Perezida Kagame yabivugiye ku kibuga cya Mbonwa, mu Murenge wa Rubengera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.
Akarere ka Karongi kabaye aka 10 kagezwemo n’Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma y’utwa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.
Paul Kagame yabwiye ababarirwa mu bihumbi 170 bari kuri iyi Site ya Mbonwa ko imyaka itanu iri imbere, nibamutora ku wa 15 Nyakanga, izarangwa n’umuvuduko wo gukora ibindi byinshi kandi byiza.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I KARONGI BYAGENZE:
Perezida Kagame yijeje isanwa ryihuse ry’umuhanda Muhanga-Karongi
Umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yatangiye ashimira abatuye Karongi, Rutsiro, Ngororero n’abandi bitabiriye, avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere bisaba gukorera hamwe no gukoresha ubwenge Imana yahaye abantu.
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ibyiza Imana yabahaye birimo n’ikiyaga cya Kivu.
Ati “Ari i Kivu n’iyi misozi itatse u Rwanda tugomba kubibyaza umusaruro. Ari imisozi ubwayo ari n’ibiri mu misozi. Tukubaka ibikorwa remezo.”
Kagame yavuze ko gukorera hamwe ari bwo buryo bwiza bwo kugera kure, byose bigashyigikirwa n’umutekano.
Ati “Ndibuka byari mu 1996, hari ubwo naje hano nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda, ikindi kiri hakurya y’amazi muri Congo. Mu byo nababwiye icyo gihe, narababwiye ngo ‘abo Banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha ku neza’ kandi koko twarabacyuye baratashye. Hatashye benshi, bake bashakaga gutera ibibazo basigarayo, bamwe muri bo wenda baracyariyo. Na bo bazaza kandi ku neza, tubakire, tubatuze nk’Abanyarwanda bikorere ibyo bashaka gukora.”
Yavuze ko ikindi cy’ingenzi kugira ngo ibyubakwa birambe, ari imiyoborere myiza ituma ibyo abaturage bemerewe babibona.
Ati “Umuturage w’u Rwanda ikumugenewe agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabwirwanya, namwe mukwiriye kubyanga.”
Karongi na Rutsiro nk’uduce turimo ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, Chairman wa FPR INKOTANYI, yavuze ko amahoteli azakomeza gutezwa imbere.
Ati “Ayo mahoteli rero turashaka ko yubakwa akaba menshi kandi akaba meza. Ntabwo twifuza gukora gusa, twifuza no gukora imirimo inoze, ibintu byose bikaba byiza.”
Kimwe mu bibangamira abagenderera Akarere ka Karongi na Rutsiro baciye mu muhanda Muhanga-Karongi, binubira uburyo wangiritse cyane kubera gusaza, aho bamwe badatinya kuwugereranya n’igisoro.
Imirimo yo kuwusana yaratangiye ariko igenda gahoro. Paul Kagame yavuze ko uwo muhanda ugomba kubakwa vuba kuko kuba udakoze neza ari igihombo ku gihugu.
Ati “Ntabwo nishimye cyane kubera ko ikibazo numvise gihari gikwiriye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka, kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka aha ushobore kugera ku isoko ry’ahandi cyangwa mu murwa mukuru, muvanemo ifaranga. Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”
Yavuze ko gutora neza umukandida wa FPR NKOTANYI tariki 15 Nyakanga ari “uguhitamo gukomeza urwo rugendo tumazemo iminsi, noneho tukagira umuvuduko wiyongeye. Umuvuduko wiyongereye, wa byinshi ariko byiza kandi bigera kuri buri wese. Bigirwamo uruhare na buri wese, ariko kandi icyangombwa kurusha bikagera kuri buri wese.”
11:52 Dr Sabin Nsanzimana wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, yahereye ku kibuga cya Mbonwa, Paul Kagame yiyamamarijeho, avuga ko kera cyari cyuzuyemo amabuye ariko ubu kikaba kiri gutunganywa ngo kivemo stade mpuzamahanga.
Yavuze ko by’umwihariko, yazanye umutekano muri aka gace kari karimo ‘Zone Turqouise’, abanyamahanga bashaka gucamo u Rwanda ibice.
Ati “Ubwo Chairman yari ayoboye RPA, hari abanyamahanga baje bashinga urubibi ku Rufungo, urundi barushyira Rusizi, bahita izina ‘Zone Turquoise’. Uwo mbabwira araza aravuga ati ‘Oya’, u Rwanda ntawe urucamo ibice. Muvuge muvuye aha’.
Icyakurikiyeho, bayabangiye ingata. Bagenda ‘kibuno mpa amaguru’. Banagerageje kugaruka baca mu Kivu, mu Ishyamba rya Gishwati na Mukura, aravuga ati ‘Ntibishoboka’.
Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini, indeshyo ahubwo yanditseho ati ‘iyi karita uyifite ntabwo arembera mu rugo’.
Aha turi, kera muri za 1980, hari abantu bayoboraga igihugu baza guhura n’abaturage biyamamaza, abaturage bati ‘ibyo mwatwijeje mwiyamamaza biri he? Icya mbere cyari umuhanda, bawubajije barawubura. Barabwira bati ‘Ntimuzi ko twabahaye i Kivu, abaturage bati twaracyihasanze. Ngo ariko twabahaye Urutare rwa Ndaba, bati na rwo twararuhasanze. Chairman we yaduhaye umuhanda wa Kivu Belt.
Twagemuraga amagi inaha tukagezayo umureti kubera umuhanda mubi. Uyu munsi ni isaha imwe ukaba ugeze Rubavu, amasaha abiri uba ugeze Rusizi."
11:37 Mukama Olivier uhagarariye ishyaka PSR, ryifatanyije na FPR, yavuze ko bahisemo gushyigikira kandidatire y’umukandida Paul Kagame kubera ko mu myaka 30 ishize impande zombi zakoranye neza.
Uyu mugabo wavuze ko iri shyaka ryashinzwe mu 1991, yasabye urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba kuzitabira amatora bose kandi bagatora ku gipfunsi.
Ati “Urubyiruko mwese ndabasaba ku itariki 15 Nyakanga ntihazagire umuntu usigara, muzafate abasaza mubasindagize ahasigaye mutere igikumwe ku gipfunsi, saa Sita z’amanywa gahunda yo gutora izaba irangiye ahasigaye tubyine intsinzi.”
11:30 Nshimiyimana Jean Baptiste ni rwiyemezamirimo ukora ububaji bugezweho. Yavuze ko ubwo yajyaga kwiga amashuri y’ubumenyingiro atumvaga ko azamugirira akamaro, ariko amaze kuyasoza abona akamaro kayo.
Nshimiyimana yavuze ko akimara kwiga yahawe akazi mu kigo yigagaho, amafaranga yahembwaga ayifashisha mu gutangiza ‘isarumara’ ye, atangira arangura imbaho nke, kugeza ubwo ubu asigaye arangura imodoka nini yuzuye.
Yavuze ko ububaji bw’iki gihe bwahindutse cyane kubera agaciro bwahawe na Leta, ku buryo ababaji basigaye bifashisha ikoranabuhanga.
Ati “Ababaji b’uyu munsi ntabwo tugikora ububaji bwa pigapiga, tugendana n’ikoranabuhanga.”
Yasabye bagenzi be kwitura Paul Kagame tariki 15 Nyakanga 2024, batera igikumwe cyabo ku “Gipunsi’.
Paul Kagame yageze kuri Site ya Mbonwa
11:16 Chairman wa FPR INKOTANYI akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yageze kuri Site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi, ahateraniye ibihumbi by’abaturage baje kumushyigikira.
I Karongi bishimiye ko ibikorwaremezo byageze mu bice byose
Muhire Bonaventure waturutse mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko yahisemo gukomeza gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa yakoze n’aho igihugu cyavuye mu myaka 30 ishize.
Ati “Ibikorwa birivugira, amavuriro twarayabonye, amashuri, imihanda ubu muri buri kagali harimo Poste de santé. Yatanze Girinka mu baturage, abana bagwingiye babonye amata abakuru bafite inkunga y’ingoboka ibyo byose ni ibintu dukesha umubyeyi wacu Paul Kagame.”
