Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, wari umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame washimiye ab’i Nyamasheke uko bitaye ku mutekano w’igihugu mu 2019.
Akarere ka Nyamasheke ni aka cyenda uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo yiyamamaza, nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.
Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimiye abatuye aka Karere uburyo bagaragaje ko bakomeye ku gihugu cyabo ubwo hari abashakaga kubacengeramo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda mu myaka itanu ishize.
Yashimangiye ko FPR Inkotanyi iharanira ko Abanyarwanda bagira ubumwe, iterambere, ubumenyi n’ubuzima bwiza ndetse “hari byinshi tugishaka kubaka”.
Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwitinya, ahubwo rugomba kwiyumvamo ubushobozi kandi mu gihe bubaye buke bushobora kongererwa.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NYAMASHEKE BYAGENZE:
U RWANDA RURATERA NTIRUTERWA
Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yongeye gushimira abaturage ba Nyamasheke uburyo bafashije mu kwirindira umutekano mu 2019 ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero.
Yavuze ko abateye u Rwanda bari babeshywe ko muri Nyamasheke hari abaturage barambiwe ubutegetsi ku buryo bazabafasha, gusa agaragaza ko bari bibeshye.
Ati “Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya na bo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi. Bari bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo, murabizi uko byagenze. Ni bake muri bo bazabara inkuru kandi ni uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri Abanyarwanda nk’abandi Banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.”
Perezida Kagame kandi yakomoje ku bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababiyobora bagiye bumvikana bavuga ko bashaka gutera u Rwanda.
Ati “Bavuga ko bo bazabihindura bihagarariye iwabo, ko bafite ibikoresho bashobora kohereza […] Abantu nk’abo bibagirwa vuba. Barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda ‘u Rwanda ruratera Ntiruterwa’.
Nababwiye kenshi ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni na bo barugize ruto bamwe […] Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Byaba bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, ‘Oya’. Tuzabasanga aho igihugu ari kinini kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda, tukajya mu binini tukabirangirizayo.”
Yakomeje agira ati “Nabwiye n’abandi niba bumva, kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nabibutsa ngo ‘bashatse bacisha make’ tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Nibatabishaka ‘Ntibindeba’.”
Nyuma yo kurinda umutekano w’igihugu, Paul Kagame yavuze ko haba hakurikiyeho urugamba rwo kubaka ubukungu, Abanyarwanda bakabikora bashyize hamwe.
Ati “Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n’ubu ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda. Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w’abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Ni ho duhera twubaka ubukungu.
Hari ubuhinzi n’ubworozi bizamuka bikaba ibya kijyambere, hari ukwikorera abantu bakiteza imbere. Hari ukwiga, ukagira ubumenyi. Ubundi buri wese afite ubwenge ariko ntabwo buri wese afite ubumenyi. Ubumenyi burashakwa, twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugarukira hose.
Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z’ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.
Ibyangombwa by’iterambere ry’u Rwanda bikubiye muri ibyo. Tukubaka inganda za bya bindi bavugaga […] Tukagira inganda zikora n’ibindi byose. Hari ibintu muzi u Rwanda rukenera na Afurika, dufite ibyangombwa byose dukoze inganda zibitunganya twakwihaza ndetse tugahaza n’amahanga.
Uko bimeze, dufite ibyangombwa byose, nta nganda zo kubyongerera agaciro: Icyo dukora bijya hanze ku mafaranga make, bakazabitugarurira byatunganyijwe ku mafaranga menshi. Dukwiriye kugira inganda zibikora, aho kubivana hanze kandi byavuye hano, tukaba twahahira abo hanze byatunganyirijwe hano.
Guhitamo tariki 15 z’ukwezi gutaha, ni uguhitamo gukomeza iyo nzira yo kwiyubaka.”
12:10 Dr. Télèsphore Ndabamenye wavuze ibigwi Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, yashimye ibyagezweho muri Nyamasheke.
Yavuze ko mbere Nyamasheke itafatwaga nk’akarere k’u Rwanda, ubu bikaba byarahindutse.
Ati “Chairman ni we wa mbere washushanyije ikarita y’u Rwanda, adukura kuri ‘Banyarwanda namwe Banya-Cyangugu, adushyira ku ikarita y’u Rwanda iriho uturere 30 harimo n’akarere ka Nyamasheke’ […] Naragenze amahanga menshi aho FPR yangejeje, nabajije hose ntabwo nigeze mbona umuyobozi ufata umuhanda w’ibilometero n’ibilometero, kuri buri metero ijana agashyiraho itara […] umutekano wa Nyamasheke uradadiye.”
Yakomeje agira ati “Umuyobozi ubasha guhuza umutekano n’amahoteli, amadovize akadudubiza. Akajya ku Kiyaga cya Kivu, umutekano akawuhuza na za kareremba zuzuye amafi.”
11:58 Mukabaramba Alvera uyobora PPC, yavuze ko ishyaka rye ryahisemo neza gufatanya na FPR kwamamaza umukandida Paul Kagame.
Yavuze ko uburyo Kagame aha agaciro indi mitwe ya politiki, bigaragaza uburyo ashyize imbere ubufatanye.
Ati “Ababanjirije FPR mu gutegeka u Rwanda byarabananiye gufatanya n’abandi, birabananira no kuyobora ahubwo bajya mu macakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yavuze ko ibyo Kagame yagejeje ku gihugu, akubaka ubumwe ari ibigwi bikomeye, bituma u Rwanda ruhora ku isonga.
11:45 Ndayambaje ukora biswi mu bijumba, yashimye imiyoborere ya Paul Kagame
Ndayambaje Christian w’imyaka 27, ukomoka mu Murenge wa Karengera muri aka Karere ka Nyamasheke, yatangiye kubyaza umusaruro ibijumba nyuma yo kubona ko bifatwa nk’aho nta wundi mumaro bifite utari ukuribwa gusa.
Yafashe icyemezo cyo kujya kwiga mu ishuri rya TVET binahurirana n’uko Leta yashyize imbaraga mu gutubura imbuto kandi n’iz’ibijumba zirimo.
Nyuma yabonye amafaranga ibihumbi 110 Frw ayatangizamo uruganda ruto rwakoreraga mu rugo iwabo rugakora ibisuguti na divayi.
Yavuze ko batangiye batunganya ibilo 20 ku munsi ariko ubu basigaye batunganya toni y’ibijumba mu byumweru bibiri.
Umushinga wa Ndayambaje wagutse ubwo yari yitabiriye TVET Youth Challenge yajyanyemo igitekerezo cyo gutunganya ibijjumba bigakorwamo biswi na divayi, ahembwa miliyoni 1.5 Frw.
Mu 2023, yitabiriye YouthConnekt, ku rwego rw’Intara atsindira miliyoni 1 Frw, na yo ayongera mu mushinga we ukomeza kwaguka.
Uyu musore yavuze ko mu minsi ishize yavuye iwabo ajya muri Kenya, ibintu bitari gupfa gukundira Umunya-Cyangugu mu bihe bya kera.
Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bifuza kuzaba bafite ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibyo bakora no kubigeza ku isoko mpuzamahanga, ndetse bakazaba bafite abakozi barenga 800.
11:35 Senga Sandrine w’imyaka 25 ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bw’inyanya bugezweho.
Yavuze ko yatangiye atira umurima, agahingamo inyanya akazigabana na nyiri umurima. Yaje kubona umuterankunga abona umurima wo guhingamo.
Senga yavuze ko amaze kubona mu gihe cy’izuba umusaruro ugabanyuka, yashatse imirasire y’izuba izajya imufasha kuhira amazi avuye mu Kiyaga cya Kivu, bituma abasha guhinga mu bihe byose.
Umusaruro w’inyanya wariyongereye, uva ku bilo 50 ugera kuri toni eshatu. Senga kandi yaje kubona inkunga ya miliyoni 4.5 Frw avuye mu kigega kigamije kugoboka ba rwiyemezamirimo bazahajwe na Covid-19.
Kugeza ubu Senga acuruza inyanya mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rusizi no muri Congo Brazzaville aho yifashisha RwandAir azigezayo.
Yashimiye Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kubw’imiyoborere ye yateje imbere urubyiruko n’abana b’abakobwa.
Senga yavuze ko ubu yatangiye kubaka uruganda rutunganya inyanya rukazivanamo Sauce Tomate na Ketchup mu Murenge wa Nyabitekeri.
PAUL KAGAME AGEZE I NYAMASHEKE
11:20 Umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame amaze kugera kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Abo ku Nkombo bageze n’i Nyamasheke bagiye gushimira Paul Kagame wabahaye ibyiza byose
Maniriho Evarde waturutse mu Murenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko icyatumye ajya gushyigikira Paul Kagame no muri Nyamasheke ari uko mu myaka 30 ishize hakozwe ibikorwa byinshi by’iterambere ndetse Umurenge wa Nkombo ugezwamo amashanyarazi n’amashuri.
Ati “Ku Nkombo yaduhaye umuriro, dufite ikigo cy’amashuri, ikigo nderabuzima, ndetse dufite n’ikigo cy’imyuga n’uburobyi, mbese ni ibyiza byose.”
Uyu musore asaba ko mu myaka itanu iri imbere hakomeza gushyirwaho gahunda zibafasha kubona imirimo kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
11:08 Ubwo abagize Itorero ry’Abasaamyi bo ku Nkombo n’abahanzi batandukanye basusurutsaga abari ku kibuga cya Kagano
Abagore b’i Nyamasheke bifuza ko Paul Kagame azayobora igihugu kugeza Yesu agarutse
Nditurende Consolée utuye ku Mujabagiro mu Murenge wa Mushekeri, yabwiye IGIHE ko icyatumye abyuka iya rubika agiye gushyigikira Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, ari uko yahaye abagore ijambo.
Ati “Twabaga mu mbere, nta mugore wajyaga hanze, ntawaganiraga n’abandi ngo basabane ajye no gusenga ariko aho Paul Kagame aziye twagiyeyo. Yubatse amashuri, yubaka amavuriro, aduha imihanda ya kaburimbo, aduha amatara ku muhanda ku buryo nta muntu ugenda mu ishyamba hatari amatara, yubakira abantu abaha Girinka n’abatabigezeho bazabigeraho.”
“Umutekano ni mwinshi, nta muntu ukirara mu kigunda, nta muntu ugikubitwa, nta muntu ukigenda ku ngoyi, nta kazi k’uburetwa dukora, umuntu arishyira akizana mu gihugu cye, kuva Paul Kagame yaza twagize amahoro cyane.”
Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko bifuza ko mu myaka iri imbere, iterambere rikomeza kwiyongera n’abadafite amashanyarazi mu ngo zabo mu Karere ka Nyamasheke bose bazayagezwaho “Tukava mu bwiza tujya mu bundi.”
10:45 Amafoto ya bamwe mu bayobozi bamaze kuhagera
10:21 Bruce Melodie, Bwiza, Riderman, Alyn Sano na Ariel Wayz bahagurukije benshi
Abahanzi Bruce Melodie na Bwiza bageze ku rubyiniro, binjirira muri "Ogera" izamuye amarangamutima ya benshi bari ku kibuga cya Kagano.
Riderman, Ariel Wayz na Alyn Sano na bo bari ku rubyiniro hamwe n’aba bagenzi babo.
Bose bafatanyije kuririmba indirimbo zamamaza Paul Kagame mbere yo gukirikizaho zimwe mu zabo bwite zikunzwe cyane n’Abanyarwanda.
10:17 Ndandambara na we yahagaze
Umuhanzi Ikospeed wamamaye nka Ndandambara, na we yageze ku rubyiniro aririmba "Nda ndambara yandera ubwoba" iri mu zigezweho muri ibi bihe byo kwamamaza.
10:11 Dr. Claude yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Dr. Claude ni we ubanje ku rubyiniro mu bahanzi bafite amazina akomeye, aririmba Contre succès ivuga ibigwi Paul Kagame.
10:05 Abasaamyi bo ku Nkombo bahawe umwanya
Itorero ry’Abasaamyi bo ku Nkombo ryasusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Nyamasheke.
Iri torero ryaririmbye kandi i Rusizi aho ryatuye Paul Kagame indirimbo igira iti "Egana ku egana", abarigize bavuga ko bazamutora 100%.
10:02 Urubyiruko ruri mu bitabiriye
Aho Paul Kagame amaze kunyura yiyamamaza hose, yagiye agaruka ku rubyiruko, arwibutsa ko rufite inshingano zo kumenya, kurinda no kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho.
I Nyamasheke, ibikorwa byo kwamamaza uyu Mukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi byitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rwinshi.
– Abayobozi batandukanye batangiye kuhagera
Abayobozi barimo Perezida wa PSD akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi akaba na Komiseri ushinzwe ubukangurambaraga mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah, bageze ku kibuga cya Kagano.
09:45 Abahanzi b’i Nyamasheke bahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.
Ndayisenga Innocent uzwi nka ‘Light Ni’, yaririmbye indirimbo yitwa ‘Ni Heza’ mbere yo gukurikizaho izindi afite zivugwa ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi.
09:40 Abahanzi basusurutsa abitabiriye ibi bikorwa bahageze
Abahanzi barimo Riderman, Alyn Sano, Dr Claude na Ariel Wayz bamaze kugera hano ku kibuga cya Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
– Abakecuru bashimiye Paul Kagame wabakuye muri Nyakatsi
Murekatete Josée waturutse mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Ninzi muri Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko yazindutse agiye gushimira Paul Kagame wamukuye muri Nyakatsi.
Ati “Igituma nazindutse nje kwamamaza umubyeyi wacu, iyi Repubulika ndimo ni iya gatatu ariko nta muyobozi nigeze mbona nk’uyu. Nabaga muri nyakatsi none mba mu nzu y’amabati, ubwo ntiyari isubirije, Aba-DASSO ni bo baje kuyisubiriza.”
Uyu mukecuru w’imyaka 66 na bagenzi be bavuga ko amazi meza bayagejejweho ariko mu myaka iri imbere bifuza ko yarushaho kugera n’ahandi ataragera.
08:57 I Nyamasheke bari gucinya akadiho
Babifashijwemo n’indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame, abatuye Nyamasheke bakomeje gucinya akadiho.
IBYAGWEZWEHO I NYAMASHEKE MU MYAKA IRINDWI ISHIZE
Mu myaka irindwi ishize mu Karere ka Nyamasheke hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo umuhanda wa Tyazo-Kibogora-Kabuga wa km 2,2 wubatswe ku ngengo y’imari ikomatanyije n’iyakoreshejwe mu kubaka umuhanda wa Rubengera-Gisiza.
Byoroheje uburyo bwo kugera ku Bitaro bya Kibogora binateza imbere ubukungu n’imigenderanire.
Mu rwego rw’ingufu hubatswe urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirantaruko rufite ubushobozi bwo gutanga MW 1840. Ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 20.639 muri Kamena 2017 zigera ku 74.140.
Ibijyanye n’imiturire hubatswe imidugudu itandatu y’icyitegerezo ari yo Bushekeri, Mataba, Kamabuye, Ruhinga, Kamina na Kabarore.
Abaturage ba Nyamasheke kandi bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bafashijwe kubona amatungo magufi. Amatungo yatanzwe ni inkoko 8520 ku miryango 852, ingurube 454 ku miryango 356, n’ihene 566 ku miryango 283.
Hakozwe amaterasi kuri hegitari 134,7 aho abaturage 769 babashije kubonamo akazi.
Hubatswe kandi Uruganda rw’Icyayi rwa Cyato ku ngengo y’imari ya miliyoni 300 Frw ku buryo abaturage 696 bahaboneye akazi.
Imibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage byitaweho hubakwa inzu ikoreramo serivisi zo kubaga abarwayi mu Bitaro bya Kibogora, Ikigo Nderabuzima cya Cyivugiza n’amavuriro y’ibanze 33.
Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 1036. Hubatswe kandi amashuri atandatu y’imyuga n’ubumenyingiro.
Muri gahunda ya Girinka hatanzwe izigera ku 4751 mu gihe muri VUP, abagera ku 122.399 babonyemo akazi, naho muri gahunda yo kubaka no gusana inzu z’abatishoboye; hatunganyijwe izigera ku 8137.
Nyamasheke bazindukiye gushima Kagame Paul wabahaye kwitwa Abanyarwanda
Ndayisenga Innocent ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko yaturutse i Kigali agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kubera ibyiza byinshi yakoreye abaturage b’aka Karere birimo no kuba yarabahaye kuba Abanyarwanda nk’abandi.
Ati “Mbere baravugaga bati ’Banyarwanda namwe Banya-Cyangugu’ ariko ubu natwe turi Abanyarwanda nk’abandi, turishimira byinshi twagezeho, by’umwihariko iyo tureba amahoteli ari hano iwacu, inganda z’icyayi zihari, amavuriro, ibitaro bya Kibogora, Bushenge, Kaminuza ya Kibogora yadukuye mu bwigunge imihanda yihariye ya Kivu Belt ndetse n’ibindi byinshi.”
Uyu mugabo ashima ko uburezi buhabwa abantu bose bityo “Iki ni igihe cyo kugira ngo tugaragaze ko tumwishimiye, ku gipfunsi ni yo ntego yacu.”
Ndayisenga uzwi nka ‘Light Ni’, usanzwe ari umuhanzi, ni we waririmbye indirimbo yitwa ‘Ni Heza’.
07:40 Ababyeyi n’urubyiruko babukereye
Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Nyamasheke
Akarere ka Nyamasheke ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba. Kari ku buso bwa km² 1171,24 kakaba gatuwe n’abaturage 434.221 hagendewe ku mibare y’ibarura rusange riheruka.
Aba baturage batuye ku bucucike bw’abagera kuri 632 kuri km² imwe.
Ku wa 27 Kanama 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke aho yagiranye ibiganiro n’Intore z’Indongozi z’aka Karere agakemura ibibazo bamugejejeho, ibindi agatanga umurongo w’uburyo bikemurwamo.
Mu bijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yaherukaga kwiyamamariza i Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017.
Icyo gihe yavuze ko hashize imyaka 23 hubakwa u Rwanda rushya kandi ko nubwo hari intambwe ifatika imaze guterwa, hari ibindi byiza kandi byinshi biri imbere.
Abaturage b’i Nyamasheke bazindukiye kwamamaza Paul Kagame
Abantu ni benshi mu mihanda igana ku kibuga cya Kagano aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame agiye kwiyamamariza.
Hari abari kugenda n’amaguru mu gihe hari n’abategereje ko imodoka zibageza kuri iyi Site yegereye Ikiyaga cya Kivu.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!