00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Gasana, Tshisekedi yahungiye ubwayi mu kigunda yisunga Padiri Nahimana

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 4 October 2023 saa 03:59
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ageze hamwe abakurambere bavuga ko ‘uwahiriye mu nzu, atabura aho apfunda imitwe’. Urebye neza Congo ayoboye uyu munsi, ntaho wayitandukanyiriza n’ubwato bureremba mu nyanja ariko budafite umusare, nyamara bugoswe n’imiyaga n’imiraba y’ubwoko bwose.

Kuwa Kabiri ku mugoroba ubwo nari niyicariye mu rugo, neguye telefone ngo ndangaze amaso kuri X, iyi yahoze ari Twitter. Natunguwe n’aka-video gato, karimo Padiri Nahimana Thomas.

Agatwenge kari kose kuri Nahimana na Mwemayire, umugore wamubazaga ibibazo bitandukanye [Naje kumenya ko uwo mugore ngo ari Minisitiri mu cyiswe Guverinoma Nahimana abereye Perezida]. Nahimana akubita agatoki ku kandi ko ubutegetsi bw’i Kigali bwiriwe butaraye, kubera ubufasha bijejwe na Perezida Tshisekedi.

Iyo video irinda irangira Nahimana ubarizwa mu Bufaransa, atavuze aho yahuriye na Tshisekedi gusa akemeza ko bahuye kandi yamwijeje gukora ibishoboka byose, ubutegetsi buyoboye u Rwanda kuri ubu bukavaho.

Ati “ Tshisekedi yari akeneye kumenya aho tugeze twubaka ingufu za opozisiyo zafasha mu guhindura buriya butegetsi. Ngo ’Abanyarwanda buriya butegetsi bwanyu bumeze kuriya muzabukoraho iki, murabibona gute’. Ku ngufu za politiki zahindura ubutegetsi mu Rwanda, ntabwo yanyoroheye.”

Birashoboka ko bombi baba barahuye, cyane ko aho bageze nta Luka nta Matayo, bombi ni abantu basaritswe n’urwango, banga ubuyobozi bw’u Rwanda bivuye inyuma.

Nahimana uyu ni umwe wabeshye ko Perezida w’u Rwanda yapfuye, akabyemeza ab’imitima yoroshye ariko ukuri kwamara kujya ahagaragara akaburirwa irengero. Abo yabeshye ntarabasubira imbere ngo ababwire niba Perezida w’u Rwanda yarazutse cyangwa se ngo abe umugabo avugishe ukuri ko yabikoreshejwe n’inda.

Twigarukire ku muhuro wa Nahimana na Tshisekedi ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Tshisekedi guhera umwaka ushize ubwo yotswaga igitutu na M23 mu Burasirazuba bwa Congo, iturufu yayishyize mu kwamamaza ko yatewe n’u Rwanda aho kumva icyo abarwana bamusaba.

Ubusanzwe umuyobozi ufite ingabo zatewe, icyakabaye kimuraza ishinga ni ukubaka igisirikare cye ngo kibashe guhangana, ariko si byo Tshisekedi yakoze ahubwo akarimi yagasize isukari, atangira kureshya Abanye-Congo, ko azihimura ahindura ubutegetsi mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko mu mpera z’umwaka wa 2022 yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

Baravuga ngo [n’umurwayi wo mu mutwe, hari ibyo adakinisha], Tshisekedi abivuga yari abizi ko yigiza nkana, ariko nka Perezida ntiyatinyuka kubwira abaturage ko ibyo avuga ari inzozi.

Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga bahise bashinyika amenyo, ab’ibisahiranda batangira kwandika amabaruwa adashira, bizeza Tshisekedi ko umugozi ufashe ubutegetsi bw’u Rwanda bazi ipfundo ryawo, ko icyo babuze ari amaboko arigeraho!

Nahimana yavuze ko Tshisekedi yamwijeje ubufasha bukomeye

Muri Gicurasi 2023 no mu kwezi gushize Tshisekedi yahuye na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni. Ku murongo w’ibyigwa muri izo nama zose, Tshisekedi na Gasana ubarizwa muri RNC bari bagamije kurebera hamwe ubufasha Tshisekedi yatanga ngo uwo mugozi ufashe ubutegetsi bw’u Rwanda bawugereho.

Ntabwo birasobanuka neza aho Tshisekedi na Padiri Nahimana bahuriye ariko bikekwa ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Padiri Nahimana, umuhezanguni udashobotse!

Biratangaje kuba Tshisekedi ageze aho abona Nahimana Thomas nk’umuntu wamufasha gukuraho ubutegetsi mu Rwanda! Nahimana uyu aheruka mu Rwanda mu 2005, akiri Padiri i Nyamasheke mbere yo gusahura amafaranga ya Kiliziya.

Ikintu gikomeye yakoze mu Rwanda ni ukuba Padiri n’umwarimu, ubundi akomereza mu Bufaransa nk’impunzi, yongeraho ko ari iya Politiki ngo ibyangombwa biboneke byihuse.

