RPF yatanze iri sezerano ku wa 30 Kanama 2018, ubwo yamamarizaga abakandida-Depite bayo n’imitwe ya Politiki bifatanije mu Murenge wa Rurembo.
Akarere ka Nyabihu, bw’umwihariko Umurenge wa Rurembo, umubare munini w’abahatuye batunzwe n’ubuhinzi bw’ingano, ibishyimbo, ibigori n’ibindi ariko usanga batabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Kandida Depite Uwamama Marie Claire, yabijeje ko nibatorwa bazakora ubuvugizi bakubakirwa isoko n’umuhanda bibafasha kubyaza inyungu ibyo beza.
Ati “Umuryango FPR Inkotanyi urifuza ko muri uyu Murenge hazubakwa isoko, tukajya tujyanayo umusaruro wacu, tugacuruza, tukabona amafaranga.”
Yakomeje agira ati “Uyu muhanda twanyuzemo, umuryano FPR Inkotanyi warawukoze ariko nturanoga neza. Niyo mpamvu nimushyira igikumwe imbere y’ikirango cyawo, bya biraro byose bitameze neza, izabikora neza kugira ngo mugeze umusaruro ku isoko udahungabanye n’imodoka zize ziwupakire neza.”
Uwamama yabwiye abaturage ko nk’uko batoye Perezida Kagame, akabemerera kubagezaho byinshi, nibanatora abakandida depite ba RPF bakazamufasha guhigura ibyo yabemereye.
Ibi bazabikora binyuze mu gutora no kwemeza amategako yorohereza abanyarwanda n’ingengo y’imari ishorwa muri ibyo bikorwa ndetse no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Abakandida ba FPR bijeje abatuye Nyabihu gukomeza ubuvugizi mu mishinga yo kubaka ibyumba by’amashuri, guha amashanyarazi n’amazi meza abatarabibona, gukomeza guteza imbere ibikorwa bya VUP bikagera kuri benshi n’ibindi.
Ngendahimana Beline usanzwe ari umuhinzi muri uyu Murenge, yabwiye IGIHE ko nibubakirwa umuhanda n’isoko, bizazamura ubukungu bwabo kuko bagorwa no kugeza umusaruro ku isoko rimwe rya Rurembo bafite naryo riri kure.
Gakuru Théoneste yagize ati “Twezaga ingano tukabura uko tuzigeza ku isoko, umuntu akikorera kugera kuri kaburimbo ariko uwo muhanda nibawutugezaho, utumodoka, utumoto n’utugare twadufasha kuwugeza ku isoko natwe tugakira imvune yo kwikorera ku mutwe.”
Umurenge wa Rurembo ufite imihanda ifasha abaturage kugera ku isoko ariko ifite ibiraro birenga 30 bidakoze neza bikeneye gukorwa.
Amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 02 Nzeri ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu na tariki 03 Nzeri kubari imbere mu gihugu .



















TANGA IGITEKEREZO