Ibi yabigarutseho Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya Pan African Movement Rwanda Chapter ku nshuro yayo ya gatatu yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri Uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yasabye abayitabiriye kwigira hamwe inzira yo gushaka igisubizo ku mikoranire irambye hagati y’ibihugu bya Afurika aho kuba mu magambo gusa.
Ati "Kuza kwanyu ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza yazageza kuri Afurika twifuza. Ubumwe bwa Afurika n’imikoranire ntabwo ari ibintu bikwiye kujya bigarukwaho mu magambo gusa uyu munsi ngo hashire imyaka. Ntekereza ko tumaze igihe cy’imyaka isaga itandatu kuva hashyirwaho AU."
Yagaragaje ko hari ibibazo byugarije Afurika mu biza ku isonga harimo imiyoborere mibi n’umutekano muke. Yagaragaje ko binyuze mu mikoranire mpuzamahanga, bishobora gutanga umusaruro mu gihe ibihugu bya Afurika byashyiraho uburyo bumwe bwo gukorana n’ubufatanye.
Dr Iyamuremye yavuze ko abitabiriye iyi nama bashobora kubonera hamwe igisubizo cyifuzwa nk’abanyamuryango ba Pan African Movement.
Ati "Ubundi intego ya Pan African Movement ni ukugira ibihugu bya Afurika bikorera hamwe, ukuri ni uko hari ibyakozwe ariko ntitwavuga ngo twamaze kwihuza nkuko bikenewe cyangwa ngo twageze ku ntego yacu.”
Yavuze ko ibyaganiriwe mu nama bitanga umukoro ku batuye Afurika n’uburyo bwo kubigeraho mu buryo bwuzuye kuko bizageza ku gisubizo cy’uburyo Afurika yigenga mu miyoborere.
Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda Chapter, Musoni Protais yavuze ko ubusanzwe inshingano z’uyu muryango zishingiye mu gukora ubukangurambaga bugamije kubaka Afurika yifuzwa.
Yagaragaje ko binyuze mu rubyiruko nta kizabuza kugera kuri gahunda Pan African Movement yihaye y’icyerekezo 2063 y’uko Afurika izaba ari imwe ndetse yigenga.
Ubusanzwe iyi nama iba mu gihe cy’imyaka itatu. Yaherukaga kuba mu 2018 bivuze ko yari itagenyijwe muri 2021 Ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Ibi kandi byanakomeje kugira ingaruka ku migendekere y’iyi nama kubera ko byatumye umabare w’abagomba kuyitabira ugabanuka.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko Afurika ifite Ibyo yifuza kugira ngo igere ku bumwe n’ubufatanye buhamye.
Ati "Afurika ifite buri kimwe cyose yakenera mu biganza ariko bizasaba ubufatanye budasanzwe bw’ibihugu kugira ngo imikoranire ikenewe igerweho. Dukwiye gushyira hamwe nk’abanyafurika kugira ngo intego ya PAM tuyigereho."
Imiyoborere myiza ikwiye kuba izingiro rya byose
Kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho bibangamiye ubumwe bwa Afurika, ni imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi bo muri Afurika cyane ko ari ryo zingiro ry’imikoranire myiza hagati y’ibihugu.
Uwahoze ayobora Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere NEPAD, Dr Ibrahim Assan Mayaki, yagaragaje ko nkuko ibihugu byasezeranye mu nama iheruka guhuza abaminisitiri yabereye muri Ethiopia ko ibihugu bikwiye kwita ku miyoborere myiza.
Yagaragaje ko amakimbirane akunze kurangwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika ashingiye ahanini ku miyoborere mibi.
Ati “Iyo urebye amakimbirane mu bihugu bya Afurika usanga ashingiye ku miyoborere mibi, kandi igira ingaruka nyinshi kuko idindiza iterambere kandi bigatiza umurindi n’ihohoterwa mu nzego zinyuranye.”
Yagaragaje ko kuba biri kuvugwa biri mu rwego rwo korohereza inzego z’ubuyobozi zitandukanye za Afurika kugira ngo hamenyekane ahakiri ikibazo kandi gishakirwe umuti.
Ati “Kuvuga ibi ni ukugira ngo tugaragaze ahari ikibazo ku buyobozi bwa Afurika. Icya mbere tugomba kubaka, icya kabiri ni ubucuruzi ndetse no gukemura ibibazo birebana n’ubukungu no kwishakamo ibizubizo no kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe naho icya gatanu ni ugushyiraho amategeko na Politiki zibereye abaturage.”
Uyu muyobozi yavuze ko bitashoboka kugera ku miyoborere myiza mu gihe hari inzego zitandukanye z’ibihugu bitandukanye zijegajega.
Iyi nama kandi yasojwe n’amatora ya Komite nyobozi y’Umuryango wa Pan African Movement Rwanda kuko abari bariho manda yabo y’imyaka itatu yari yararangiye.
Amatora yemeje ko Musoni Protais wanakanguye uyu muryango mu Rwanda mu 2015 akomeza kuwuyobora hagamijwe gufatanya n’abato, kubagira inama akazungirizwa na Twagirimana Epimaque na Uwubutatu Marie Thérèse.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!