Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagiranye n’abagize ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, kuri uyu wa 18 Nzeri 2025.
Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda, afunzwe kuva muri Kamena, akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru y’ibihuha no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Urubanza rwe rwari gutangira tariki ya 2 Nzeri, ariko uwo munsi yihannye inteko y’abacamanza bari bagiye kumuburanisha mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, asobanura ko atizeye ko yamuha ubutabera kuko ari yo yasabye ko akorwaho iperereza ubwo yaburanishaga abandi barimo abahoze muri DALFA Umurinzi.
Ku wa 11 Nzeri, abagize Inteko ya EU basabye ko Ingabire n’abandi bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barekurwa ako kanya, bagaragaza ko dosiye yabo ifite impamvu za politiki.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije abanyamuryango b’iri huriro ubusabe bw’abagize Inteko ya EU burimo agasuzuguro, ariko ko butatunguye Guverinoma y’u Rwanda kuko atari ubwa mbere babikoze mu gihe Ingabire afunzwe.
Yagize ati “Twe ntabwo byadutunguye cyane kuko badusabaga kurekura Ingabire Victoire ako kanya. Harimo agasuzuguro kenshi. Ni ubwa gatatu, batangiye mu 2013, 2015 na 2025.”
Gasamagera yagaragaje ko ibyo abadepite bo muri EU bakoze atari agasuzuguro gusa, ahubwo bimeze nko kwibeshya ko u Rwanda ari intara yabo. Ati “Si agasuzuguro gusa ahubwo ni nko gufata igihugu nk’aho ari intara yawe.”
Yibukije ko ubwo Ingabire Victoire yafungurwaga muri Nzeri 2018, yari yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame kuko yari yemeye ko atazongera gukora ibyaha. Yasobanuye ko abakimusabira gufungurwa bari bashyigikiye ibikorwa by’uyu munyapolitiki.
Ati “Twese tuzi uko byabaye, tuzi uwo mudamu imyitwarire ye, uko yasabye imbabazi, uko yazihawe. Yazihawe kuko yemeye ko atazongera kwijandika muri ibyo bintu. Bivuga ko abo bantu bari bamuri inyuma. Dushyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ihame ndakorwaho, tudashobora gukinisha, tudashobora kugira icyo turigurana.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abagize Inteko ya EU bihuse, birengagiza ko itegeko riteganya ko mu gihe umuntu atarakatirwa n’urukiko aba akiri umwere, bityo akabona ko nta mpamvu yari gutuma bahuruza mu gihe Ingabire atarinjira mu rubanza nyirizina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!