Abazi Nahimana mbere agitangira politiki yo mu buhungiro, bamuzi ashinga ikinyamakuru cyitwaga ‘Le Prophète’ yanyuzagaho inkuru-byifuzo zimeze nk’ubuhanuzi, agaha urubuga abarwanya Leta y’u Rwanda.

Mu 2013 byamwanze mu nda ashinga ishyaka ‘Ishema’ rifite imigabo n’imigambi isubiza u Rwanda mu rwobo. Nahimana n’abagize ishyaka rye mu bihe bitandukanye bagiye bumvikana bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi bakayipfobya bavuga ko ‘hari indi Jenoside yabaye’ cyangwa se bakabihuhura ngo ‘abayihagaritse nibo bayikoze’!

Padiri Nahimana yabeshye abantu mu mpera za 2016 ko azahatana mu matora y’umukuru w’igihugu, abeshya abantu ko ari mu nzira zigana i Kigali ku buryo n’abanyamakuru bamutegerereje i Kanombe amaso agahera mu kirere.

Imigambi yo kudurumbanya u Rwanda arurimo imaze kunanirana, Nahimana yeguye icyiswe ‘Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro’, ayibera Perezida mu biro byo kuri Internet ari naho yagaragarije isura ye nyayo.

Mu bihe bitandukanye haba mu ishyaka Ishema no muri Guverinoma ye, havuzwemo amacakubiri. Byabaye ibindi mu ntangiriro z’uyu mwaka yashwanaga na Jean Paul Ntagara wari Minisitiri w’Intebe w’iyo Guverinoma, bapfa amoko no kunanirwa gusangira ibyakusanyijwe n’abagiraneza.

Ntagara yavuze ko Nahimana ari umuhezanguni wiyumvamo ‘Hutu Power’ yoretse u Rwanda mu 1994, mu gihe na Nahimana yashinje Ntagara kuba undi muhezanguni w’Umututsi.’

Abakurikiranira hafi kandi bazi uyu Nahimana mu mpera za 2022 ubwo yakorongaga na Mukankiko Sylvie wahoze muri Guverinoma yo mu buhungiro.

Uyu Mukankiko yamwise umujura ruharwa dore ko bari bamaranye igihe muri iyo mikino. Ati “Ayo wariye yose n’ayo wagiye untangisha mu bintu byose, nzajya mbivuga. Mfite ibimenyetso, ndagufite mu biganza byanjye.”

Padiri Nahimana uri mu kwezi kwa buki na Tshisekedi, ni umwe mu bashinze icyiswe ‘RBB’ [ Rwanda Bridge Builders] cyahuzaga abatavuga rumwe n’u Rwanda baba mu mahanga, kikaza gusenyuka kitamaza kabiri nk’uko Théogene Rudasingwa yari yabivuze ko ari ‘ikiraro cy’ibikenyeri’.

Kimwe mu byasenye iki kiraro kitamaze kabiri, bivugwa ko hari harimo amacakubiri kuko bamwe biyumvaga nk’Abahutu badashobora gutegekwa n’Abatutsi, abandi bakiyumvamo Abatutsi batategekwa n’Abahutu.

Uyu ni we Tshisekedi arambirijeho amaboko ngo amufashe guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’u Rwanda, ubundi abatere inkunga yo guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Imyumvire Nahimana yakuye kwa Tshisekedi kandi yumvikanisha neza aho yifuza u Rwanda rw’ejo ngo ‘rutigira akaraha kajya he’, muri make rugendera ku mategeko ya Congo nk’uko byahoze Mobutu Sese Seko yitwa ‘Grand Frère’.

U Rwanda kandi Nahimana ashaka kubaka, ni rumwe rugendera ku mategeko y’abanyamahanga, bakagena uko bwira n’uko bucya nka bimwe abo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ni umuntu utinyuka kuvuga ngo “Niba abanyamahanga batangiye kutubaza ngo tugeze he twubaka ingufu zahindura ubutegetsi mu Rwanda, urumva ko ariho h’ingenzi.”

Padiri Nahimana yijeje abamuri inyuma ko imbaraga avanye kwa Tshisekedi zigiye gutuma azamura ‘umuriri’, nubwo ahahise he herekana neza ko igishoboka akurikiye ari amafaranga ya Congo kuko ibyo gukuraho ubutegetsi i Kigali byo bishobora kuba ari imikino.

Mu gihe Tshisekedi yaganiraga na Nahimana, M23 yari ikomeje kotsa umuriro FARDC mu Burasirazuba, ari nako abasirikare barinda Tshisekedi bamisha amasasu mu baturage i Goma abasaga 50 bakahasiga ubuzima.

Reka tubitege amaso, niba atari bimwe byo ‘kwisunga umugabo mbwa, mugakubitirwa hamwe’.

Perezida Tshisekedi aherutse guhura na Gasana Eugene wabaye ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, ubu akaba arwanya Leta y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages