00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo ku matora ya OIF: “Nta bwoba mfite, mfite impamvu zo kugira icyizere”

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 September 2026 saa 01:30
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nta bwoba afite bwo guhatana mu matora azagena uzayobora uyu muryango, agaragaza ko afite icyizere gishingiye ku byo amaze kuwukorera no ku nkunga yabwiwe n’ibihugu bitandukanye.

Mushikiwabo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 ku wa 25 Nzeri 2026, mbere y’Inama ya 20 ya OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 15-16 Ugushyingo 2026. Ni bwo bwa mbere Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorwa binyuze mu matora aho kugenwa binyuze mu bwumvikane.

Muri ayo matora, Mushikiwabo azaba ahanganye n’abandi bakandida batatu: Coumba Ba wo muri Mauritania, Dacian Cioloș wo muri Romania na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mushikiwabo yavuze ko kuba uyu mwanya ugiye kugenwa binyuze mu matora abibona nk’ikimenyetso cy’uko OIF imaze kugera ku rwego rushya mu myaka 56 imaze ibayeho.

Ati “Ni ikintu cyiza ko OIF, nyuma y’imyaka irenga 50 ibayeho, kuko uyu muryango umaze imyaka 56, tugiye kujya mu matora. Ni ukugera ku rwego rw’ubukure, ariko kandi ni igikorwa cyiza gishingiye kuri demokarasi.”

Yavuze ko adatewe impungenge no kujya mu matora, cyane ko na we yagize uruhare mu mavugurura yashyizeho uburyo bwo gutora igihe ibihugu binaniwe kumvikana ku mukandida umwe.

Ati “Ntewe ubwoba n’amatora? Oya, ntabwo ntewe ubwoba n’amatora. Sinkwiye gutinya amatora kuko mu nyandiko nshya za OIF nagize uruhare mu gutegura, nashyigikiye ko mu ivugurura ry’umuryango hashyirwamo uburyo bwo gutora mu gihe nta bwumvikane bubayeho. Ntabwo nagira uruhare mu gushyiraho ayo mategeko ngo mpindukire nyange.”

Abajijwe niba abona ari we ufite amahirwe menshi yo gutsinda, Mushikiwabo yavuze ko adashobora kubyemeza mbere y’amatora, ariko ko afite icyizere ashingiye ku byo yakoze ayoboye OIF no ku biganiro yagiranye n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Ati “Byaba ari ukwiyemera kuvuga ngo ‘Ni njye ufite amahirwe menshi’, kuko mu matora, byemezwa birangiye. Ariko mfite ibyo nagezeho byashimwe n’abakuru b’ibihugu inshuro nyinshi.”

Yakomeje ati “Mfite kandi intego yo gukomeza guteza imbere uyu muryango. Ndetse kubera inshingano nagize mbere, cyane cyane nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mfitanye umubano ukomeye n’abayobozi benshi.”

Mushikiwabo yavuze ko ibihugu byinshi byamweretse ko bimushyigikiye, ariko ashimangira ko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abakuru b’ibihugu bazatora.

Ati “Nshyigikiwe henshi, ibyo nabibwiwe n’ibihugu byinshi bigize uyu muryango. [...] Mfite impamvu yo kwizera ko ndi umukandida ufite amahirwe, ariko rwose icyemezo kizafatwa n’abakuru b’ibihugu bazatora.”

Ikibazo cy’u Rwanda na RDC

Mushikiwabo yanagarutse ku mubano mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu na cyo gifite umukandida muri aya matora, avuga ko ayo makimbirane adakwiye kwimurirwa mu guhatanira kuyobora OIF.

Ati “Ndavuga ukuri ko guhakana ko hari amakimbirane hagati y’igihugu cyanjye n’umuturanyi wacyo RDC bidashoboka. Ni amakimbirane atari mashya.”

Yakomeje ati “Ariko ntekereza ko ku mukandida wa RDC, aya makimbirane adakwiye kugira umwanya muri OIF. Iki gikorwa kigomba kwibanda ku bantu bitezweho kuyobora uyu muryango no kuwuteza imbere.”

Ku kibazo cy’uko kuba akomoka mu Rwanda bishobora kugira ingaruka ku kandidatire ye kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, Mushikiwabo yavuze ko umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga adakwiye gusuzumwa gusa hashingiwe ku mubano igihugu cye gifitanye n’ibindi.

Ati “Hari ibihugu byinshi ku Isi bifitanye amakimbirane. Dutoye abayobozi b’imiryango mpuzamahanga dushingiye ku makimbirane cyangwa umubano w’ibihugu byabo, byaba bigoye cyane.”

Yavuze ko amahitamo akwiye gushingira ku bushobozi bw’umukandida bwo kuyobora OIF no kuyihagararira, nubwo buri gihugu gishobora kuba gifite uwo gishyigikiye.

Yifuza ko Mali, Burkina Faso na Niger byasubira muri OIF

Mushikiwabo yanavuze ko yababajwe no kubona Mali, Burkina Faso na Niger biva muri OIF mu 2025, agaragaza ko yifuza ko byazongera kuba abanyamuryango b’uyu muryango.

Ibyo bihugu bitatu byo mu Muryango wa AES byatangaje ko byikuye muri OIF muri Werurwe 2025, nyuma y’igihe umubano wabyo n’uyu muryango warazambye bitewe n’impinduka za politiki zakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri buri gihugu. OIF na yo yemeza ko 2025 ari bwo bwa mbere ibihugu bitatu by’abanyamuryango byavuye muri uyu muryango.

Mushikiwabo ati “Sinifuzaga kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango ibihugu bivamo. Nababajwe cyane no kuva muri uyu muryango kw’ibihugu bitatu byo muri Sahel.”

Yakomeje ati “Nifuza cyane ko ibyo bihugu byagaruka mu muryango. OIF ni umuryango wabyo nk’uko ari uw’abandi. Turi umuryango ushingiye ku bufatanye n’ubumwe bw’abantu.”

Amatora yo mu Ugushyingo azahuza abakandida bane bahatanira kuyobora OIF, umuryango ufite ibihugu na za guverinoma 53 zifite uburenganzira busesuye bwo gutora.

Louise Mushikiwabo yavuze ko afite icyizere cyo gutsinda amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages