Yabigarutseho mu masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast, yabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, abera muri Kigali Convention Centre.
Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini n’amatorero n’urubyiruko.
Kuri iyi inshuro yari afite insanganyamatsiko yo kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.
Perezida Kagame yashimye uko Rwanda Leaders Fellowship ifasha mu guhuza indangagaciro za gikirisitu, politiki n’ubuzima busanzwe.
Yashimye ko amasengesho yo gusengera igihugu yahujwe n’Umunsi w’Intwari kandi ari ibintu byiza kandi by’ingenzi.
Yavuze ko igihugu kimera neza ari uko abantu n’umuryango muri rusange bameze neza, bityo ko kubaka umuryango ari ingenzi cyane.
Ati “Iyo kimwe kitameze neza ikindi ntikimera neza. Iyo tutameze neza nk’abantu ku giti cyacu, ntabwo imiryango yacu cyangwa iyo dukomokamo imera neza nk’uko biba bikwiye. Iyo umuntu n’umuryango bitameze neza sinumva ukuntu igihugu cyamera neza.”
Yibukije Abanyarwanda ko ari ibiremwa by’Imana bifite umwihariko, bityo buri wese akwiriye kunyurwa n’uwo ari we aho gushaka kubaho cyangwa guhinduka undi muntu.
Ati “Ntuzakore ikosa ngo wisangemo ko ukwiriye kuba undi utari wa wundi uri. Ukwiriye kuba uko uri, uko waremwe. uko waremwe ni ukwawe, reba uko waguhindura ukakugira neza. Ariko n’undi afite uko yaremwe, wishaka kuba nka wa wundi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo hari ibyiza abantu bashobora kwigira ku bandi ariko “ntushobora gutekereza kuba nka wa wundi ushima, ahubwo umwigiraho ukarushaho kuba mwiza, muzima uko umeze wowe ubwawe.”
Perezida Kagame yashimangiye ko uko umuntu utamuhindura ngo abe undi, ariko n’igihugu gikwiye kubaho, aboneraho gukurira inzira ku murima abatekerezaga kugira u Rwanda uko bo barwifuza.
Yakomeje ati “Ntushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka kuko si wowe wakiremye. Ntabwo wamfata ngo umpindure uko wowe ushaka kuko ntabwo ari wowe wandemye. Intege nke rero akenshi aho zituruka, ni ku kutemera uko uri, uko waremwe ngo noneho ugende uguteza imbere ugashaka inzira y’ubusamo. Hakaza ukubeshya ngo wowe ukwiye kumera utya akaba ari byo utangira guharanira ubwo kaba kabaye.”
“Twebwe nk’igihugu uko kabaye turakuzi. Andi masomo waba ukeneye se ni ayahe? Usibye ibyo wabonye, ibyakubayeho, n’ingaruka zabyo.”
Yagiriye inama abitabiriye ayo masengesho, by’umwihariko urubyiruko kwirinda kuzasimbuka intambwe bashaka kumera nk’abo babonye hirya no hino ku Isi, ariko abasaba ko bitababuza kwiga ibyiza babona abandi bakora.
Ati “Ibyo mubona, ibyo mushima, ntimuzagire ubwo mutekereza gushaka gusimbuka ukava ku cyo uri cyo ukajya ku kindi wabonye hafi. Ntabwo kiramba. Ibyo ntabwo biramba ariko n’iyo byaramba ni nko kubaho utariho. Ibyo bishingira ku ko twemera, no muri ibi by’imyemerere y’amadini ariko bikanashingira no ku muco.
Yashimangiye ko hari byinshi abantu bakwigira ku bandi, ko hari amasomo Abanyarwanda bahaha mu mahanga akabafasha kubaka igihugu cyabo kigatera imbere ariko ko u Rwanda rudashobora guhinduka ikindi gihugu.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!