00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntiwavuga ngo u Burundi bushaka gusenya FDLR kandi bikorana- Nduhungirehe yasubije Ndayishimiye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 May 2026 saa 04:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi adakwiye kubeshya ko igihugu cye gishaka gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi byifatanya mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro na Jeune Afrique cyasohotse tariki ya 10 Gicurasi 2026, Ndayishimiye yavuze ko u Burundi budakorana na FDLR, ahubwo ko bufite ubushake bwo gusenya uyu mutwe, icyakoze ikibazo bufite kikaba ari uko butazi aho abarwanyi bawo baherereye.

Ndayishimiye yasobanuye ko ingabo z’u Burundi zibarirwa mu bihumbi ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi ko ziyoborwa n’iza RDC. Umunyamakuru Romain Gras yahereye aho amubaza uko ingabo za RDC zikorana na FDLR, ariko iz’u Burundi zo ntizikorane n’uyu mutwe, asubiza ko ingabo zitavangwa.

Perezida w’u Burundi yagize ati "Imitwe y’ingabo z’u Burundi ifite ibice ikoreramo, FARDC ikagira ibyayo. Nakongeraho ko imitwe y’ingabo idashobora kwivanga kubera ko idahuje uburyo bwo kurwana urugamba. Ahubwo nabwiye Tshisekedi ko yakora uko ashoboye kugira ngo hatazamo urwikekwe."

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye n’umunyamakuru Antoine Kaburahe w’Umurundi, yagaragaje ko kuba Ndayishimiye yemera ko ingabo z’u Burundi ziyoborwa n’iza RDC ariko ntizivange, ibyo ari ukwivuguruza gukomeye.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Muri icyo kiganiro, yavuze ko ingabo z’u Burundi ziyoborwa na FARDC kandi ko ari iyo izohereza aho gukorera. Nyuma avuga ko ingabo z’u Burundi zidashobora kwivanga n’iza RDC kubera ko zidahuje uburyo. Kuri twebwe, uku ni ukunyuranya gukomeye."

Yavuze ko ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi, iza RDC na FDLR bweruye, bityo ko Ndayishimiye adakwiye kubeshya ko igihugu cyabo gishaka kurwanya uyu mutwe.

Ati "FDLR ikorana byeruye n’ingabo za Congo n’iz’u Burundi. Uyu munsi ntiwaza uvuga ko u Burundi bushaka kurwanya FDLR mu gihe biri gukorana."

Ndayishimiye yatangaje ko yifuza ko u Burundi, RDC, Uganda n’u Rwanda byakwifatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibihungabanyiriza umutekano, gusa Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko nta bushake bwa politiki ubutegetsi bwa Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bufite bwo gusenya uyu mutwe.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Niba ingabo z’u Burundi zishaka gusenya FDLR, zakabaye zumvisha abafatanyabikorwa b’Abanye-Congo kubikora. Ariko nta bushake Kinshasa na Gitega bifite."

Muri Mutarama 2024, Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda bashaka impinduka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni amagambo Leta y’u Rwanda yamaganiye kure, igaragaza ko ari ubushotoranyi bukomeye.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko amagambo ya Ndayishimiye atari ay’umuntu ushaka kubana neza n’abaturanyi, bityo ko niba u Burundi bushaka kubana neza n’u Rwanda, bukwiye kureka umugambi bufite wo gukuruhungabanyiriza umutekano.

Yasobanuye kandi ko u Burundi nibwemera guhagarika umugambi mubi bufite ku Rwanda, na rwo ruzemera kongera kubana na bwo neza nk’uko byahoze.

Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bushaka gusenya FDLR ariko ngo ntibuzi aho iba
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Burundi budashaka gusenya FDLR kuko bikomeje gukorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages