Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga, Paul Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri Site ya Kindama ahari hahuriye abasaga ibihumbi 260 baturutse mu Karere ka Bugesera no mu bindi bice bituranye na ko.
Wari umunsi wa 10 wo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, kuva tariki ya 22 Kamena, aho Akarere ka Bugesera kiyongereye ku twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Kirehe yagezemo.
Paul Kagame washimiwe uburyo yasubije ijambo u Bugesera, ahashyirwaga ibicibwa ubu hakaba hifuzwa guturwa na benshi, yavuze ko impamvu yatuye muri aka Karere ari ukugira ngo ahinyuze ibyavugwaga kuri aka gace mu myaka yashize.
Yashimangiye ko Abanya-Bugesera bakwiye iterambere n’ubuzima bwiza nk’ubw’abandi Banyarwanda bose ndetse “n’ibindi biracyaza”.
UKO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I BUGESERA BYAGENZE:
– Kagame yasabye Abanyarwanda gushyira igihugu cyabo imbere
12:58 Umukandida wa FPR Inkotanyi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guharanira iterambere n’umutekano byarwo, rukima amatwi abagerageza kurukoresha mu nyungu zabo.
Ati "Twebwe n’urungano rwanjye […] twagize amahirwe yo kuba FPR. Ntabwo ari ziriya nyuguti gusa, FPR ni Politiki.
Ntabwo twabipfusha ubusa, cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, twifuza kubarera muri iyo politiki ya FPR yo gukotana, gukotanira umutekano n’amajyambere y’igihugu cyacu.
Mujye mwibaza, umuntu ni nk’undi. Haba hano mu Rwanda, mu baturanyi, i Burayi, amahanga ari ateye imbere cyane. Bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka. Ni yo mpamvu tubabwira, mukwiriye gutinyuka mukareba umuntu mu maso, mukamubwira ko ‘atari Imana yanyu’. Ntabwo ari bo Mana. Iyo ni yo ntego, ni yo politiki ya FPR, politiki y’Inkotanyi. Ni bwo mugera ku buzima mwifuza kugeraho. Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka, ntabwo ikizamubaho azacyishimira.
Hari na bariya bakoresha bamwe muri twe, bakabagira ibitangaza: Barabashuka. Buriya bazarinda basaza, bashiremo umwuka ntacyo bagezeho, ari ibikoresho gusa. Twe rero turebe igihugu cyacu, twirebe, turebane tumenyane. Tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe, bikwiriye kugera no ku wundi, kuri twese no ku gihugu cyose bityo tugatera imbere, iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo usibye kubana na bo neza.
Ariko iyo ushaka amahoro witegura no kuyarinda, twe twiteguye kuyarinda kandi ni mwe duheraho.
Turangije iby’umutekano, igikurikiraho cya ngombwa ni politiki nziza itagira uwo isiga inyuma mu gikorwa gikuru dushyize imbere cy’amajyambere. Abantu ntibaganye umuhanda, amashuri, ubuzima ngo baganye ifunguro […] ibyo bikwiriye kuba amateka dusiga inyuma mu gihugu cyacu. Iyi ni yo nzira turimo.
Icyo turimo ubu, kiraganisha ku bikorwa bya tariki 15 Nyakanga, kugira ngo mu buryo bwa demokarasi nk’Abanyarwanda, twongere duhitemo uko dukomeza iyo nzira. Nimuntora, muzaba mutoye FPR."
– Perezida Kagame yasobanuye impamvu yagiye gutura mu Bugesera
12:55 Mu ijambo rye, Umukandida wa FPR Inkotanyi yagarutse ku mpamvu yatuye muri Aka Karere ka Bugesera yiyamamarijemo.
Ati "Turi abaturanyi ariko reka mbaze nsubize ibyasabwe na Knowless. Ni uko yavuze mbere yanjye naho nanjye nari mbifite, ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama, ndetse twebwe kubera imyaka yacu n’aho tugeze, buri gihe kigira ibyacu. Akantu twatangiye kukabona kera mbere. Hanyuma abantu iyo bataramye barishima ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzabagabira rero.
Icyatumye ntura mu Bugesera nkaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva kera gituruka ahantu habiri: Hano mu Rwanda ubwaho ariko no mu baturanyi. Yavuze ko ni Umugesera babaga bavuze iki? Ni nk’igitutsi kijyanye n’uko natwe twitutakaga. Aha mu Bugesera uko hari hateye, bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za TseTse bakarwara, bagapafa. Hari abantu mu Rwanda bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na TseTse.
Icyatumye mpatura n’icyatumye hubakwa ibi, n’ibindi biracyaza, impamvu yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose, nta hantu ho gucira abantu.
Nta muntu n’umwe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe. Njye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu, reka mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakanya, kubirwanya.
Ari hagati yacu tubane neza, hagati yacu n’abaturanyi tubane neza, hanyuma twe twikorere ibyacu bitureba. Dukore ibyacu by’amajyambere. Ari Umunya-Bugesera, uturuka mu kandi karere, bagire ubuzima bumwe, bagire amajyambere amwe, bagire umutekano umwe, twese nk’Abanyarwanda tube kimwe, dutere imbere."
12:46 Tetero Solange na Ngabo Brave Olivier ni bo bavuze ibigwi Chairman Paul Kagame, bahera ku byo yagejeje ku Banya-Bugesera birimo kuba yarahinduye izina ry’aka gace kafatwaga nk’akaciwe, ubu akaba ari kamwe mu duce twiyubashye kandi dufite agaciro.
Bavuze amashuri meza, amavuriro, imihanda n’ibindi byubatswe i Bugesera ku buryo abahatuye bafite ishema ryo kwitwa Abanya-Bugesera.
Bavuze ko abanenga ibyo u Rwanda rwagezeho barushywa n’ubusa kuko “ari nk’intare ziziritse, zishwe n’inzara kandi zarakutse amenyo.”
Basabye abatuye u Bugesera gutora Paul Kagame tariki 15 Nyakanga 2024.
12:24 Mukabalisa Donatille, Perezida wa PL, ishyaka ryahisemo kwamamaza Paul Kagame, yafashe umwanya wo kuvuga icyatumye bamuhitamo.
Yashimiye Butera Knowless ku buhamya bukomeye n’urugendo rutoroshye ariko n’ibyiza yagezeho bikomoka ku mbuto y’imiyoborere n’umutima w’ubumuntu wa Paul Kagame.
Yavuze ko nk’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL), bicaye barashishoza bahitamo neza biyemeza gushyigikira Paul Kagame kubera impamvu nyinshi.
Ati “Impamvu zatumye duhitamo ntabwo zibarika kandi n’uwazivuga bwakwira bugacya, gusa igihugu cyacu cyagize umugisha udasanzwe wo kubagira nk’umuyobozi udasanzwe Perezida wa Repubulika…kubera imiyoborere yanyu myiza mwagikuye ahantu hakomeye mukigeza ahantu buri wese yishimira kandi atangarira, ni ukuri Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga twese turabavuga imyato. Iyo urebye ahantu twavuye mu 1994 n’aho tugeze uyu munsi, uravuga ngo u Rwanda ni igitangaza.”
Yashimye ko Paul Kagame yagaruye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, aruha umutekano ku buryo rusagurira n’amahanga.
Yavuze ko yagaruriye u Rwanda isura nziza mu ruhando mpuzamahanga ku buryo Umunyarwanda aho ari hose agenda yemye.
Ati “Kubona icyo Umunyarwanda yinjiza cyarikubye inshuro 10 mu myaka 30 gusa, ahandi wabibona habarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe gusa.”
Yashimye ko Abanya-Bugesera baruhuwe kuvoma ibirohwa, kuko udafite igare cyangwa ikindi gikoresho yirirwanaga ijerekani ku mutwe nabwo akabibona ari hamana kuko izuba na ryo ryayakamyaga.
Yanagarutse ku mihanda ya kaburimbo yubatswe ihuza Bugesera n’utundi turere kimwe n’iyo hagati mu karere yose yatumye barushaho gusa neza, basezerera ivumbi.
Ati “Twari dufite amashuri arindwi gusa abanza, ayisumbuye se twashobora kuyagira nta n’uwemerewe kugerayo. Ishuri ryisumbuye rya mbere ryubatswe mu myaka ya 1974 na bwo yubakiwe impunzi z’Abarundi zabaga i Ririma ariko ubu ngubu dufite amashuri meza.”
Yanashimye ko mu rwego rw’ubuvuzi hubatswe ibitaro n’ibigo nderabuzima byinshi mu gihe mbere hari hari ikigo nderabuzima cya Nyamata gusa.
Mukabalisa yanavuze ko abatishoboye bubakiwe inzu, bagabirwa inka.
Ati “Muzi ko u Bugesera ari ahantu ba bategetsi babi batagira umutima baciraga abantu batifuza? Icyo bashakaga ni ukugira ngo bahagwe kubera ubujyahabi ariko ubu ni akarere k’ubudasa, Knowless yabivuze ubu abantu bose bifuza gutura mu Bugesera.”
Yanashimye ko umugore yahawe ijambo, ndetse u Rwanda ruba urwa mbere mu guteza imbere iki cyiciro, ndetse aha urubuga urubyiruko.
Mukabalisa wahoze ayoboye Inteko Ishinga Amategeko, yahamije ko ishyaka PL rizatora Paul Kagame 100% ariko asaba n’Abanyarwanda bose kuzamuhundagazaho amajwi.
– Amafoto: Ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yageraga kuri Site ya Kindama aho yakiriwe n’abasaga ibihumbi 260 bahateraniye.
Butera Knowless yatanze ubuhamya imbere ya Paul Kagame
12:12 Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless mu muziki, yatanze ubuhamya bw’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye benshi mu muryango, agasigarana n’abantu babiri barimo na mama we.
Hadaciye kabiri, mama we na we yitabye Imana, asigarana n’umuvandimwe we ari imfubyi, baba mu nzu nto cyane.
Kugira ngo babashe kubaho, Knowless yavuze ko umuvandimwe we yamusigaga muri iyo nzu nto babagamo akajya gushaka ubuzima ngo babeho.
Ati “Yaransigaga nijoro akagaruka bitinze, akansiga muri ka kazu twitaga ikibahima. Nagiraga ubwoba, natinyaga ijoro, niyemeza guhangana n’ijoro n’amanywa, nkajya ndara nsakuza, nkirirwa nsakuza ndirimba kugira ngo ushaka kungirira nabi binanirane.”
Muri ubwo buzima bubi yatangiye amashuri abanza, akomeza ayisumbuye ndetse na Kaminuza byose abikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Amaze gukura, Knowless yashatse imibereho aza gushaka aho atura n’umuryango we, bashima ahitwa Karumuna mu Bugesera.
Knowless yavuze ko yifuzaga ahantu hanini, hazatuma yubaka inzu yisanzuye imwibagiza ‘ikibahima’ yakuriyemo.
Yavuze ko Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko, “Igikumwe cyabo kiri tayari tariki ya 15 Nyakanga yaradutindiye.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo twabona ukuntu tubashimira, twa twana twari duto twari muri twa tuzu, twa dupfubyi tudafite icyerecyezo [..] mwaratureze turakura. Tuvamo abantu bakuru, bazima aribo ba twebwe. Twarashibutse, natwe twagize utundi twana. Utwana twacu ubu iyo turi kuririmba ntabwo turirimbishwa n’agahinda, turirimbishwa n’ibyishimo. Nta ’stress’ bafite kuko babona icyizere mu babyeyi babo, mwarakoze cyane.
Twebwe twaraye ijoro, nitwe tuzi aho tuva n’aho tugana. Iyo dutekereje ku bintu byose mwadukoreye […] twumva tubafitiye umwenda munini, tutabona ikintu twishyura. Nk’urubyiruko, ikintu twabizeza ni uko turi bato batari gito. Ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge, muradufite kuri ubu n’igihe kizaza.”
12:00 Umunyamakuru Divin Uwayo yavuze ko yakuriye, akiga amashuri abanza n’ayisumbuye mu Bugesera. Yavuze ko Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kari gafashwe nabi, biturutse kuri politiki y’ivangura yarangaga Leta yari iriho.
Yavuze ko mu mikurire ye, buri mwana wavukaga mu Bugesera yagombaga kumenya igare kugira ngo abone uko azenguruka amavomo yose kugira ngo babone amazi.
Uwayo yashimiye Perezida Kagame uburyo yagejeje amazi meza mu Bugesera ndetse n’ibindi byinshi.
Ati “Njya nsubiza amaso inyuma nkareba u Bugesera nakuriyemo n’u Bugesera mbona uyu munsi, ndibaza nti igipindi cy’Inkotanyi bavuga cyaduhaye amazi, kikaba kigiye kuzuza ikibuga cy’indege cya Bugesera […] ubwo icyo gipindi ntitugikeneye mu myaka itanu iri imbere? Niba ari icyo gipindi cy’Inkotanyi bavugaga turacyagikeneye.”
Hari abumva itariki y’amatora yaratinze kugera ngo bitorere Paul Kagame
Bashabe Catherine wamamaye nka Kate Bashabe, waturutse mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko icyamuteye kujya mu Bugesera gushyigikira Paul Kagame ari ibikorwa bikomeye yakoze birimo gufungurira buri wese amahirwe yo kwikorera.
Ati “Yakuye igihugu kure akigeza ahantu hakomeye, ni ibyishimo ku Banyarwanda muri rusange kuko ibyo twagezeho ni byinshi kandi ibikorwa ubwabyo birivugira.”
“Yahaye abagore ijambo, yatumye Abanyarwandakazi twigirira icyizere turatinyuka turakora, dukora ibintu abagabo na bo bakora mbere ntibyabagaho, ikindi twavuga ko abantu bari mu bushabitsi yadufunguriye imryango myinshi, hari amahirwe menshi ku rubyiruko rugitangira ubushabitsi n’abandi muri rusange.”
Yavuze ko kubera imiyoborere ya Paul Kagame, u Rwanda rwamamaye ku ruhando mpuzamahanga ku buryo abarukomokamo bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda kubera ibyo yarugejejeho.
Ati “Abanyamahanga baruzi neza, nk’igihugu gifite umutekano, igihugu gifite isuku muri Afurika yose kandi ni ibintu byananiye ibihugu byinshi muri Afurika. Turishimye cyane kandi iriya tariki [15 Nyakanga] iradutindiye, tuzamutora 100% kubera ko arabikwiye kandi twebwe ni twe tumukeneye cyane.”
“Ngize amahirwe yo guhura na we namubwira ukuntu Abanyarwanda tumukunda tumuri inyuma, tuzamutora twongere tumutore.”
11:52 Nyuma y’uko Paul Kagame amaze gusuhuza abaturage benshi bateraniye kuri Site ya Kindama, haririmbwe indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Paul Kagame yageze kuri Site ya Kindama
11:41 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze mu Bugesera aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
Banyuzwe n’uko Bugesera yateye imbere kubera imiyoborere ya Paul Kagame
Bizimana Jean Claude wo mu Murenge wa Busoro mu Kagali ka Munyinya, yabwiye IGIHE ko bazindutse bagiye gushyigikira Paul Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi akageza igihugu kuri byinshi.
Ati “Mu myaka 30 atugejeje kuri byinshi, nta muturage ukirwara ngo arembere mu nzu, mituweli yaduhaye ni ko kabando ka mbere yaduhaye, ikindi uburyo aha hasa ni ukubera ibyiza umusaza wacu yatugejejeho.”
“Ubu tuvugana turakanda ku gikuta tugacana nta kibazo kandi mbere ya Jenoside imihanda yari igitaka none ubu tugenda muri kaburimbo urabona ko dusa neza ahubwo ku bwanjye numva n’indi manda yakongera kwiyamamariza, nakongera nkamuteraho igikumwe, turagenda nta kibazo.”
Uyu mugabo uri no mu nzego z’ibanze mu mudugudu abamo, yifuza ko mu myaka itanu iri imbere bazagezwaho amashanyarazi ku buryo bose baba bayafite, amazi akagezwa hose ndetse n’ibyumba by’amashuri bifasha abana bose kwiga.
Yahamije ko Paul Kagame ari “nk’umubyeyi wanjye nyir’izina ahubwo n’aho ari ndamusengera kugira ngo nanjye nzatere ikirenge mu cye.”
11:21 Abari kuri Site ya Kindama bakomeje gucinya akadiho binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye mu gihe bategereje kwakira Chairmana akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
– Abahanzi basusurutsa abari kuri Site ya Kindama
Ababyeyi b’i Bugesera bashyigikiye Paul Kagame wabahaye amahoro
Uwimana Claudine wo mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko icyatumye azindukira kujya kwamamaza Paul Kagame ari uko yabagejeje kuri byinshi birimo amahoro n’imibereho myiza.
Ati “Paul Kagame yampaye byinshi ntabona uko navuga, yampaye amahoro, ampa umutekano, ampa kunywa amata, ni ibintu bikomeye namuvugaho. Ndamushimira ngo ajye ahora ku ngoma iteka ryose.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 67 avuga ko uwabahaye amahoro n’amata nta kindi yakwima Abanyarwanda.
Ati “Uwaduhaye amahoro, akaduha amata, akaduha mituweli, akaduha umuhanda, akaduha umuriro nta n’ikindi yatwima azakure ajye ejuru.”
10:40 King James na Chriss Eazy bageze ku rubyiniro.
Abahanzi Ruhumuliza James uzwi nka King James na Nsengiyumva Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy bageze ku rubyiniro baririmba "Tumutore Niwe" bahuriyeho.
Nyuma yayo, Chriss Eazy yakurikijeho "Jugumila" mbere y’uko King James aririmba "Ndagutegereje" yahagurukije benshi.
Eazy yaririmbye kandi "Bana" naho King James aririmba "Ganyobwe".
Ab’i Bugesera bifuza kuzasaza bakiyobowe na Paul Kagame
Mukangwije Floride utuye mu Murenge wa Ruhuha, Akagali ka Gatanga mu Mudugudu wa Nyakagarama, yabwiye IGIHE ko yabyutse saa Sita z’igicuku ajya kuri Site ya Kindama gushyigikira Paul Kagame wahakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Uyu mubyeyi w’imyaka 46 ngo amaze iminsi myinshi arota kubona Paul Kagame ndetse akamukora mu ntoki.
Ati “Mu nzozi zanjye ni inshuro zirenga 10 ndota ndi kumwe na Kagame ankora mu ntoki tuganira. Ndamukunda kuko iyo umurose biba bisonanura ubwami bw’Imana, ni ishusho y’Imana.”
“Ndamukunda n’umutima wanjye wose, n’abana banjye mbabwira ko Kagame ari intumwa Imana yohereje mu Isi, ibintu akora ntabwo ari inyama n’amaraso ahubwo ni umwuka w’Imana. Ku bw’ibyo rero, njya ku rusengero muri korali, tugataha saa Yine cyangwa saa tanu z’ijoro nkigeza mu rugo nta nkomyi, umutekano ndawumukundira.”
Mukangwije avuga ko mu buzima bwe yifuriza Paul Kagame kuramba ku buryo azayobora u Rwanda imyaka myinshi.
Ati “Yatoje Abanyarwanda, abayobozi bacu, n’iyo nsenga nifuriza Kagame n’umuryango we umugisha amanywa n’ijoro, nifuza ko nzasaza Kagame akiriho n’umuryango we kugeza iteka ryose tukazahurira no mu bw’Ijuru.”
“Ndifuza kuzabona Kagame yicaye imbere y’Intebe y’Imana ayishyikirije Abanyarwanda bangana gutya yaruhiye. Ibyo yatugejejeho, ndacuruza mu Isoko rya Ruhuha, mfite abana 12, bariga nanjye ndakora bikemera, nakuze mbona ba mama badacuruza ariko twebwe abagore n’abakobwa n’abagabo bariho ubu turakora bikemera, Paul Kagame ndamushimira n’ejobundi batugabanyirije ipatanti turishimye, turanyuzwe, dufite umutekano, dufite amahoro.”
Mu marangamutima menshi, uyu mubyeyi yavuze ko yicaye aho yitegeye kureba Paul Kagame imbonankubone, ndetse ngo nyuma yo kumureba nta kindi azaba asigaje.
Ati “Nimubona ndamera nka Simeoni ubwo yateruraga Yesu akishima akavuga ngo nishaka icyure umugaragu wayo nanjye ndishima nimubona.”
“Ikintu mushimira ni uko yumviye umwuka w’Imana agakora ibintu by’ubutwari akayobora u Rwanda rwacu mu mahoro, Imana izamugeze mu ijuru ikindi aracyakomeje kuduheka, aracyakomeje kudufasha ibyo yakoze turabimushimiye, azabikora neza ayobowe n’umwuka w’Imana ndamuzi azabikora.”
Yavuze ko mu Murenge wa Ruhuha ubu hari amazi ndetse yamaze no kuyageza mu rugo iwe, hamwe n’amashanyarazi bakanishimira umuhanda wa kaburimbo begerejwe.
10:25 Babu na Bushali bageze ku rubyiniro
Nyuma ya Bwiza, abahanzi Babu na Bushali ni bo bahamagawe ku rubyiniro kugira ngo basusurutse abari kuri Site ya Kindama mu Bugesera.
10:25 Andi mafoto y’abantu bagera kuri Site ya Kindama.
10:15 Bwiza ni we ugezweho mu gususurutsa Abanya-Bugesera.
Umuhanzi Bwiza ageze ku rubyiniro akurikiye Igisupusupu, yinjirira muri "Ogera" yaririmbanye na Bruce Melodie.
Yakurikijeho "Iyo twicaranye" yaririmbanye na Eric Senderi International Hit mbere yo gusoreza kuri "Do Me".
10:11 Igisupusupu yageze ku rubyiniro.
Umuhanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ ari hamwe na Agnès ku rubyiniro aho bari gususurutsa abari kuri Site ya Kindama mu ndirimbo "Ikipe itsinda" ivuga ibigwi Paul Kagame.
Paul Kagame agiye kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera, kari mu ntanzi z’Umujyi wa Kigali
Akarere ka Bugesera nka kamwe mu duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali mu gice cy’Iburasirazuba, kagenda gatera imbere uko bucyeye n’uko bwije haba mu by’imiturire, ubucuruzi, uburezi, inganda n’ibindi bikorwaremezo bifasha abagatuye n’abakagenda.
Mu mirambi ivanzemo udusozi duto cyane tutatuma ubira icyuya mu gihe uduterera, uhagera mu minota mike cyane uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Aka Karere kari mu bilometero nka 15 uvuye mu Mujyi wa Kigali kakagira Imirenge 15 irimo itatu ifatwa nk’igize igice cy’Umujyi.
Iyo mirenge irimo Ntarama urasukiramo ugisohoka mu wa Gahanga w’Akarere ka Kicukiro ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali. Ntarama yaganwe na benshi bashaka aho gutura no gushora imari kandi n’ubu ni ko bikimeze nubwo ubutaka bwaho bwihagazeho.
Undi murenge w’umujyi ni Mayange nubwo ufite ubuso bunini budatuwe bwiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi ndetse hakaba hakenewe abashoramari bo muri urwo rwego.
Kuva mu 2000 kuzamura, Akarere ka Bugesera kibasiwe n’amapfa ateye ubwoba, abaturage basuhukira mu bice bitandukanye by’igihugu bafunguza ngo barebe ko bwacya kabiri, mu gihe hari n’abo inzara yatwaye ubuzima, ariko ubu iyo uhatembera usanganirwa n’ibihingwa bitoshye mu bishanga no mu masambu ari mu bice bitandukanye.
Kuva winjiye muri aka karere uhita utangira kubona abagore batwaye amagare bahetseho umusaruro uvuye mu mirima cyangwa bari mu bushabitsi bunyuranye.
Muri aka karere ibikorwaremezo bizamuka umunsi ku wundi, ndetse ubu hari kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizajya cyakira abagenzi nibura miliyoni 8,2 mu mwaka. Biteganywa ko ku isaha iriho abagenzi benshi kizaba gishobora kwakira abantu 1225.
10:05 Abanya-Bugesera bakomeje gucinya akadiho, abandi bagera aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza.
Morale ni yose I Ruhuha mu Bugesera aho umukandida wa FPR INKOTANYI agiye kwiyamamariza. Barashima iterambere Ako karere kamaze kugeraho kubera imiyoborere ye. pic.twitter.com/f96p4P7JUT
— IGIHE (@IGIHE) July 6, 2024
AMASHUSHO: Abatuye i Bugesera bari gucinya akadiho bishimira ibyagezweho mu gihe bategereje kwakira umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame pic.twitter.com/WwJyStFL93
— IGIHE (@IGIHE) July 6, 2024
09:50 Bamwe mu byamamare bamaze kugera kuri Site ya Kindama
Ibyagezweho mu Karere ka Bugesera mu myaka irindwi ishize
Kuva mu 2017, Bugesera yagejejwemo ibikorwaremezo birimo imihanda yubatswe n’iyaguwe, amashanyarazi, amazi, ibijyanye n’imiturire hubakwa imidugudu y’icyitegererezo no kuvana abantu mu manegeka, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ubuhahirane, imibereho myiza, ubuzima, uburezi, imiyoborere myiza, ubutabera n’ibindi.
Mu mihanda yubatswe harimo uwa Kagasa- Batima wa kilometero 10 na Arrête- Ntarama wa kilometero 2,8 wubatswe kuva ku wa 15 Mutarama 2017 kugera ku wa 10 Kamena 2018 ukarangira utwaye ingengo y’imari ya 9.260.000.000 Frw.
Undi wubatswe ni uwa Kibugabuga-Shinga-Gasoro wa kilometer 66 waguwe ugashyirwamo na kaburimbo aho watwaye ingengo y’imari irenga miliyari 40,7 Frw. Haguwe umuhanda wa Sonatubes-Gahanga-Akagera hongerwa ibice biwugize bigera kuri bine, umushinga watangiye mu 2019 ukarangira mu 2021 utwaye amadolari ya Amerika arenga miliyoni 53,9.
Uyu muhanda woroheje ingendo zerekeza n’iziva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, byongera umubare w’imodoka ziwukoresha hatezwa imbere ubucuruzi n’imigenderanire muri Bugesera na Kicukiro.
Mu by’amashanyarazi, hubatswe uruganda rwa Rusumo, Lot 2 igice cya Rusumo–Shango (Bugesera-Shango substations), igikorwa cyamaze amezi 43 kikagendaho ingengo y’imari ingana irenga miliyoni 4,2$ n’andi arenga miliyari 1,7 Frw mu kwagura Sitasiyo ya Shango hanubakwa iya Bugesera; ibikorwa bifasha mu mirimo yo ku Kibuga cy’indege cya Bugesera n’icyanya cy’inganda cyaho.
Hagejejwe amashanyarazi mu mirenge ya Rweru, Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Nyarugenge, Shyara na Gashora aho hubatswe kilometero 111.03 z’umuyoboro wa LV bigatuma ingo zari zifite amashanyarazi mu 2017 zikuba inshuro eshatu mu 2023.
Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rukaba rubasha gutanga m³ 40,000 ku munsi zirimo m³ 30,000 mu Mujyi wa Kigali na m³ 10,000 mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cyatwaye miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika ku bufatanye n’umushoramari, bikaba byaratumye amazi yiyongera ndetse binazamura serivisi y’amazi mu baturage ari na ko kubaka ibyo bikorwaremezo byatanze akazi ku baturage.
Ku kijyanye n’imiturire, Bugesera ntiyasigaye inyuma kuko hubatswe Imidugudu itatu y’Icyitegerezo muri Rweru, Kivusha na Musovu bituma imiryango 418 ituzwa neza ndetse indi 1151 ivanwa mu manegeka.
Mu buhinzi n’ubworozi, havuguruwe Urugomero rwa Rurambi rwifashishwa mu kuhira igishanga gifite hegitari 1000 aho rwuzuye rutwaye arenga miliyari 2,5 Frw. Hakozwe imirimo y’umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP) muri Bugesera aho watangiye mu 2017 usozwa mu 2023 utwaye arenga miliyoni 57 Frw. Hatewe inkunga kandi imishinga 13 yahawe nkunganire irenga miliyoni 57 Frw.
Nta warenza ingohe ibikorwa byakoze mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane birimo kubaka Icyanya cy’Inganda cya Bugesera, Uruganda rukora ibikoresho by’isuku by’abana (AFROTURK SANITARY), urukora firigo n’imbabura rwa ALMAHA, urutunganya ibiribwa rwa MAHWI n’urukora ifumbire, OCP AFRICA.
Hari kandi Uruganda rutunganya amabuye y’agaciro (PRG), Uruganda rukora imyambaro, SUNBELT TEXTILE, urukora ibikoresho by’umuriro, SUNRISE, Uruganda rukora umwuka wa Oxygen na Nitrogen, VR Industry n’urutunganya imyanda rwa ENVIROSERVE.
Mu byerekeye ubuzima, hubatswe Mobile Clinic y’Ibitaro bya Nyamata yatashwe mu 2022 ikaba yaratumye abaturage begerezwa serivisi z’ubuvuzi mu buryo bwihuse. Hubatswe kandi Ngeruka Medicalized HC n’amavuriro y’ibanze 48.
Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 1063 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 6,7 Frw. Hubatswe Amashuri 11 y’Imyuga n’Ubumenyingiro atwara 475.590.477 Frw.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene, abasaga ibihumbi 39 bahawe akazi muri VUP. Hubatswe hanasanwa amazu y’abatishoboye agera ku 4.698.
Abanya-Bugesera bateguye byihariye
Muri buri karere Umukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo, abahatuye babaga bafite umwihariko bateguranye ibintu byabo.
I Bugesera, kuri Site ya Kindama bahashyize indege isize amarangi ari mu mabara y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Muri aka karere ni ho hari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizaba kiruta ibindi mu Rwanda kizuzura mu 2026.
Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Bugesera
Akarere ka Bugesera ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.
Ibarura Rusange ry’Abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Kanama 2022 ryagaragaje ko Akarere ka Bugesera gatuwe n’abaturage 551.103. Aba barimo abanyamahanga 4025 bangana na 0,7% by’abatuye aka karere bose. Biganjemo urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 aho rungana na 59,3% mu gihe abari hejuru y’imyaka 60 ari 5,6%.
Aba baturage batuye mu mirenge 15 igize Bugesera, bangana na 15,5% by’abatuye Intara y’Iburasirazuba yose ndetse biganjemo abagore kuko bangana na 279.635 aho bari ku rugero rwa 50,7% mu gihe imirenge ituwe cyane kurusha indi muri Bugesera ari Nyamata ituwemo n’abagera ku 81.480 ndetse na Mayange ituwemo n’abagera ku 54.084. Aba bangana na 14,8% muri Nyamata na 9,8% muri Mayange.
Abafite akazi gahoraho ni 47,2% aho biganje mu bice by’imijyi ku rugero rwa 50,1% na ho mu bice by’icyaro bakaba 45,3%. Urubyiruko rufite akazi ruri hagati y’imyaka 16 na 30 muri Bugesera rungana na 42,2,% aho higanjemo ab’igitsina gabo ku rugero rwa 49,1% mu gihe abakobwa ari 35,7%.
Bugesera iri ku buso bwa kilometero kare 1294, aho ituwe ku bucucike bw’abaturage 450 kuri kilometero kare imwe. Abahatuye biganjemo abakora ubuhinzi, uburobyi, ubwubatsi; ubukanishi, ubucukuzi, gutwara ibinyabiziga, abakozi bo mu nganda ndetse n’aba leta n’abo mu nzego z’abikorera.
Ku wa 9 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bugesera aho yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Nk’umukandida wari watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi kandi, Chairman Paul Kagame yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera ku wa 19 Nyakanga 2017 aho yavuze ko Bugesera ari urugero kuri byinshi byerekeye ubudasa bw’u Rwanda.
Ab’i Bugesera bacyereye kwamamaza Chairman wa FPR Inkotanyi
Abaturage benshi bo mu Karere ka Bugesera n’abari guturuka mu tundi turere, bari kwerekeza kuri Site ya Kindama aho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza mu masaha ari imbere.
Mu nzira, hari ibirango by’uyu Muryango bigaragaza aho ibi bikorwa byo kwiyamamaza biza kubera.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!