Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga, Paul Kagame yakiriwe n’abaturage benshi biganjemo abavuye mu Karere ka Kirehe n’aka Ngoma kuri Site ya Kirehe aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Kirehe yabaye akarere ka 11 kagezwemo n’Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Kuri uyu munsi wa cyenda w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Paul Kagame yashimye ubwitabire bw’Abanya-Kirehe n’abatuye i Ngoma, avuga ko “Tugira ubudasa”.
Yashimangiye ko imiyoborere n’intego za FPR Inkotanyi bitandukanye n’abitaga abo muri aka gace k’Iburasuraziba ‘pumpafu’ cyangwa injiji.
Kagame yavuze ko uburezi Abanya-Kirehe na Ngoma babona uyu munsi, bukwiye kubafasha guteza imbere igihugu binyuze mu buhinzi bugezweho n’ibindi bakora.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I KIREHE BYAGENZE:
FPR ntituri abapumbafu
13:14 Chairman Paul Kagame yatangiye ashimira abaturage ba Kirehe na Ngoma baje kumushyigikira ku bwinshi, agaragazako bihinyuza abatazi politiki y’u Rwanda bavuga ko kugira ngo abaturage baze haba hakoreshejwe igitugu.
Ati “Abenshi rimwe baravuga ngo ‘tuba twakoresheje imbaraga kugira ngo abantu baze hano ariko niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, bishimiye ibyo bakora njye ndababwira ngo ‘bazabigerageze barebe ikizabaviramo’. Bazabigerageze iwabo, bakoreshe igitugu, bashake gushyira abantu hamwe nk’uku barebe ingaruka zabyo.
Ntabwo barumva neza ubudasa bw’u Rwanda. [Byarabayobeye rwose] Tugira ubwo budasa, tugira ubumwe ndetse tugira n’ubudakemwa. Ibyo ntabwo babyumva, ntibabimenyereye, ntibabizi muri politiki.”
Paul Kagame yavuze ko FPR iri kubaka u Rwanda rushya rufite amateka mabi, kuko abaruyoboye mbere barushyize habi, kubera politiki y’ubupumbafu [ubugoryi].
Ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu turi kubaka u Rwanda turuvana kuri ayo amateka y’ubupumbafu.
Iby’amatora tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere, icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki bafatanyije ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Yavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko, kandi ko kugira ngo ibyo rwifuza bigerweho bisaba guhitamo neza.
Ati “Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, urubyiruko rwacu, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura: Ntacyo u Rwanda rwababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.
Dushingiye ku bumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira ni iki? Ntacyo rwose. Iby’umutekano ibyo hafi 90% byararangiye. Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere, ni byo dushyizeho imbaraga. Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije ni iyo. Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura vuba na bwangu.”
Yavuze ko igisigaye ari ukongera umusaruro haba ku bahinzi, abacuruzi n'abandi kugira ngo u Rwanda rwihaze, rusagurire n’amasoko.
Ati “No ku bindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro wabyo twifuza ko utera imbere. Birashoboka kuko muri mwe bakiri bato, amashuri mufite, amahugurwa mujyamo bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n’igihugu. Nimwe igihugu kireba. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba […] ubu tugeze aho ari mwe tureba.
Mwe mubyiruka mujye mumenya ko mufite izo nshingano. Inshingano ya mbere ihera mu guhitamo neza. Mufite abaturanyi, mwe muhinge mworore, mwikorere hanyuma muhahire abaturanyi ibyo badafite. Aha muturanye na Tanzania, muzige Igiswayire, ni ururimi tuvuga muri East Africa. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n’ubucuruzi mukorana bugenda neza.”


13:00 Sandra Musabwasoni, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe umwanya ko kuvuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Yagaragaje ko Akarere ka Ngoma na Kirehe biri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo yari ifite ‘plate number’ ifite ingombajwi ebyiri za JB, zasobanuraga ‘Jijuka Bumbafu’.
Yavuze ko ubutegetsi bwariho bwabitaga injiji ariko ntibwatuma biga, ariko mu gihe hari hagiyeho imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, Abanya-Kibungo bize baranaminuza ku buryo n’uyu munsi bakomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Uyu mugore uri gusoza Icyiciro cya Kane cya Kaminuza (PhD) ayoboye inama y’ubutegetsi y’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuzima kuri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza.
Ni mu gihe kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryamutoreye kujya mu kanama k’impuguke zishinzwe kureba uko ubushakashatsi bukorwa ku Isi bukwirakwizwa, kandi ibyo byagezweho kubera imiyoborere ya Paul Kagame.
Yashimiye ko ubu i Ngoma hari Stade ya Ngoma inakoreshwa n’Akarere ka Kirehe, mu gihe mbere bari bafite stade nto cyane yitwaga Cyasemakamba na we batari bazi.
Aha kandi ngo nta hantu ho kwakirira abashyitsi bagiraga ariko ubu bafite hoteli yakira abashyitsi barimo n’abakomeye.
Yagaragaje ko ibikorwa byo kuhira byatangijwe muri Mpanga na Nasho, byatumye abaturage bahinga mu bihe byose badategereje imvura bituma umusaruro uba mwinshi. Hanatunganyijwe ibishanga byose ku buryo ubu bihingwamo umuceri ukaribwa n’ahabatuye kandi bakanagemurira indi mijyi.
Mu buvuzi hazamuwe urwego rw’ibitaro bya Kibungo bijya mu byo ku rwego rwa kabiri byigisha ku buryo binakoreramo inzobere kandi bikigisha mu gihe Ikigo nderabuzima cya Mahama cyahawe ubushobozi bwo gutanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro by’akarere ku buryo impunzi n’abahatuye bavurwa neza.
Musabwasoni yagaragaraje ko ubu Kirehe hari amashanyarazi, ikoranabuhanga bitari no kuhira gusa ahubwo na serivisi zitandukanye bazibona binyuze ku ikoranabuhanga.
Umujyi wa Nyakarambi, Kibungo n’ahandi hagejejwe imihanda ya kaburimbo ndetse n’imihanda y’imihahirano, bituma asaba abaturage bose gutora Paul Kagame.
Yavuze ko mu 2017 babise ‘Don’t touch’ ubu ngo batangiranye na ‘Don’t stop’ kuko icyerekezo cy’u Rwanda kiberanye na Paul Kagame.

Abahinzi b’i Nasho bashimiye Kagame wabarinze inzara
12: 48 Uwingabire Emertha, umuturage wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yatanze ubuhamya bw’ibyo yagezeho abifashijwemo na FPR INKOTANYI.
Yagarutse ku mushinga wo kuhira watangijwe mu 2020 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari Howard Buffet wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umushinga ufasha abaturage basaga 2000 bo muri Nasho kuhira imirima yabo, ku buryo byongereye umusaruro.
Uwingabire yavuze ko uwo mushinga utaraza bari babayeho nabi, umusaruro ari muke ku buryo ubukene bwari bwinshi ndetse bwanatumye hari bamwe bari baratangiye gusuhuka.
Ati “Mbere twarahingaga tugasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.”
Umushinga wo kuhira umaze gutangizwa, abahinzi ba Nasho batujwe mu mudugudu umwe, aho bari batuye hahuzwa ubutaka ngo bahingemo ibigori, soya n’ibindi.
Kubera kuhira, Uwingabire avuga ko umusaruro umaze kwera bwa mbere, bahise babona agaciro k’uwo mushinga.
Ati “Umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango, birara mu nkono mu gitondo nteka igikoma abana bajya ku ishuri banyoye. Ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.”
Yavuze ko ubu abahinzi ba Nasho barenze kubitsa muri banki, ku buryo basigaye bagura n’impapuro mpeshwamwenda kugira ngo bakomeze bungukirwe n’ibyo bakora.


12:42 Nyuma y'uko Paul Kagame ageze mu bice bitandukanye birimo abitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza kuri Site ya Kirehe, agenda abasuhuza, haririmbwe indirimbo y'Umuryango FPR Inkotanyi.
Paul Kagame yageze i Kirehe
12:32 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze kuri Site ya Kirehe ahateraniye abaturage benshi barimo abo mu Karere ka Ngoma n’aka Kirehe, ndetse n’abaturutse mu bindi bice by’igihugu, akaba ari ho agiye gukomereza kwiyamamaza.








Urubyiruko rushima ko rwahawe uburezi, rukifuza kwegerezwa kaminuza
Elissah Bizimana wo mu Murenge wa Kirehe, mu Karere ka Kirehe, yabwiye IGIHE ko we n’urubyiruko rwo muri uyu murenge bakunda Paul Kagame nk’inshuti y’urubyiruko.
Ati “Icy’ingenzi cyatumye nza hano ni ibikorwa byinshi bigaragara nk’imihanda, abana bose bajya ku mashuri. Kugeza uyu munsi yashyize abarimu benshi mu kazi, mbese nakubwira ngo ni umuntu udasanzwe ni yo mpamvu naje kumushyigikira, naraye ijoro kuva saa Saba twari twabyutse turi muri morale.”
“Kuri njye nk’urubyiruko Paul Kagame ampishurira ahazaza hanjye, niba yaratangiye ibikorwa byo kurwanirira igihugu akiri umusore, nanjye ndacyari umusore. Binyereka ko twese tuzabigeraho nk’uko ahora abidushishikariza.”
Uyu musore w’imyaka 24 yifuza ko mu myaka iri imbere bakwegerezwa amashuri ya Kaminuza, kuko abatuye uturere twa Ngoma na Kirehe bajya kwiga Kibogora, Nyagatare n’ahandi.
Ati “Icyo namusaba ni ukutuzanira kaminuza, hano Kirehe na Ngoma ntayo tugira, ako kantu njye ni ko namusaba.”
12:25 Ab'i Kirehe bari kubyina indirimbo zamamaza FPR Inkotanyi n'umukandida Paul Kagame
Babifashijwemo n'indirimbo z'abahanzi batandukanye, abatuye Akarere ka Kirehe n'aka Ngoma bakomeje kuvuga ibigwi Umuryango FPR Inkotanyi n'umukandida Paul Kagame bategereje kuri iyi Site ya Kirehe.
Abagabo bahize gutora Paul Kagame wagaruye ibyishimo mu Banyarwanda
Nkubana François Xavier wavuye mu Karere ka Ngoma, yabwiye IGIHE ko yahisemo gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kubera ko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Ati “Amashuri arahari, umutekano urahari ntaho twaba tugana tudashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi kuko yatugejeje kuri byinshi. Paul Kagame yagejeje byinshi ku Banyarwanda kuko iyo urebye ubumwe n’ubwiyunge, iyo urebye ibyishimo abantu bafite kuva aho agereye ku buyobozi, ahagaritse Jenoside hari byinshi bimaze kugaragara ko Abanyarwanda bateye imbere, u Rwanda rurasirimutse, bihagije mu bikorwaremezo igihugu giteye imbere kuko kiyobowe n’intore izirusha intambwe.”
Uyu mugabo w’imyaka 52 asaba ko mu myaka iri imbere hashyirwa imbaraga mu kongera ibikorwaremezo nk’imihanda, kaminuza zikiyongera mu bice byose, mu buhinzi hagatezwa imbere ibikorwa byo kuhira imyaka.
Abato bashima Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agateza imbere igihugu
Muhoza Rachel waturutse mu Murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, yabwiye IGIHE ko icyatumye akora urugendo agiye gushyigikira Paul Kagame kandi akiyemeza kuzamutora ari ibyiza amaze kubagezaho.
Ati “Yatugejeje ku mashanyarazi, amazi n’iterambere iwacu no gukura umugore mu gikari. Ubundi nta mukobwa wabaga yaba umuyobozi ariko ubu umugore arayobora aho ageze hose aremerwa.”
Uyu mukobwa w’imyaka 28 yahamije ko Paul Kagame “yadukuye mu icuraburindi, Jenoside yari umwijima kuri twe ariko ubu nta Jenoside izongera kuba ukundi, turi mu byiza gusa.”
Muhoza yifuza ko mu bakubakirwa umuhanda akabagezaho n’amazi meza kuko ahantu hose atari yahagera.
AMASHUSHO: Ababyeyi b’i Kirehe na Ngoma bakomeje gucinya akadiho mu gihe bategereje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. pic.twitter.com/8yMnNASFsI
— IGIHE (@IGIHE) July 2, 2024
– Amafoto: Ubwo abahanzi basusurutsaga ibihumbi by'abari kuri Site ya Kirehe


























11:17 Itsinda Ingenzi ryanyuze abari i Kirehe
Iri Tsinda rigizwe n’urubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere, ryashimishije benshi kuri Site ya Kirehe aho mu gisa n’umuvugo, ryagarutse kuri byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu ngeri zitandukanye ruyobowe na Paul Kagame.
Urubyiruko rwo muri Kirehe rugiye gutora bwa mbere, rwavuze umuvugo ukubiyemo ibyagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage byose birangajwe imbere na Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame. pic.twitter.com/7wT18KOwF0
— IGIHE (@IGIHE) July 2, 2024





11:01 Dr Claude na we yageze ku rubyiniro
Nyuma y'uko Ariel Wayz amaze kuririmba "Away", Riderman yakiriye Dr Claude ku rubyiniro.
Uyu muhanzi na we yinjiriye muri "Contre succès" ivuga ibigwi Paul Kagame, agaruka ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe ruyobowe n'uyu Mukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi.
Dr Claude yaririmbye kandi "Baramujyanye", ahita yakira Ndandambara.
Abasaza bifuza ko Paul Kagame yahoraho agakomeza kuyobora u Rwanda
Mathias Sakufi wo mu Karere ka Kirehe yabwiye IGIHE ko yazindutse ngo ashyigikire umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko yunze Abanyarwanda, iby’ubwoko bishyirwa ku ruhande ndetse ibikorwa by’iterambere bishyirwa imbere mu bice byose.
Ati “Yadukoreye ibyiza cyane atuvana mu moko atugira ubwoko bumwe bw’Abanyarwanda, atwubakira amazu meza, aduha imihanda, amavuriro, abagore basigaye bayobora n’abakobwa bacu basigaye biga.”
Yakomeje agira ati “Twezaga ibitoki umuntu akikorera bitatu none n’igitoki kimwe ntitucyikorera. Kagame ntaho atatugejeje, abashaje, nka njye mfite imyaka 84 ariko ndakomeye.”
Uyu mukambwe yavuze ko akurikije ibyo Kagame yakoreye ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda, baba bumva yazabaho iteka ryose.
Ati “Twumva ko atasaza ahubwo yagumaho kuko yatugize neza, yatugize umuryango umwe, nta Muhutu, nta Mututsi, nta Mutwa, dusigaye turi Abanyarwanda.”
Sakufi asaba ko ahantu hatari hagera imihanda ya kaburimbo na ho hazitabwaho muri iyi manda y’imyaka itanu bagiye gutorera Paul Kagame, kuko amashanyarazi yo barayabonye ku buryo mu midugudu babona hahindutse mu mujyi.
10:54 Riderman na Ariel Wayz ni bo bari ku rubyiniro
Eric Senderi International Hit ni we wabimburiye abandi, aririmba indirimbo zirimo izivuga ibigwi Paul Kagame mbere y'uko atumira Bwiza bafatanyije kuririmba "Iyo Twicaranye" bahuriyeho.
Bwiza na we yasusurukije abari i Kirehe muri "Ogera" mbere y'uko ku rubyiniro hajya Riderman na Ariel Wayz baririmbye izirimo "Depanage", "Till I die" na "Away", ari ko banamamaza umukandida Paul Kagame.
Abakecuru bagaragaje ko n’ikindi gihe cyose bazakomeza gutora Paul Kagame
Umukecuru Laurencia Nyirakidederi waturutse mu Karere ka Ngoma, yavuze ko icyatumye ashyigikira Paul Kagame ari uko yabakuye mu mibereho mibi, bahabwa inka ndetse abandi bubakirwa inzu.
Ati “Paul Kagame yatumye nubaka inzu, ubu mfite inzu nziza cyane, ubu ndishimye cyane mbese ku buryo utabibona.”
“Paul Kagame ibintu yankoreye ni byinshi cyane kuko sinabona ukuntu nabivuga ahubwo uwampa ngo nongere mukore mu ntoki byanyongerera kubaho. Nk’ubu, Ngoma yaduhaye imihanda, dufite kaburimbo usibye umuhanda umwe ugana aho ntuye ni wo tumusaba ariko na wo azawukora ibyo aribyo byose.”
Uyu mukecuru w’imyaka 72, yavuze ko no mu bihe biri imbere igihe Paul Kagame niyongera kwiyamamaza bazakomeza kumutora kubera ibyiza yagejeje ku Banyarwanda.
10:40 Akanyamuneza ni kose ku batuye Ngoma, Kirehe n'abandi baturutse mu bindi bice by'igihugu.












































10:22 Abahanzi batandukanye batangiye gususurutsa abari kuri Site ya Kirehe
Abahanzi Eric Senderi International Hit, Ariel Wayz, Alyn Sano, Riderman, Dr Claude na Bwiza bahamagawe ku rubyiniro kugira ngo basusurutse abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe.
Abagore b’i Ngoma na Kirehe bafata Paul Kagame nk’umubyeyi wabo
Mugorewase Marie Bernarde wo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yavuze ko yazindukiye gushyigikira Paul Kagame kuko yahaye abagore ijambo, bagahabwa umwanya mu buyobozi.
Ati “Mbere umugore ntiyagiraga ijambo ariko ubu umugore ajya mu buyobozi akayobora, mu bucuruzi ugakora, muri make abagore natwe twahawe agaciro ni yo mpamvu ngomba kumushyigikira.”
Uyu mugore w’imyaka 40, yavuze ko iyo yumvise Paul Kagame, amubonamo umubyeyi w’Abanyarwanda bose “kuko ibyo akora abikora nk’umubyeyi; yahaye abasaza VUP, urubyiruko arugenera byinshi bibateza imbere, muri make njye mufata nk’umubyeyi.”
Mugorewase avuga ko akurikije ibyo Paul Kagame yakoze, yabonye atekerereza neza igihugu ku buryo bizeye ko kumutora bizihutisha iterambere ry’igihugu.
Yahamije ko tariki 15 Nyakanga 2024 nta muntu uzamutanga kuri site y’itora kandi ngo gutora FPR Inkotanyi n’umukandida wayo abifata nk’ihame.
09:20: Abayobozi batandukanye bamaze kugera kuri Site ya Kirehe
Abantu benshi bakomeje kugera kuri Site ya Kirehe aho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza mu masaha make ari imbere.
Mu bahageze harimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi akaba na Komiseri ushinzwe ubukangurambaraga mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah.
Hari kandi n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.























































Ibyagezweho i Kirehe mu myaka irindwi ishize
Akarere ka Kirehe kagejejwemo ibikorwaremezo bitandukanye mu myaka iridwi ishize, nk’iyagurwa ry’umuhanda wa Kayonza-Rusumo ufite kilometero 92.
Hubatswe uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga MW 26,6 ku ruhande rw’u Rwanda. Uyu mushinga mu buryo bwagutse ufite ubushobozi bwo gutanga MW 80 uhuriweho n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.
Indi mishinga yahujwe n’uyu irimo uwo guteza imbere uturere (Local Area Development Projects) ukorera muri Kirehe na Ngoma ndetse LADP irimo ibigo nderabuzima, Inzu mberabyombi mu Karere ka Kirehe hamwe n’umuyoboro wo gukwirakwiza amazi.
Amashanyarazi yakwirakwijwe muri site za Mahama na Mpanga ndetse n’imirenge ya Musaza, Kigarama, Gatore na Nyarubuye. Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye ziva ku 20.587 mu 2017 zigera ku 86.801 mu 2023.

Mu byerekeye imiturire hubatswe imidugudu itatu y’Icyitegerezo ari yo Cyambwe, Mpanga na Bukora.
Imiryango 228 yatujwe mu midugudu y’icyitegererezo, indi 804 ikurwa mu manegeka. Hubatswe icyambu cya Kiyenzi ku ngengo y’imari irenga miliyari 1,6 Frw.
Mu buhinzi n’ubworozi hakozwe ku mushinga wo kuhira mu Murenge wa Mpanga ku buso bungana na hegitari 659.
Mu by’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe Isoko rya Rusumo ritangira gukoreshwa mu 2023 ritwaye ingengo y’imari ingana na miliyari 4,2 Frw.
Imibereho myiza n’ubuzima hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Mahama.
Mu burezi hubatswe ibyumba 985 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 4,8 Frw. Hubatswe kandi amashuri abiri y’inshuke, hubakwa n’amashuri umunani y’Imyuga n’ubumenyingiro.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene hatanzwe inka 5194 za Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 31.472.











08:45 I Kirehe bishimiye kwakira Paul Kagame ari aba mbere mu Ntara y'Iburasirazuba
Kuva hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ni ubwa mbere Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ageze mu Ntara y'Iburasirazuba.
Yahereye mu Majyaruguru i Musanze ku wa 22 Kamena, akurikizaho utundi turere two mu Burengerazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo.


















































Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Kirehe
Akarere ka Kirehe ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba, kari ku buso bwa km² 1188,59 kakaba gatuwe n’abaturage 460.860 biganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 51,9% mu gihe ubucucike bw’abatuye aka karere ari 398 kuri buri km² imwe.
Ku wa 23 Nyakanga 2017 ni bwo Chairman wa FPR Inkotanyi yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Kirehe aho yijeje abaturage baho iyagurwa n’itunganywa ry’umuhanda wa kaburimbo ugera ku mupaka wa Rusumo no gukomeza ibikorwa by’iterambere.
Icyo gihe ni na bwo yavuze ijambo ryabaye ikimenyabose aho yagize ati “Umunyarwandakazi wese ni ‘Don’t Touch’, ubumwe bwacu ni ‘Dont Touch’, ntubukinishe.”
Akanyamuneza ni kose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi i Kirehe
Ku kibuga cya Kirehe, ababarirwa mu bihumbi bamaze kuhagera bari kubyina indirimbo zamamaza umukandida Paul Kagame bategereje kwakira mu masaha make ari imbere.
Ababyeyi n'urubyiruko, bose bacyereye kwakira uyu mukandida.





















Abanya-Kirehe babukereye
Abatuye Kirehe benshi bayiraye ku ibaba berekeza kuri Site ya Kirehe iri mu Kagari ka Nyabikokora, mu Murenge wa Kirehe, aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza kuri uyu wa Kabiri.


























Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses





Ibitekerezo 0