Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Rusizi, kabaye aka kamunani agezemo mu minsi itandatu kuva atangiye ibi bikorwa ku wa Gatandatu.
Mu mvugo zo ku Nkombo, Abanya-Rusizi basaga ibihumbi 200 bari kuri Stade ya Rusizi, bamwakirije amagambo agira ati “Paul Kagame enyanya enyanya” na “Tukusima bwenene” bamubwira “Ni wowe” na “Turagushimira cyane”.
Mu ijambo rye, Paul Kagame yabwiye urubyiruko n’abakiri bato ko bafite inshingano zo kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse bakabirinda kugira ngo hatagira ubisubiza inyuma.
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitura FPR Inkotanyi yabagabiye, kandi ko imyaka itanu iri imbere ari iyo gukora ibyari bitarakorwa.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I RUSIZI BYAGENZE:
Ku mutekano wacu ntawe ufite aho yamenera
Mu ijambo yagejeje ku Banya-Rusizi, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze ko umutekano n’iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho nta wabisenya.
Ati “Uwo mutekano muwugiramo uruhare runini, uri mu maboko yacu twese dufatanyije. Mu by’umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose. Abifuza guhungabanya umutekano na bo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa. Muzababatize bajye mu nzira bakwiriye kuba bajyamo.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwavuye kure, aho rugana ari kure kurushaho ariko ko binyuze mu bufatanye, byose bizagerwaho.
Ati “Aho tuvuye ni kure, hari byinshi bimaze kugerwaho ariko aho tujya na ho ni kure. Hari byinshi birenze twifuza kugeraho kandi tuzabigeraho nta gushidikanya. Mwebwe urubyiruko, bana bacu mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ubu mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri, yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho, mwihute ariko munabirinde icyabisenya.
Ntabwo wakubaka inyubako nziza ngo nurangiza wemere ko isenyuka cyangwa se ngo isenywe n’undi muntu. Twubake ubumwe, twubake amajyambere ndetse twubake demokarasi ituma dushobora guhura nk’uku tukihitiramo uwo dushaka.”
Yasabye abatuye Rusizi kuzamushyigikira tariki 15 Nyakanga 2024, batora FPR Inkotanyi n’umukandida wayo kuko ‘yabagabiye’.
Ati “Muri uko guhitamo, uwaguhaye inka n’uyigusezeranya wakwirahira nde? Ntawirahira ugusezeranya inka, wirahira uwayiguhaye. FPR yagabiye Abanyarwanda, n’abanyarwanda bazayitura.Tariki 15 z’ukwezi kuza ntabwo ari kera. Ubwo igikorwa tuzacyuzuze neza, hanyuma twikomereze amajyambere, ubumwe, umutekano hanyuma abanzi baganye.
Ndabasezeranya ko ibyari bitarakorwa tuzabikora hanyuma nzagaruka aha twishime, dukomeza twubakire aho.”




12:07 Nyirahabineza Valerie, umunyapolitiki wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, yashimiye Paul Kagame kubw’ibikorwa byiza yakoze i Rusizi, yunga mu rya bagenzi be bavuze ko bafatwaga nk’abanyamahanga.
Ati “Twavuye kure. Mbere yo kuvugurura inzego z’imitegereke y’igihugu, aha hitwaga i Cyangugu. Abayobozi bose bageraga aha baravugaga ngo ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe banya-Cyangugu […] Twashimishijwe n’uko mwaje muzana politiki itavangura, natwe twitwa Abanyarwanda’.”
“Ya mihanda mwatubwiye mwayitugejejeho. Mwatugejejeho iyo ku butaka, iyo mu kirere n’iyo mu mazi. Mwaduhaye ubwato, Rusizi iva mu bwigunge. Mwaduhaye RwandAir."
12:00 Umuyobozi w’Ishyaka PSP, Nkubana Alphonse, yavuze ko kwamamaza Paul Kagame byoroshye kuko asanzwe azwi kubera ibikorwa yakoze.
Ati “Bivugwa ko twaje kwamamaza ariko abantu bamamaza umuntu utazwi, Chairman [Kagame] ni icyamamare, ahantu hose arazwi. Mu gisirikare ni General, mu gihugu ni Perezida. Twaje gutanga abagabo kuko tuzatsinda amatora. Impamvu irumvikana, ntabwo wabona ishyaka ry’igihangange nka FPR, rifatanyije n’imitwe umunani na yo y’ibihangange ngo ubatsinde.”
Nkubana kandi yasabye urubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere rusaga miliyoni ebyiri, kwibuka igihango rufitanye na Paul Kagame wagabanyije impfu z’ababyeyi bapfaga babyara, abana bagakurira mu gihugu cyiza.
Ati “Hari miliyoni z’urubyiruko zigiye gutora ejobundi bwa mbere. Mwari muzi ko nyakubahwa Chairman ari we wagabanyije impfu z’ababyeyi bapfaga babyara? […] muzatore Paul Kagame. Gutora Kagame ni ugutora demokarasi, gutora Kagame ni ugutora ubumwe.”
Yavuze uburyo hari umugabo w'i Rusizi wamwogoshe, akamubwira ko umuhungu we yagiye mu gisirikare, agahabwa amahirwe yo kwiga, none uyu munsi akaba ari we uyobora indege ku kibuga cy'indege, ibyo bigaragaza guhabwa amahirwe kuri bose.
11:55 Itorero Abasaamyi ba Nkombo ryasusurukije abari kuri Stade ya Rusizi mu ndirimbo ivuga ko bazatora Paul Kagame 100%.
11:48 Ndamwemera Jean Paul waminuje mu bijyanye n’ubuhinzi, yatanze ubuhamya bw’uburyo yihangiye umurimo agashinga inganda ebyiri zitunganya ikawa, aho kujya gusaba akazi.
Kuri ubu afite ibiti bya kawa 15000, agakorana n’abandi bahinzi basaga 1200 beza kawa ya toni 300.
Ndamwemera yavuze ko ibyo byose yabigezeho kubera umutekano n’imiyoborere myiza.
Ati “Mu miyoborere myiza tubakesha, twagerageje gukomeza gushaka uburyo izo kawa twazitunganya neza, uyu munsi mbasha kugurisha ikawa mu Butaliyani, u Bwongereza no mu Buholandi. Abo bose banyuzwe n’ubwiza bw’ikawa y’iwacu.”
Uyu mugabo washinze n’ishuri afatanyije na bagenzi be, yashimye uburyo RwandAir isigaye ikora ingendo Kigali-Rusizi, ibintu byafashije abatuye i Rusizi.
Ati “Uva aha isaha iyo ari yo yose ukajya i Kigali, ugasanga Nyungwe yaka. Ushatse guca iya bugufi akoresha indege, kuri ubu indege turayikoresha kandi biradufasha cyane. Twizera ko izongera ingendo ku buryo ufata indege ukajya i Kigali, ugasoza ibyo ukora ukagaruka i Rusizi.”
11:40 Sibomana Dieudonné wari uyoboye gahunda, akaba akomoka ku Nkombo, yatangiye ashima Paul Kagame ku bw’iterambere n’agaciro yahaye Abanya-Rusizi.
Ati “Dushima ko mwatugize Abanyarwanda.”
11:36 Paul Kagame enyanya enyanya!
Umukandida wa FPR Inkotanyi yakiriwe byihariye n'Abanya-Rusizi mu mvugo izwi ku Nkombo, bagira bati "Kagame enyanya enyanya", bivuga ngo "Kagame ku isonga".
Bakomeje bagira bati "Tukusima bwenene", bisobanuye "Turagushimira cyane".
Umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yageze i Rusizi
11:25 Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI yageze kuri Stade ya Rusizi aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ni ku munsi wa gatandatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza.
– Ibyishimo by'Abanya-Rusizi ubwo basusurutswaga n'abahanzi batandukanye






















































I Rusizi ntibagihezwa ngo bitwe inshuti z’u Rwanda byose babikesha Paul Kagame
Habyarimana Vedaste wo mu Murenge wa Giheke, yabwiye IGIHE ko yabyutse saa Munani z’ijoro ajya kuri Stade ya Rusizi agiye kwakira umukandida akunda, Paul Kagame kuko yakoze ibikorwa byinshi byatumye abatuye ahahoze ari Cyangugu biyumvamo ubunyarwanda.
Ati “Mu gihe cyashize twebwe twasaga nk’aho turi iruhande rw’igihugu, tutabarirwa mu Banyarwanda ariko uyu munsi turi Abanyarwanda kimwe n’abandi, dufatwa kimwe n’abandi Banyarwanda ntitugihabwa akato nka mbere.”
Uyu mugabo yahamije ko biyemeje gukomeza gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa bitandukanye yakoze muri aka karere byatumye batera imbere kandi bakava mu bwigunge.
Ati “Muzi nk’umuntu w’intwari watugejeje kuri byinshi, wagejeje u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa. Akarere ka Rusizi yagateje imbere cyane kuko mu bihe byashize kari mu bwigunge none ubu ibikorwaremezo byarakwiye hirya no hino, Umujyi wa Rusizi umaze gutera imbere, ndetse urebye amashuri, amavuriro hirya no hino n’inganda ziri mu bice bitandukanye, hari amashanyarazi hari amazi n’ibindi byinshi.”
Habyarimana w’imyaka 65, yavuze ko mu myaka iri imbere hakomeza kongerwa amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro no gukomeza kubaka imihanda yaba iyo hagati mu karere n’ihuza Rusizi n’utundi turere.
11:08 Abantu basaga ibihumbi 200 ni bo bari kuri Stade ya Rusizi aho bategereje kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.




Abagore b’i Rusizi bashimira Kagame Paul wabahaye umutekano bagacuruza
Kanziga Olive wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko yazindutse kare agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi kubera umutekano yahaye igihugu ubu bakaba bakora ubucuruzi bwabo ntawe ubahutaje.
Ati “Nta muntu ugira ikibazo ngo agire umutekano muke, ikindi abagore yaduhaye ijambo turagenda tugakora ibintu byacu nta muntu utuvundira, yaduhaye kwambuka tukajya muri Congo [RDC] tukagira icyo dukora ibintu byacu bikagenda neza, no mu kwiga yagiye adufasha.”
Yavuze ko mu bituma bakomeza kujya Paul Kagame inyuma harimo no kuba yarubakiye abatishoboye amacumbi, abandi bagafashwa muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza.
10:43 Abanya-Rusizi bakomeje gucinya akadiho
DJ Ira ari gucuranga indirimbo zirimo Uwangabiye Inka by Lionel, Akabando, Mutore cyane, FPR Oyee, Karame Mwungeri, Ogera, Hitamo, Dimba Hasi (by Kibonke), Azabatsinda, Nywe na Nda ndambara mu gihe hategerejwe Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame uhagera mu minota mike iri imbere.
10:25 Chriss Eazy, King James na Knowless bahawe umwanya uhagije wo gususurutsa Abanya-Rusizi
Nyuma ya Chriss Eazy waririmbye "Bana", King James yaririmbye "Ndagukumbuye" mu gihe Knowless yahise akurikizaho "Sweet Mutima".
King James yishimiwe cyane n'abaturage benshi bari kuri iyi Stade.
Eazy yaririmbye kandi "Jugumila" mbere y'uko King James ashyiraho "Ganyobwe".
Abanyabugeni bakoze mu nganzo, bashushanya Paul Kagame uhora atekerereza u Rwanda n’abarutuye
Niyonshimiye Cédric uzwi nka Wadam, ari kumwe n’urubyiruko bakorana mu byerekeye ubugeni, yabwiye IGIHE ko yamaze icyumweru akora igihangano gisobanura uko Paul Kagame atekerereza igihugu n’abagituye.
Uyu musore wakoze iki gihangano, yavuze ko ifoto iri ibumoso igaragaza uko Perezida Kagame ajya n’inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku byo abaturarwanda bakeneye, hakaba iyo hagati isobanuye uko Perezida Kagame aba ari kumwe n’abaturage bishimanye na ho ifoto y’iburyo ngo ikavuga uko aba yibaza abatifuriza u Rwanda ineza, niba babona babigeraho.
Ati “Ari gutekereza ku gihugu, ntabwo afite ubwoba natwe kandi turamushyigikiye nta bwoba dufite, tuzamutora 100%, uyu ni uwacu, ni papa wacu.”
Niyonshimiye avuga ko bishimira ko nyuma y’uko Paul Kagame yagaye Abanya-Rusizi kubera umwanda, ubu ari ahantu hacyeye.
Ati “Muri aka gace hari ibyondo none habaye kaburimbo kubera Paul Kagame, n’ubusitani hano ntibwahabaga, ntabwo byari ibintu byiza pe, yadukoreye ibintu byinshi byiza akazi k’ubugeni n’ubuhanzi karagenda, ni ibintu byinshi twavuga ariko iyo bigeze ku kuvuga ibikorwa bye biraturenga.”
Uru rubyiruko ruvuga ko aho ibintu bigeze ari byiza cyane ku buryo biteguye kumutora ubundi agakomeza kubaha amahirwe yo gukora, kwiga neza no gutera imbere.

10:06 Gususurutsa Abanya-Rusizi birakomeje
Kuri ubu hagezweho abahanzi King James, Knowless na Chriss Eazy baririmbye "Tumutore ni we" mbere yo gukurikizaho izindi ndirimbo zabo bwite.
















10:00 Bruce Melodie na Bwiza basusurukije ab'i Rusizi
Abahanzi bombi bajyanye ku rubyiniro baririmba "Ogera" na yo ivuga ibigwi bya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.
09:45 Igisupusupu yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Nsengiyumva François 'Igisupusupu' ari kumwe na Agnès, bageze ku rubyiniro baririmba "Ikipe itsinda" ivuga ibigwi Kagame Paul.
Bakurikiye abahanzi b'i Rusizi bahawe umwanya wo kuririmbira mu rugo.
Paul Kagame ariyamamariza i Rusizi, Akarere k’ubushabitsi gafite ibyiza nyaburanga
Umunsi ku wundi Akarere ka Rusizi gatera imbere binyuze mu bikorwaremezo byagutse bigenda bigashyirwamo n’amahirwe y’ishoramari abyazwa umusaruro.
Rusizi ihana imbibi n’ibihugu bibiri birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imiterere y’aka karere ituma benshi mu bagatuye bakora ubucuruzi n’abaturanyi babo ku buryo hari abakita ak’ubushabitsi kubera ubwo buhahirane bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Rusizi ni kamwe mu turere twatoranyijwe ku ikubitiro muri dutandatu twunganira Umujyi wa Kigali. Kari muri turindwi tugize intara y’Uburengerazuba. Kagizwe n’imirenge 18, utugari 93 n’imidugudu 586.
Umujyi wako ni Kamembe. Kuva hambere wabarizwaga mu Murenge wa Kamembe n’igice gito cya Mururu na Gihundwe mbere yo kwagurwa ukanagera mu Mirenge ya Giheke na Nyakarenzo.
Mu mfuruka z’uyu mujyi hubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yoroshya imigenderanire, imihanda iracanirwa ndetse hagenda hatekerezwa indi mishinga igamije gufasha abaturage kwiteza imbere.
Kuva mu 2022, Umujyi wa Kamembe wazamuwemo byihuse inyubako nyinshi zirimo izasanwe nyuma yo guhabwa ibyangombwa byo kuvugururwa ndetse n’izubatswe nshya zijyanye n’icyerekezo cyawo nk’ugwa mu ntege uwa Kigali.