Uyu mugabo w’imyaka 40 yifuza ko mu myaka iri imbere, ibikorwaremezo byakomeza kwiyongera, hakubakwa imihanda kandi nibura buri mudugudu ukagira ivuriro ry’ibanze kuko ibindi bikorwaremezo bisigaye byo byamaze kugera ku baturage hafi ya bose.
10:52 Abari kuri Site ya Mbonwa bakomeje gucinya akadiho mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye zivuga ibigwi Umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame.
Hari abacyereye kureba Paul Kagame wababereye umubyeyi aho abababyaye batari
Francine wo mu Murenge wa Mubuga yabwiye IGIHE ko yazindukiye kuri Site ya Mbonwa agiye kureba umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko yabakoreye ibintu byinshi.
Ati “Ni umubyeyi watugiriye akamaro. Naje kumureba kugira ngo numve ibyo azatugezaho kuko n’ubundi yadukoreye ibintu byinshi, twaje kugira ngo tumushyigikire, tuzamutore 100%. Yatubereye umubyeyi aho ababyeyi bacu batari, yubatse imihanda, yahagaritse Jenoside.”
“Ikintu cya mbere ni umutekano hirya no hino amasasu aravuga ariko twe turaryama tugasinzira, ni ingirakamaro gusa icyo tumusabira ni umugisha nta kindi.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 46 avuga ko mu myaka iri imbere Perezida Kagame yakomeza kwita ku bagore nk’uko yabikoze mu myaka ishize.
Ati “Nta mugore ugikubitwa, asigaye yiga amashuri nk’uko umugabo yayigaga mbese ubu umugore afite uburenganzira ku kintu cyose. Ubu icyo dushaka ko adufasha ni ukugira ngo twiteze imbere nkatwe abagore bo mu cyaro tumenye aho ifaranga riri turikirigite kuko ufite umutekano nta kintu utakora. Umutekano turawufite, turashaka kugana ibigo by’imari akadushyigikira kuko abenshi turacyitinya.”
Francine yavuze ko iyo bavuze Paul Kagame ahita yumva iterambere, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byose byatuma Abanyarwanda barushaho gutera imbere.
– Amafoto y’abahanzi basusurutsa abari kuri Site ya Mbonwa
10:05 Bwiza na Bruce Melodie bageze ku rubyiniro
Abahanzi bombi babanje kuririmba “Ogera” ivuga ibigwi umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mbere yo gukurikizaho indirimbo zabo bwite nka “Do Me” ya Bwiza na “Selebura” ya Melodie.
– Abasaza b’i Karongi basanze imiyoborere ya Paul Kagame ari ntagereranywa
Ibyiyingoma Hassan waturutse mu Murenge wa Bwishyura mu Mujyi wa Kibuye, yabwiye IGIHE ko icyatumye azindukira kujya kwamamaza Paul Kagame, ari ibikorwa byiza ntagereranywa bagejejweho nk’imihanda myiza, amavuriro amashuri, gahunda ya Girinka n’izindi zatumye imibereho y’abaturage iba myiza.
Ati “Hari za VUP abakecuru n’abasaza bafata, ni ibintu byinshi bishimishije, ubwo rero ntabwo twamutenguha. Ikindi kandi kiruta ibyo byose dufite ni umutekano dufite muri iki gihe. Igihugu cyacu cyabaye mu mivurungano ariko aya magingo turatekanye, ntabwo rero twarenga kuri ibyo ngo tureke kumutora.”
Uyu musaza w’imyaka 69 yahamije ko repubulika ya mbere n’iya kabiri zagiyeho afite ubwenge ariko zaranzwe n’ivangura n’irondakarere ryanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Kuri Leta ya Habyarimana irondakarere yari ryinshi cyane. Kugira ngo umuntu abone akazi yarindaga kubanza kwiga kuvuga ikigoyi cyangwa ikirera ariko imiyoborere iriho ubu ni ntagereranywa kuko umuntu aragenda akajya mu biro bakamwakira ntawe ugize ibyo amubaza ndetse na ruswa ntabwo ikibaho. Umuntu atinya kugusaba ruswa kugira ngo atayifungirwa, ibyo rero ni ibintu byiza biriho iki gihe byatuma umuntu atora Paul Kagame kugira ngo bishobore gukomeza.”
Ibyiyingoma asaba ko ibyakozwe byose byakomerezaho ariko hakazashyirwa imbaraga mu guhanga imirimo kugira ngo urubyiruko rwitabira amashuri ku bwinshi rushobore kubona icyo rukora na rwo rwiteze imbere kandi ruteze imbere igihugu.
09:44 Knowless, King James na Chriss Eazy ni bo bagezweho
Aba bahanzi uko ari batatu binjiriye muri "Tumutore ni we", indirimbo ivuga ko Paul Kagame ari we muyobozi ubereye u Rwanda.
Nyuma yaho, Butera Knowless yaririmbye "Baramushaka", Chriss Eazy aririmba "Jugumila" naho King James aririmba "Ndagukumbuye" mbere yo gukurikizaho izindi.
09:33 Igisupusupu na Agnès bari ku rubyiniro
Abahanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ na Agnès bahagurukije ab’i Karongi mu ndirimbo "Ikipe itsinda" ivuga ibigwi umukandida Paul Kagame.
Igisupusupu yakurikijeho "Rwagitima" yishimiwe cyane n’abari kuri Site ya Mbonwa.
Paul Kagame ariyamamariza mu Karere ka Karongi gafite umujyi ubereye ba mukerarugendo
Umujyi wa Karongi washyizwe mu yunganira Kigali, aho byitezwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 650.
Ni umwe mu mijyi nyaburanga y’u Rwanda aho ubwiza bwawo bugaragazwa n’Ikiyaga cya Kivu, Ibirwa binogeye amaso, inkombe z’ikiyaga n’ibimera bigikikije, urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka uhehereye uturuka mu Kivu n’ibindi.
Muri ibyo bikikije uyu mujyi harimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, uruganda rwa Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.
Iyi Karongi ni yo icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n’ahandi ugera ukagubwa neza wiyumvira akayaga ko mu Kivu.
Ni hoteli hafi ya zose ziri ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no mu Birwa bigize iki Kiyaga.
Aha i Karongi kandi ni ho hari hoteli y’akataraboneka, ifite ishusho nk’iy’iziboneka i Burayi, yahawe izina rya Château Le Marara, yatangiye guhindura isura y’uyu mujyi.
09:05 Abahanzi bo muri Karongi na Rutsiro bahawe umwanya wo gususurutsa abari kuri Site ya Mbonwa mu ndirimbo zivuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Abo Paul Kagame yubakiye i Karongi bemeye barara bagenda ngo bajye kumushimira
Mukashyaka Bonifilda utuye mu Mudugudu wa Kabageni, mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashari, yabwiye IGIHE ko yaturutse iwe saa Mbili z’ijoro agiye kuri Site Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaho mu Karere ka Karongi, kubera ibyo amukesha birimo kuba yarabaga hanze ariko yubakirwa inzu y’amabati ari na yo yasizemo abana be akajya gushyigikira uwo yita ‘umubyeyi we’.
Ati “Kagame yangiriye neza, nari n’umupfakazi sinagiraga epfo na ruguru, sinagiraga ahantu mba, icyatumye nzinduka ni uko yankuye imvura mu matwi, amvana ku gasozi ubu ndasakariye n’amabati, ubu nta kibazo mfite abana baratuje ndetse nabasize mu nzu, ubundi babaga hanze.”
Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko nk’abagore hari byinshi bashimira Paul Kagame birimo kuba yarabateje imbere, bajya mu mashyirahamwe, bafashwa kwiga n’ibindi.
Ati “Nta mudamu ugiheranwa, ubu tumeze neza rwose natwe turajya mu nama tukabaza ikibazo cyangwa tugatanga igitekerezo kandi kikumvikana.”
Mukashyaka avuga ko mu myaka iri imbere abantu bafite intege nke byaba mu bushobozi n’imbaraga bajya bategwa amatwi kandi ibibazo byabo bigakemurwa vuba kuko hari igihe bitinda gukemurwa.
08:50 Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Karongi, barimo n’abo mu Karere ka Rutsiro.
Ibyagezweho muri Karongi mu myaka irindwi ishize
Mu bikorwaremezo bigamije gukomeza guteza imbere Akarere ka Karongi, habayeho gusana no kwagura umuhanda wa Rubengera–Rambura ufite kilometero 15,15. Ibyo kandi byakozwe ku muhanda wo mu Mujyi wa Karongi ufite kilometero ebyiri.
Hubatswe imihanda ishamikiye ku minini hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Karere ka Karongi, ibikorwa byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 4,7 Frw.
Ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023.
Hubatswe imiyoboro y’amazi harimo n’uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutanga m³ 2000 ku munsi.
Muri Karongi hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo muri Rugabano, Murundi, Ruganda, Rwankuba na Mutuntu. Byatumye imiryango 486 ituzwa neza, indi 1521 ikurwa mu manegeka.
Ku byerekeye ubuhinzi n’ubworozi muri Karongi hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM) ku ngengo y’imari ya 341.242.820 Frw.
Hatanzwe inkoko 5040 ku miryango 504, ingurube 228 ku miryango 191 n’ihene 250 ku miryango 125.
Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe isoko rya Karongi ku ngengo y’imari ingana na miliyari 1,53 Frw.
Mu mibereho myiza n’ubuzima, hasanwe Ibitaro bya Kibuye, hubakwa Ikigo Nderabuzima n’amavuriro y’banze 35.
Mu kwita ku burezi, hubatswe ibyumba 967 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 7,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri atanu y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 234.989.550 Frw.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4048 muri gahunda ya Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 42.803.
Amagambo "Tora PK 100%" agaragarira buri wese yanditswe ku musozi hejuru
Ku Musozi wa Sakinnyaga witegeye Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera, handitse amagambo agira ati "Tora PK 100% ✓".
Buri wese uri mu nkengero z’iyi site cyangwa uyiriho, abasha kuyasoma.
Morale ni yose ku baturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, biri bukomereze mu Karere ka Karongi. pic.twitter.com/5VTU8meDET
— IGIHE (@IGIHE) June 30, 2024
Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Karongi
Akarere ka Karongi kari muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, kari ku buso bwa km² 988,7.
Gatuwe n’abaturage 373 869 biganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 52,3%. Bose batuye ku bucucike bw’abagera 482 kuri km².
Perezida Paul Kagame yaherukaga muri aka Karere muri Kanama 2022 mu ruzinduko rwari muri gahunda yo kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite no kubikemura.
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Karongi ku wa 27 Nyakanga 2017 aho yabwiye abagatuye ko nubwo ibipimo bigaragaza imibare y’iterambere ryagezweho byazamutse, ariko uyu Muryango ucyifuza gukora byinshi ku buryo bizamuka bigasatira 100%.
Abamaze kugera kuri Site ya Mbonwa ni ibihumbi byinshi
Abaturutse i Karongi na Rutsiro bazindutse cyane ku buryo saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, izuba ryarashe ari benshi cyane kuri Site ya Mbonwa aho Paul Kagame yiyamamariza mu masaha ari imbere.
Akanyamuneza ni kose ku maso y’abitabiriye iki gikorwa ndetse bari gucinya akadiho.
Abaturage bayiraye ku ibaba biteguye kwakira Paul Kagame
Guhera saa Sita z’ijoro abaturage bari batangiye kugera kuri Site ya Mbonwa, i Rubengera mu Karere ka Karongi, baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.
Imyiteguro y’ab’i Karongi irihariye
Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Karongi hari ibyapa n’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi byamamaza umukandida Paul Kagame.
Ikirenze kuri ibyo, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakoze akarasisi mu Mujyi wa Karongi ku wa Gatandatu, bitegura kwakira uyu mukandida.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!