Iki cyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri ubwo abo bakandida bari mu bikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Nyarugenge.
Umuturage witwa Temarigwe Abdallah, uzwi cyane mu mikino yo kurya, yabwiye IGIHE ko yifuza ko Abadepite batowe, bakwegera abaturage, bakamenya ibibazo bafite kandi bakabikorera ubuvugizi.
Ati “Aba badepite tugiye kuzatora, turabasaba kujya bumva ibibazo by’abaturage, bakagerageza kubikemura. Abarangije manda yabo, bafite ibyo bakoze ariko n’aba turabasaba kugira icyo bakongeraho. Bajye begera abaturage, bumve ibibazo bafite.”
Mukampabuka Mwamini, yashimye ibikorwa bitandukanye RPF-Inkotanyi yamugejejeho birimo kuba abana be barabashije kwiga, asaba gukomeza kwibanda ku bikorwa by’iterambere no kumva ibyifuzo by’abaturage.
Ati “Icyo nakwishimira ni uko batorwa wenda bakazagira ibyo batugezaho, birenze ibyo twagezeho. Nifuza ko bajya baza aho dutuye, bakareba abana b’abakene bakabateza imbere, bakareba ibibazo dufite, bakabidukemurira.”
Umukandida Depite, Edda Mukabagwiza, yavuze ko zimwe mu nshingano zikomeye mu z’Inteko Ishinga Amategeko bazashyira imbere ari ugushyiraho amategeko anogeye abaturage no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, yizeza ko nibatorwa bazabegera.
Ati “Dufatanya n’abaturage, tukabegera, tukabasura, tukabaganiriza, bakatubwira ibibazo byabo, bakatubwira ibitagenda, tukaba dufite umwanya wo guhamagara Abaminisitiri babishinzwe bakaza kubidusobanurira, byaba ngombwa tukaba twagaragaza aho bitagenda neza kugira ngo bikosorwe.”
Umukandida, Sheikh Harerimana Musa Fazil ,uyobora ishyaka PDI rimwe mu yifatanyije na RPF-Inkotanyi, wanahoze ari Minisitiri w’Umutekano, yavuze ko bazafasha Perezida Kagame kwesa imihigo.
Ati “Ibyo byose bikorwa hashingiwe kuri gahunda ya Perezida wa Repubulika abaturage baba baratoye, banatoye gahunda y’imyaka irindwi. Iyo batoye Inteko ishinga amategeko baba bayisaba gutegura amategeko ashyira mu bikorwa ya gahunda.”
Abakandida bijeje abaturage ko muri manda y’imyaka itanu iri imbere, bazabagezaho byinshi birimo imihanda, gutunganya ruhurura zidakoze, kugezwaho amazi meza n’amashanyarazi.
Banababwiye ko hazakorwa ibindi birimo kuvugururwa igishushanyo mbonera cy’umujyi no kugishyira mu bikorwa, guteza imbere imiturire myiza, kubaka inzu z’amagorofa zizatuza ingo 3,300 zituye mu manegeka mu Murenge wa Kigali n’ibindi.
Amafoto: Hakizimana Thamimu



















TANGA IGITEKEREZO