Hambere uwageraga muri uyu mujyi yabonaga inzu z’ubucuruzi ziganjemo izishaje, bivugwa ko zubatswe kera n’Abarabu bageze i Kamembe mu gihe cy’abakoroni.
Impinduka ziri i Rusizi zikora mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima bw’umuturage aho agera kuri serivisi zitandukanye nk’iz’ubuvuzi, iz’imari n’ibindi kandi bimworoheye.
Ku rundi ruhande ariko hari ibigikeneye imbaraga zaba iza Leta n’iz’abikorera mu guhaza ibyifuzo by’abaturage nko kugerwaho n’amazi meza.
Rusizi ifite umwihariko wo kuba ifite ibyiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo kubera amateka akomeye n’igisobanuro bifite ku Banyarwanda.
Ni yo irimo Urugo rw’aho Umwami Yuhi V Musinga yabaye mbere yo guciribwa i Moba mu cyahoze ari Zaïre; Umusozi w’Ibanga ry’Amahoro uteraniraho ibihumbi by’abakirisitu bagiye mu ngendo nyobokamana; ku gicumbi cya ADEPR aho yaboneye izuba; Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyabaye icya mbere mu Rwanda; Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’Ishyamba rya Cyamudongo; Ikiyaga cya Kivu gifite ubwiza gikesha uburobyi bukiberamo n’ibirwa birimo Nkombo, Ishywa na Gihaya bikibarizwamo ndetse n’Amashyuza ari mu Kibaya cya Bugarama.
Aka gace kandi kazwiho kuba isoko y’amashanyarazi ava mu Mugezi wa Rusizi, agaburira ibihugu byo mu Muryango w’ibihuriye ku Biyaga Bigari (CEPGL).
Ni akarere kera ibihingwa bitandukanye ariko kahaye umwihariko umuceri wo mu Bugarama, icyayi cya Shagasha, kawa, imbuto zinyuranye zirimo imyembe n’amaronji, urutoki, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.
I Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane ubw’inka, ihene, inkoko, inkwavu n’ingurube. Bwiyongeraho ubw’amafi n’isambaza byo mu Kivu.
Mu rwego rw’inganda, Rusizi ifite Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA, Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha, Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma mu gihe hari n’into nk’izitonora kawa 16 n’izitunganya umuceri zirenga eshanu.
Akarere ka Rusizi korohereje abashoramari kubona ubutaka bwo kubakamo ibikorwaremezo no gushyiramo imishinga itandukanye ituma karushaho gutera imbere.
Kuri ubu hari inyubako ziganjemo iz’amahoteli mashya ari kubakwa hafi y’Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko Ku Bagore.
Iyi mishinga yiyongera ku yindi migari yo kubaka imihanda irimo nk’uhuza Gihundwe na Busekanka mu cyerekezo kigana ku Nkombo, watangiranye n’ingengo y’imari ya 2023/2024. Kuri ubu hatangiye no kubakwa Icyambu cya Rusizi kiri kubakwa mu Budiki.
Mu bijyanye na serivisi z’ubukerarugendo, abasura Rusizi bafite amahitamo menshi y’aho bashobora gucumbika, aho gufatira amafunguro cyangwa ka kawa. Ubu habarurwa hotels 28, motel umunani na restaurants zirenga 20.
Kivu Marina Bay ni yo iyoboye izindi n’inyenyeri enye; iziyikurikira zirimo Emeraude Kivu Resort, La Classe Hotel, Vive Hotel & Appartments, Centre Diocésain de Pastorale Incuti, Progress Hotel n’izindi.
09:43 Ababyeyi b'i Rusizi n'abandi bavuye mu bice bitandukanye by'igihugu babukereye



















































09:20 Abahanzi batangiye gususurutsa abari kuri Stade ya Rusizi
Nduwimana Jean Paul ni we ugiye ku rubyiniro bwa mbere ndetse yahereye ku ndirimbo igira iti "Tuzamutora".
– Ab’i Rusizi babyutse iya rubika bagiye gushyigikira Paul Kagame bafata nk’umucunguzi
Nkurunziza Jérôme utuye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko yabyutse saa Cyenda z’igicuku yerekeza kuri Stade ya Rusizi gushyigikira Paul Kagame, Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka Karere.
Ati “Impamvu nabyutse iyo saha yose n’abandi bose turi kumwe kuko hari byinshi yatugejejeho, by’umwihariko hano i Rusizi, Cyangugu yari urundi Rwanda, Rwanda B. ubu dusigaye turi Abanyarwanda, twahawe agaciro turagenda ijoro n’amanywa, iyo dushaka kugera i Kigali, yaba ari saa Sita ntawe ukitubaza ngo uturutse hehe? Ibyo turabimushimira.”
Uyu mugabo yavuze ko akarere kabo kateye imbere binyuze mu burezi bwahawe abantu bose nta kuborabanura, n’ibindi bikorwa by’iterambere bihari.
Ati “Imihanda hano murayibona, amazi amashanyarazi, Umujyi wa Rusizi mwabonye uburyo ucyeye, amagorofa ubushabitsi burakorwa n’ubukerarugendo, ni byinshi tumushimira yatugejejeho ari na cyo gituma twese tuza kumushyigikira.”
Nkurunziza yahamije ko Paul Kagame kuri we ari nk’umucunguzi kuko iyo adahagarika Jenoside ubu aba atari muzima.
Ati “Njyewe mufata nk’umucunguzi wanjye kuko ni we wandokoye, yahagaritse Jenoside cyane cyane ko iyo atayihagarika ntabwo mba nkiriho, nyuma yo kundokora Jenoside n’umuryango yanyishyuriye amashuri ahagarara no mu mwanya w’umubyeyi, andihira amashuri ndiga ndangiza Kaminuza.”
Yavuze ko i Rusizi, ibyinshi babigezeho hasigaye kubisigasira no kongera ibikorwaremezo nk’imihanda ifasha mu buhahirane no kunoza ububanyi n’amahanga by’umwihariko ku bihugu bituranyi by’u Rwanda kugira ngo bashobore gukorana ubucuruzi.
AMASHUSHO: Imbamutima z’abatuye ku Nkombo mu karere ka Rusizi, bazindutse kare cyane baje gushyigikira Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
— IGIHE (@IGIHE) June 28, 2024
08:35 Akanyamuneza ni kose ku Banya-Rusizi
Abaturage b'i Rusizi bari gucinya akadiho mu gihe bategereje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu masaha make ari imbere.
























– Bimwe mu byagezweho mu Karere ka Rusizi mu myaka irindwi ishize
Ni byinshi byagezweho muri Rusizi birimo imihanda mishya no kwagura isanzwe kugira ngo Rusizi nka kamwe mu turere dufite imijyi yunganira uwa Kigali, ikomeze itere imbere.
Mu cyiciro cya mbere muri iyi gahunda yo guteza imbere imijyi, hubatswe imihanda ya kilometero 5,11 ku ngengo y’imari ya 5.444.976.714 Frw, mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe na kilometero 5,8 cyo cyatwaye arenga miliyari 5,8 Frw naho icya gatatu cya kilometero 5,64 cyatwaye arenga miliyari 7,6 Frw.
Ntiwavuga imihanda yubatswe muri Rusizi, udakomoje ku wa Pindura-Bweyeye wa kilometero zirenga 30, uyu ukaba warakuye abatuye Bweyeye mu bwigunge ukanaborohereza urujya n’uruza muri uwo Murenge n’ibindi bice by’igihugu.
Ibikorwa bigamije kugeza amashanyarazi kuri benshi byarakozwe mu mushinga watwaye amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni 10. Byatumye ingo zifite amashanyarazi ziva ku 39.373 mu 2017 zigera ku 84.004 mu 2023.
Amazi nk’ikintu cy’ingenzi ku buzima bw’abantu na yo yagejejwe kuri benshi, hubakwa uruganda rutunganya amazi rwa Mwoya rufite ubushobozi bwo gutanga m³ 3000 ku munsi, ibigega by’amazi 47, imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 218,6 ndetse n’amavomo 169. Ibi byose byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 12 Frw.
Ubu mu Mirenge ya Gikundamvura, Bugarama, Butare, Bweyeye na Nyakabuye; ikibazo cy’amazi cyagiye nk’ifuni iheze.

Abanya-Rusizi bari batuye ahashobra gushyira ubuzima bwabo mu kaga batujwe neza kuko imidugudu y'icyitegerezo irimo uwa Murambi na Kibangira yubatswe bigafasha mu gutuza imiryango 334 no kuvana igera kuri 751 mu manegeka.
Mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, i Rusizi hubatswe igikumba rusange cy’abagenerwabikorwa ba Girinka bo mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rango, mu Murenge wa Gashonga ndetse hatanzwe inka 1842 mu kunganira imiryango no kuyifasha kwigira.
Ibi byatwaye ingengo y'imari ya 1.050.000.000 Frw.
Hatunganyijwe amaterasi y’indinganire mu Mirenge ya Butare, Bweyeye, Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga, Gikundamvura, Nkungu na Nyakabuye. Ibi bikorwa byajyanye n’ibyo gutanga ifumbire n’ishwagara hagamijwe kuvura ubusharire mu butaka, bikaba byaratwaye ingengo y'imari ya 791.616.000 Frw.
Hubatswe kandi ubwanikiro bw’ibigori n’imbuga z’imiceri ku ngengo y'imari ya miliyoni zirenga 171 Frw.
Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe inzu y’ububiko (Rusizi Bonded warehouse) ku ngengo y’imari y’arenga miliyari 1,5Frw.
Hubatswe isoko rya Rusizi ku ngengo y’imari ya miliyari 1,955 mu gihe irya Bugarama ryo ryatwaye miliyari 1,7 Frw.
Hari kandi icyanya cy’inganda cya Rusizi, uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi (TOLIRWA), ububiko bubiri (MCD, RUSIZI TRINITY), uruganda rutunganya ibiribwa (MUTEESA) n’urukora impapuro (paper bags, GASANA).
Mu mibereho myiza n’ubuzima, hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, hatanzwe imbangukiragutabara hirya no hino ku bitaro n’ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.
Uburezi ntibwasigajwe inyuma kuko ibyumba by’amashuri 1,073 byarubatswe bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 6,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ya 157.421.677 Frw.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 5643 mu kunganira imiryango ngo ibashe kwiteza imbere. Uretse gahunda ya Girinka kandi, hari abaturage babonye akazi bagera ku 26.511 muri gahunda ya VUP mu gihe hubatswe hakanasanwa amazu agera ku 5487 mu rwego rwo gufasha abaturage kugira aho baba heza.







Benshi bamaze kugera muri stade



















Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Rusizi
Akarere ka Rusizi kari ku buso bwa kilometero kare 960,52, ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, kakaba gatuwemo n’abaturage 485.529 ku bucucike bw’abagera kuri 871 kuri km² imwe.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yaherukaga i Rusizi mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa 28 Nyakanga 2017, aho abaturage baho bamubwiye ko bazamutora na we akabasezeranya ko nibabikora, we n’abo bafatanyije kubaka u Rwanda mu Muryango wa FPR Inkotanyi, batazabatererana.
Icyo gihe yavuze ko nta gace k’u Rwanda gashobora gutereranwa kandi ko nta n’Umunyarwanda byakorerwa, idini yaba avamo ryose cyangwa handi hose yaba akomoka aho yagize ati “ntawe dusiga inyuma.”
Abanya-Rusizi bayiraye ku ibaba biteguye kwakira Paul Kagame
Mu masaha y'ijoro, benshi mu baturage baturutse mu bice bitandukanye by'Akarere ka Rusizi berekezaga kuri stade aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza.



















Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses





Ibitekerezo 0