00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame yarangirije kwiyamamaza i Gahanga ya Kicukiro (UKO BYAGENZE)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ferdinand Maniraguha, Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 July 2024 saa 06:45
Yasuwe :

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame yasoreje kwiyamamaza kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iby’amatora abibara nk’ibyabaye.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga, Paul Kagame yari kuri Site ya Gahanga ahateraniye abasaga ibihumbi 400 by’abatuye Akarere ka Kicukiro n’abandi bavuye mu bindi bice by’igihugu no hanze yacyo.

Wari umunsi wa 15, ukaba uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yiyamamarijemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke na Gasabo.

Mu ijambo rye, Kagame yashimiye Abanyarwanda benshi bagiye bitabira ibikorwa byo kumwamamaza aho yageze hose.

Yahamije ko iby’amatora abibara nk’ibyabaye, akaba ari yo mpamvu avuga ku bikorwa bizaba nyuma yayo.

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME MURI KICUKIRO BIRI KUGENDA:

Kuvugwa nabi ntibikabatwarire umwanya

13:15 Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yahamije ko iby’amatora abibara nk’ibyabaye, akaba ari yo mpamvu avuga ku bikorwa bizaba nyuma y’amatora.

Ati “Ni yo mpamvu mvuga gukomeza umutekano, gukomeza inzira y’amajyambere, inzira y’ubuyobozi bwiza bushingiye ku guhitamo ari yo demokarasi. Iby’abandi batuvuga ntibikabateshe umwanya. Ntabwo byica, hica ubutindi, kubura umutekano, kugira politiki mbi, ni ibyo byica. Na ho ubavuga nabi ntawe byica.

Ahubwo ababirimo, abari muri ibyo byo kutuvuga nabi ni bo bicwa n’agahinda. Ikindi abo ni na bake cyane ni abatumva."

Yahamije ko uko barushaho kuvuga nabi u Rwanda birutera imbaraga zo gukomeza gukora.

Ati “Ikindi batazi bari bakwiye kuba bamenya, mu myaka 30 ishize kugera ubu ngubu, uko badukora ibyo ni ko tugira imbaraga kurusha."

Yasabye urubyiruko kwiga, gukora no kujyana n’amajyambere ubundi inyungu zikazagera kuri buri wese.

Yavuze ko FPR INKOTANYI n’abo bafatanyije bashyize imbere ibikorwa gusa ndetse uyu mugambi uhuriweho n’Abanyarwanda bose.

Kagame yashimiye Abanyarwanda benshi bitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza

13:00 Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagaragaje ko bigoye kugira aho ahera kuko byagarutsweho n’abamubanjirije bose ariko Abanyarwanda bose ari INKOTANYI.

Ati “Kagame ni mwe, namwe muri Kagame. Kandi twese turi FPR, turi inkotanyi ndetse tukaba n’intare twese.

Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu, ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi, ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa na byo byinshi kandi bizima."

Yahamije ko urugendo rw’imyaka 30 “tugenze ndetse imbere yacu hari FPR, n’aho tugeze mu by’ukuri iyi mibare ni ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba u Rwanda rw’Abanyarwanda bose tukaba bamwe.”

Yabivuze mu mugani w’Ikinyarwanda avuga ko “ibyari inyeri byabaye inyanja. Ikindi byabaye mbivuge mu rurimi.”

Yahamije ko abatabyumva ari abanyamahanga bavuga u Rwanda bataruzi ariko abataruzi bakwiye kubanza kurwiga.

Kagame yavuze ko kuva na kera Abanyarwanda bari bamwe bitavuze ko batari batandukanye ariko iyo byageraga ku Bunyarwanda babaga bunze ubumwe.

Ati “Imyaka rero itari myinshi tutari bamwe, ubu twabaye bamwe. Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze, ni umugambi umwe abanyarwanda bahuriye hamwe kubaka igihugu cyabo natwe usigaye inyuma ndetse ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politike ifite ukundi batekerezza bahuza na RPF ifite ukundi itekereza tukajya hamwe.

Ubundi aho ibyo byose byaturutse batubwira ko ‘ariko baranatubeshya kuko hari n’ibihugu bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi, rimwe rikaba ku butegetsi igihe kirekire irindi ritarisimbura.”

Yanenze ko iyo bigeze ku Rwanda na Afurika bagasaba ko habaho amashyaka menshi nyamara iwabo bagira abiri gusa kandi bagera ku gihe cyo kugirira nabi ibihugu nk’u Rwanda bakunga ubumwe.

Ati "Ubumwe bundi ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politiki ifite ukundi batekereza bahuza na RPF ifite ukundi itekereza tukajya hamwe.

"Hari nk’ibihugu bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi, rimwe iryo shyaka ribaka ku butegetsi kugeza igihe iryo shyaka rindi rizarisimburira ariko byagera muri Afurika, byagera mu Rwanda bakatubwira ngo amashyaka agomba kuba menshi ndetse atagira aho agarukira kandi bo bafite abiri gusa ahora asimburana.

Ndetse byaba umugambi w’ibyo bihugu bifite abiri gusa ari uwo kugirira nabi ibindi bihugu kuko akenshi bagira nabi, ya mashyaka akajya hamwe kubera ko bafite umugambi wo kugurira abandi nabi kuri twe rero byagera mu Rwanda kubera amateka yacu uko tugenze urugendo rw’imyaka 30 ari ko n’amateka yabanje aho ngaho, iyo myumvire icyayiteye ni ukwishakamo ibisubizo byacu nk’Abanyarwanda tukaba tugeze aha bigatuma abantu bumva ko tubayeho nk’uko batadushakaga.”

Yavuze ko u Rwanda rwahisemo kubaho uko Abanyarwanda bahisemo kubaho n’uko babigennye aho kubaho uko abandi babishaka.

Ati “Ntabwo ari njye ubyumva gusa, ntabwo ari FPR ibyumva gutyo gusa, ni mwese ni twese n’utari njye. Mu myaka 30 ishize, bigitangira cyari ikintu gito cyane ndetse abantu batabona, abantu bari mu kababaro, turi mu kababaro k’ibyabaye mu gihugu cyacu ariko ubu aho tugeze ntawe utabona urwo rugendo rwacu n’aho rutugejeje rwo kuba Abanyarwanda bamwe bubaka igihugu cyabo uko bashaka, kibabereye ndetse nta n’undi duhutaje.”

Yavuze ko icyamuzanye ari ukubereka ko bagomba gukomeza urugendo rw’ubumwe, amajyambere, ndetse rufite umutekano usesuye.

 Amafoto: Ubwo Chairman Paul Kagame yari ageze kuri Site ya Gahanga.

12:45 Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko akurikije urukundo Abanyarwanda bagaragarije Chairman Paul Kagame, byagaragaye ko ari we ‘Utumatwishima’.

Yibukije ko mu magambo yose yagejeje ku baturage yasozaga avuga ngo ‘Musigarane amahoro y’Imana’.

Yavuze ko Imana yarinze umukandida kugeza ibyumweru bitatu nta n’igicurane arwaye, ahamya ko Imana yamurinze.

Yavuze mu mvugo itebya ko ibi bikorwa byo kwamamaza bisize ibyishimo mu Banyarwanda ku buryo hari n’abakundana bandikirana umwe yavuga ngo gira akajambo umbwira akavuga ati “FPR Oyee”.

Isheja Sandrine we yavuze ko mu gihe cyose iyo abyutse ahora yibaza nk’intare y’ingore umuhigo aza gutahana nk’uko ubwo yari i Nyamirambo yasabye urubyiruko kuba nk’intare y’ingore.

Dr Utumatwishima Jean Nepo yagaragaje ko u Rwandwa rwagize abategetsi babi babujije abantu bamwe muri Gishwati Korora inka bituma bakura batanywa amata.

Ati “Chairman [Pul Kagame] wenyine ni we watanze itegeko ry’uko buri munyarwanda agomba gutunga inka, akanywa amata.”

Yavuze ko ubwo butegetsi bwaciye inka mu Rwanda, batangiye kurwara indwara zikomoka ku mirire mibi, batakira Ababiligi na bo babaha imbeba z’umweru, Abanyarwanda bazita ‘Sumbirigi’.

Ubwo butegetsi bwashakiye abaturage bagomba kunywa isupu y’imbeba aho kunywa amata.

Dr Utumatwishima yavuze ko Paul Kagame ari we muyobozi w’u Rwanda uhora yifuza ko ibyiza byose bigera ku baturage ayoboye.

Isheja yavuze ko abantu bavuga ko uyu munsi mu Rwanda nta cyagezweho, bashaka kugaragaza ko bagiriye impuhwe u Rwanda iki atari cyo gihe kuko igihe Abanyarwanda bari mu bibazo birimo ubuhunzi n’inzara ntawabagiriye impuhwe.

Dr Utumatwishima ati “Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.”

12:40 Dr Utumatwishima Abdallah na Butera Sandrine Isheja ni bo bavuze ibigwi Paul Kagame, batangira bagaruka ku ncamake y’urugendo rw’ibyumweru bitatu ibikorwa byo kwamamaza bimaze.

Dr Utumatwishima yashimiye Kagame uburyo yoroje Abanyarwanda bose ngo abana babone amata, bakure neza.

Yasubiye mu mateka, agaragaza uburyo kera ubuyobozi aho gushakira buri Munyarwanda imibereho myiza by’umwihariko abana ngo bahabwe amata, bahabwaga imbeba z’inzungu ngo zibondore yamara bo imiryango yabo ibayeho neza.

12:22 Indirimbo ‘Azabatsinda’ yahimbwe n’Itorero ry’i Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi yahurijwemo abahanzi bose baherekeje umukandida akaba na Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame, yaririmbiwe imbere ye.

Dr Biruta ati ‘Abanyarwanda bamaze guhitamo’

12:17 Umuyobozi w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu byumweru bitatu bishize imitwe ya Politiki umunani itangiye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, basanze Abanyarwanda baramaze guhitamo.

Ayo mashyaka ni PSD, PL, PSR, UDPR, PDI, PDC, PPC na PSP.

Biruta yavuze ko aho banyuze hose, abanyarwanda bagaragaje ko nta wundi bifuza atari Paul Kagame.

Ati “Twasanze Abanyarwanda barabirangije aho twagiye hose. Baratubwiraga bati ‘turashima ibyo tumaze kugeraho bishingiye ku miyoborere myiza tukaba dufite amajyambere, kandi twizeye ko tuzagera ku bindi byiza mu myaka itanu iri imbere’.

Iyi mitwe yose iremeza ko itibeshye mu guhitamo gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI. Kumushyigikira ni ukubaka bwa bufatanye twiyemeje kugenderaho mu kubaka igihugu cyacu.”

Dr Biruta yasabye Abanyarwanda by’umwihariko muri Kicukiro, kuzabigaragaza kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ati “Ku wa mbere tuzatora ariko tuzanatsinda. Tuzatsinda ndetse cyane. Ubwo mu masaha y’umugoroba ku wa Mbere, tuzaba twatangiye ibirori twizihiza intsinzi mu gihugu cyose.”

Yavuze ko abanyamahanga bazababazwa n’ibizava mu matora, bakwiriye kubyihanganira kuko amahitamo areba Abanyarwanda.

12:07 Jackson Vugayabagabo yasabye ko hazabaho gusubira ku masite yose Paul Kagame yiyamamajemo abantu bakinegura, kuko byari umunezero. Yahamije ko abantu bose babaye inshuti.

Yagarutse ku ntero zaranze ibikorwa byo kwamamaza umukandida akaba na Chairman wa FPR INKOTANYI zirimo iyumvikanye mu Karere ka Rusizi ivuga ‘Paul Kagame Enyanya Enyanya’ bivuze ngo Paul Kagame ahore ku isonga.

Hari iy’i Rubavu ivuga ngo ‘Turagukundaga’ na Kayonza bavuze ko ibintu byose babikora nk’umurabyo ngo "pyaaaa".

12:06 Uwicyeza yavuze ku buhamya bw’uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’umuryango we bahungiye muri Stade Amahoro, ubuzima bumeze nabi ariko bakarokorwa na FPR INKOTANYI.

Ati “Ubu mumbona aha, nari umwe muri twa twana tw’impunzi twari muri Stade Amahoro twishe n’inzara, mudukura hariya hantu habi. Twarakuze, twarabyaye abana badafite ubwoba bw’amasasu cyangwa intambara.”

12:02 Dr Doris Uwicyeza Picard na Vugayabagabo Jackson, bamwe mu bayoboye iki gikorwa batangiye bashimira Chairman Paul Kagame kuba yahisemo gusoreza ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri aka Karere ka Kicukiro.

11:57 Nyuma y’uko Paul Kagame amaze kunyura mu bice bitandukanye bigize Site ya Gahanga asuhuza abitabiriye ibi bikorwa byo kumwamamaza, haririmbwe indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi.

PAUL KAGAME YAGEZE I GAHANGA

11:37 Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yamaze kugera kuri Site ya Gahanga aho asoreza ibikorwa byo kwiyamamaza iminsi ibiri mbere y’uko haba amatora.

 Amafoto: Ubwo abahanzi basusurutsaga abari juri Site ya Gahanga.

Abo yubakiye inzu bavuze ko nta wundi bifuza ko yamusimbura kugeza bavuye ku Isi

Uwonkunda Josiane wo mu Murenge wa Mageragere mu Kagali ka Nyarurenzi, yabwiye IGIHE ko icyatumye ashyigikira Paul Kagame ari uko yafashe iya mbere agahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi agatanga ihumure mu Banyarwanda bose.

Ati “Impamvu nahisemo kumushyigikira ni uko hari ibihe byari bikomeye twari turimo Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi, akaza akayihagarika akaza akaduha ihumure, tukabasha kubaho neza kugeza n’ubu tukaba tumeze neza kuko tumufite.”

Uyu mubyeyi yavuze ko kuva Kagame Paul atangiye kuyobora u Rwanda hari amahoro arambye yatumye abantu bakora bakiteza imbere.

Ati “Dufite umutekano ni cyo cy’ingenzi, twashoboye gukora turigira dukora imirimo itandukanye, abana bacu barize natwe abacikirije amasomo twabashije kujya kwiga turayarangiza.”

“Amahoro yonyine dufite nta kindi twayagurana, dufite umutekano, amashuri n’amavuriro byaratwegereye, imihanda ntiwareba mbega ni byinshi byo kumushimira ni yo mpamvu n’imyaka itanu ni mike, kuri njye mbona idahagije ahubwo numva yakomeza akatuyobora iminsi yose y’ubuzima bwacu bwose.”

Uyu mubyeyi wubakiwe inzu yo kubamo kandi akanafashwa kugira imibereho myiza yahamije ko tariki 15 Nyakanga azazindukira ku biro by’itora agaha ijwi rye Paul Kagame kandi n’abandi bazamutora 100%.

 Abakina Karate mu makipe atandukanye yo mu Rwanda bamamaza Paul Kagame i Gahanga.

Urubyiruko rwiteguye gutora Paul Kagame ngo rusigasire ibyo yarugejejeho

Ingabire Gloria waturutse mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yabwiye IGIHE ko yahisemo gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa bitandukanye yagejeje ku rubyiruko mu myaka ishize.

Ati “Ni aho yadukuye n’aho ari kutuganisha nk’urubyiruko, ikindi nk’abantu b’abakobwa bakiri bato yaduhaye amahirwe, aduha ibintu byose byatuma twiteza imbere mu buryo butandukanye haba mu byerekeye umutekano, serivisi zo kwakira abantu n’amahoteli, ni yo mpamvu twavuze ngo reka tuze tumushyigikire.”

Uyu mukobwa avuga ko ibyagombaga gukorwa kugira ngo urubyiruko rutere imbere byashyizweho ahubwo hasigaye kubirinda.

Ati “Iby’ingenzi byose yarabiduhaye ahubwo icy’ingenzi twakora ni ukubisigasira, tugera ikirenge mu cye dufasha na barumuna bacu.”

Uyu mukobwa yavuze ko inama za Paul Kagame zibafasha gutinyuka mu byo bakora imbere mu gihugu bakaba nk’intare zidakangwa n’ikibonetse cyose kandi bakazanakomereza mu kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko mpuzamahanga.

11:07 Abari kuri Site ya Gahanga bakomeje gucinya akadiho mu gihe bategereje kwakira Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Abakarateka baje gushyigikira Paul Kagame kubw’ibyo yagejeje ku Rwanda

Itsinda rigizwe n’abantu 21 bakina Karate, bakaba abanyamuryango ba FPR INKOTANYI, ryaserutse mu mwabaro uzwi nka ‘kimono’, baje kwamamaza umukandida Paul Kagame.

Ni abanyamuryango bayobowe na Maître Sinzi Tharcisse baturutse mu makipe (Clubs) atandukanye akina Karate hirya no hino mu gihugu.

Bashimishijwe n’ibyo FPR INKOTANYI yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda, ari yo mpamvu biteguye gushyigikira Paul Kagame, umukandida akaba na Chairman wa FPR INKOTANYI.

10:35 Ruhumuriza James ’King James’ na we yageze ku rubyiniro ahita aririmba "Ndagutegereje" yahagurukije benshi i Gahanga.

Abagiye gutora bwa mbere bishimiye gushyigikira Paul Kagame wateje imbere u Rwanda

Igihozo Olga waturutse mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko yazindutse kare agiye i Gahanga gushyigikira Paul Kagame kubera uburyo yita ku rubyiruko akarushakira ibiruteza imbere.

Ati “Umukandida wacu Paul Kagame yatugejejeho nk’urubyiruko ndetse n’abandi bose, yagiye afasha abafite ubumuga, yatugejeje kuri byinshi.”

Uyu mukobwa w’imyaka 22 asaba ko mu myaka iri imbere hazamurwa ibikorwa bituma abafite impano barushaho kuzibyaza umusaruro, zikabafasha kwiteza imbere.

Igihozo ugiye gutora ku nshuro ya mbere yavuze ko ari “bisobanuye ikintu gikomeye kuko tugiye gutora umubyeyi wacu wagize aho ageza igihugu cyacu.”

10:32 Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless ni we uri gususurutsa abari kuri Site ya Gahanga ndetse yinjiriye muri "Baramushaka".

10:26 Dr Claude na we yageze ku rubyiniro aririmba "Contre succès" yasubiyemo, ubu akaba ari indirimbo ivuga ibigwi Paul Kagame.

10:25 Akanyamuneza ni kose ku bari kuri Site ya Gahanga.

10:18 Alyn Sano yageze ku rubyiniro ahera kuri "Biryoha Bisangiwe".

10:13 Ariel Wayz ni we uri gususurutsa abari kuri Site ya Gahanga mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo "You should know".

Kicukiro bahize gutora Paul Kagame ngo bagume mu gihugu gitekanye kandi giteye imbere

Dynamo Ndacyayisenga utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yabwiye IGIHE ko bahisemo gushyigikira umukandida akaba Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame kubera ibikorwa by’iterambere yagejeje ku Banyarwanda by’umwihariko kubazamurira imibereho.

Ati “Turumva dushaka gukomeza indi myaka myinshi cyane, twebwe twagize amahirwe yo kuba mu gihugu cyiza kiyobowe n’umugabo ukomeye cyane Paul Kagame, atuyobora neza, aduha byose ubu aho bigeze ni ugushimira.”

“Ibi byose mubona, uko abaturage ducyeye, umutekano dufite, iterambere ritari mu mijyi gusa riri no mu cyaro, ibikorwa byiza biteza imbere ubuzima ukabona ko bimeze neza.”

Ndacyayisenga yavuze ko gutora Paul Kagame bivuze gukomeza kubaho mu gihugu gitekanye kandi gifite iterambere rirambye.

Ati “Ubu rero turimo gushaka andi mahirwe yo gukomeza guteza igihugu cyacu imbere, gukomeza kubaho neza, kugira u Rwanda rutekanye, rurimo umutuzo n’amahoro n’iterambere rirambye. Abanyarwanda twese tuzamutora kandi 100%.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 yavuze ko mbere ya 2017 Gahanga yari icyaro, idatuwe n’abantu benshi ndetse n’ibikorwaremezo byose byarahageze.

Yahamije ko arebye ibyakozwe byose nta kindi basaba ko cyakorwa ahubwo bashimira Paul Kagame wabibagejejeho.

Ati “Paul Kagame ni umuntu wayoboye iki gihugu agifitiye urukundo afite n’aho ashaka kukigeza. Ni yo mpamvu ubona abaturage twese tuba twahagurutse kugira ngo tuze tumwamamaze, ayo mahirwe yaduhaye yo kongera kutuyobora, turifuza ko mu myaka itanu iri imbere tuba tugeze ku iterambere rirenze iryo dufite uyu munsi.”

Kuri Ndacyayisenga Paul Kagame ni “umubyeyi w’iki gihugu, yadukuye ahabi, yadukijije urupfu, yadukijije ubukene n’urwango aduha ubumwe, Kagame yaduhaye byose kandi ni icyitegererezo ku bana bacu, ku muryango wacu ku buryo uyu munsi twavuga ngo Kagame warakoze.”

Uyu mugabo yavuze ko abaturage ari bo basabye Paul Kagame kubemerera kwiyamamaza, bityo ngo ntibazabimusigamo.

10:00 Umuhanzi Bwiza Emerance yahamagawe ku rubyiniro, ahera kuri "Ogera" ivuga ibigwi Paul Kagame, yahuriyemo na Bruce Melodie.

Yakurikijeho "Do Me".

09:54 Chriss Eazy ni we ugezweho.

Eazy ukoreye mu ngata Ndandambara, yageze ku rubyiniro ahera kuri "Bana" mbere yo gukurikizaho "Jugumila".

09:42 Riderman yageze ku rubyiniro.

Umuhanzi Gakunzi Emery uzwi nka Riderman cyangwa Igisumizi, ari gususurutsa abari kuri Site ya Gahanga mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo "Till I die" yahuriyemo na Urban Boyz.

09:31 Bushali ni we muhanzi wabimburiye abandi gususurutsa abari kuri Site ya Gahanga, aririmba "Ku gasima".

Yahise yakira Kivumbi King waririmbye "Nakumena Amaso".

09:30 Abakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports na bo bacyereye kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi aho bitwaje icyapa kinini cyanditsweho "Ni wowe" n’ikindi cyanditseho "Tora Kagame Paul".

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick (hagati) ari mu Ba-Rayons bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame i Gahanga

 Imbamutima za Icyimpaye Rosette waje kwamamaza Paul Kagame yambaye ikanzu y’abageni.

09:00 Benshi bamaze kugera kuri Site ya Gahanga.

Iby’ingenzi byagezweho muri Kicukiro mu myaka irindwi ishize

Mu myaka irindwi ishize, aka Karere kageze kuri byinshi bishimishije, uhereye nko ku iyagurwa ry’umuhanda wa Sonatubes-Gahanga-Akagera wabaye igisubizo cy’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga hagati ya Bugesera na Kicukiro.

Kicukiro kandi yungukiye mu mushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali (Kigali urban roads upgrading project), umushinga wasize hakozwe ifite uburebure bwa km 54,56 muri rusange. Ibi bikorwa byo kwagura no gusana ibice umunani by’imihanda n’amasangano, ibiraro bibiri by’ingenzi no kubaka urugomero rwa Ruliba.

Abaturage bagejejweho amazi meza muri Kicukiro ni 398.300.

Ingo zahawe amashanyarazi zariyongereye ziva ku 93.021 mu 2017 zigera ku 134.207 mu 2023. Mu byerekeranye no kugeza amazi meza ku baturage ba Kicukiro, habayeho gusana no kwagura imiyoboro mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo aho byakozwe ku miyoboro ifite uburebure bwa km 580.

Mu rwego rw’imiturire hubatswe imidugudu ibiri y’icyitegerezo ari yo Busanza na Ayabaraya ku buryo byafashije imiryango 1380 gutuzwa mu midugudu y’icyitegerezo.

Hakozwe kandi ku mushinga wo kubaka icyambu kidakora ku mazi (Kigali Logistics Platform). Icyambu cyubatswe ubu kirakora ndetse gikoresha abakozi bagera kuri 500.

Mu rwego rw’ubuzima hari umushinga wo kwagura Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda byanamaze guhinduka ibyo kwigisha. Ibitaro bya Masaka na byo byatangiye kwagurwa.

Hubatswe ikigo IRCAD kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).

Hari kandi umushinga wo kubaka ibitaro byihariye bivura indwara z’umutima (Heart Center) ku buryo byitezweho korohereza abaturage ku kiguzi cy’ubuvuzi ugereranyije n’uko byagendaga bagiye kwivuriza hanze y’i Gihugu.

Mu rwego rw’uburezi, hubabatswe ibyumba by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bingana na 546 bitwara ingengo y’imari irenga 3,1 Frw.

Mu kurwanya ubukene, hatanzwe inka 766 muri gahunda ya Girinka mu gihe ababonye akazi muri Gahunda ya VUP bagera ku 6519.

Inyubako zijyanye n'igihe cyane cyane izo guturamo zigenda zubakwa amanywa n'ijoro muri Kicukiro
Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera waraguwe urushaho koroshya urujya n'uruza
Ikiraro cyo mu kirere (flyover) cyubatswe mu karere ka Kicukiro cyagabanyije umuvundo w'imodoka
Abatujwe mu Busanza batuye mu buryo bugezweho
Ikigo cya Polisi cyifashishwa mu gukora ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga cyubatse mu Busanza muri Kicukiro. Ni kimwe mu byagezweho mu myaka irindwi ishize
Umudugudu wa Busanza watujwemo abari batuye nabi mu karere ka Gasabo ahazwi nka Kangondo
Iki kigo IRCAD kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery)
IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga cyubatswe mu karere ka Kicukiro i Masaka
Icyambu DP World cyorohereje abacuruzi bavana ibicuruzwa byabo mu mahanga

Ababyeyi bo muri Kicukiro bashimira Paul Kagame wabavanye mu menyo ya rubamba

Gasengayire Odette waturutse mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari Rwimbogo mu Mudugudu wa Rwiza, yabwiye IGIHE ko yahisemo gushyigikira Paul Kagame kuko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaharanira iterambere ritagira uwo risiga inyuma.

Ati "Kuba yarandokoye Jenoside, icyo cyonyine ni cyo gituma ngomba kumushyigikira kuko yankuye mu menyo ya rubamba.”

“Yatugejeje ku iterambere, imihanda myiza, amavuriro n’amashuri byiza, abakene bose abakura mu bukene abaha amata, Paul Kagame, Imana yamuduhaye turayishima. Nakomereze aho yari agereje kuko turamushima kandi igihe cyose tukiri kumwe na we, igihe cyose tukimushaka na we ashoboye azatube hafi kandi tumuri inyuma igihe cyose.”

Uyu mubyeyi yashimye imiyoborere yatumye umugore ava mu gikari akagira ijambo.

Ati “Ubu umugore ariteza imbere mu bintu byose, nta murimo n’umwe yumva atagenewe, umurimo umugabo akora n’umugore arawukora bigatuma yivana muri bwa bukene.”

Gasengayire yavuze ko afata Paul Kagame “nk’intwari, muri iyi Si aho iva ikagera mbona nta yindi ntwari irenze Kagame. Ni papa, mufata nk’umubyeyi wanjye, ni icyitegererezo.”

07:50 Kicukiro bafite akanyamuneza

Mu gihe bitegura kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi mu masaha ari imbere, abari kuri Site ya Gahanga bakomeje gucinya akadiho aho bafite morale nyinshi.

Yagiye kwamamaza Paul Kagame yambaye ikanzu y’ubukwe

Kuri benshi mu Banyarwanda, amatora y’Umukuru w’Igihugu bayafata nk’ubukwe.

Umugore uri mu bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi kuri Site ya Gahanga, yambaye ikanzu y’ubukwe ndetse afite ifoto igaragaza gahunda y’amatora yo ku wa 15 Nyakanga, yanditseho amagambo agira ati "Rubavu turagukundaga."

Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Kicukiro

Kicukiro ni kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali. Kari ku buso bwa km² 167.04, kakagira abaturage 491.731 batuye ku bucucike bw’abagera ku 2944 kuri buri km² imwe.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Kicukiro ku wa 19 Nyakanga 2017.

Icyo gihe yijeje abatuye muri aka karere ko umujyi uzakomeza kubasanga aho kugira ngo babe ari bo bimuka bawusanga kandi ko ibyo ari byo byitwa amajyambere.

Yunzemo ati “amashuri, amashanyarazi, amavuriro imihanda… mvuge iki ndeke iki? Biracyaza.”

Kicukiro bayiraye ku ibaba biteguye kwamamaza Paul Kagame

Abatuye Akarere ka Kicukiro bazindutse cyane mu masaha y’ijoro rishyira kuri uyu wa 13 Nyakanga bajya kuri Site ya Gahanga aho bagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages