatorwa. Gusa byasaba imbaraga kwemeza bagenzi be biganjemo abamaze igihe muri politiki y’u Rwanda ngo bamujye inyuma no kuba atavugwaho rumwe cyane cyane ku bitekerezo akunze gutanga.

Dushimimana Lambert

Uyu mugabo w’imyaka 51, yakoze mu myanya itandukanye cyane cyane ijyanye n’amategeko mpuzamahanga afitemo Masters yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yigishije amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yakoze muri Minisiteri y’ubutabera, akora muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, ayobora inama z’ubutegetsi z’ibigo nka WASAC n’ibindi.

Ni umwe mu bumvwa cyane na bagenzi be muri Sena dore ko anayoboye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere. Icyakora, ashobora gukomwa mu nkokora no kuba aturuka muri FPR Inkotanyi, umutwe wa Politiki uri ku butegetsi.

Nsengiyumva Fulgence

Nsegiyumva Fulgence w’imyaka 64 si mushya muri politiki y’u Rwanda, nubwo Sena yayinjiyemo mu 2019 atorewe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nsengiyumva perefe wa Gitarama hagati ya 2000 na 2002, avamo aba Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Hagati ya 2016 na 2018 yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi.

Ni impuguke mu buhinzi icyakora, akaba abarizwa muri FPR Inkotanyi. Ni umwe mu basenateri bagiye bagira imyanya ikomeye muri Guverinoma icyakora amahirwe akaba ashobora kugabanywa n’uko ari mu mutwe wa Politiki uturukamo Perezida wa Repubulika ndetse no kuba ari umuntu utuje cyane.

Uru rutonde ni isesengurya rya IGIHE rishobora guhinduka dore ko nta we uzi uwo Perezida wa Repubulika azagena nk’umusimbura wa Dr Iyamuremye, na we ushobora guhita ahabwa amahirwe na bagenzi be imibare igahinduka.

Itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena, rivuga ko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi Sena yemeje ko umwe mu bagize biro yayo yavuye burundu mu mirimo, inama igamije kumusimbuza itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.

Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye, bivuze ko uzasimbura Dr Iyamuremye azarangiza imyaka ibiri yari isigaye ngo manda ye irangire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages