00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame yiyamamarije muri Gasabo aho azatorera (UKO BYAGENZE)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ferdinand Maniraguha, Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 12 July 2024 saa 06:32
Yasuwe :

Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Gasabo aho azatorera.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga, Paul Kagame yari kuri Site ya Bumbogo ahateraniye abasaga ibihumbi 300 bo mu Karere ka Gasabo n’abandi baturutse mu bindi bice byegeranye na ko.

Wari umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

Kagame washimiwe ku byiza yagejeje ku Banya-Gasabo ari hamwe na FPR Inkotanyi, yavuze ko azatorera muri aka Karere, yizeza ab’i Bumbogo ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo nyuma yo guhitamo neza ku wa 15 Nyakanga 2024.

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME MURI GASABO BYAGENZE:

Kagame yijeje abatuye i Bumbogo umuhanda wa kaburimbo

12:40 Ubwo yari asoje ijambo, umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yavuze ko umuhanda w’ibitaka ugera i Bumbogo ugomba gushyirwamo kaburimbo, niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15 [Nyakanga] ibyabagejejweho byavuzwe, ibigomba kubagezwaho ni byinshi kurusha.”

Yavuze ko gutora neza ari ubudasa bw’u Rwanda, nubwo hari abo bidashimisha.

Ati “Hari abo 100% abarigize igitutsi, ariko rya 100% rivuze ubudasa, politiki yahindutse ikava mu macakubiri, ubwicanyi ikajya mu kubaka igihugu, Abanyarwanda bakaba bari hamwe. Aho muzashakira kugira ubundi budasa, ibyo mubifitiye uburenganzira.”

Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ubudasa

Chairman Paul Kagame yakomeje agira ati “FPR bivuze politiki ishyira amateka uko akwiriye kuba yandikwa. Yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda. Hari uko bivugwa ko hari abari hanze, ariko hari n’abandi benshi mu gihugu bari bameze nk’impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki yahindutse ku maraso y’abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha. Ndabashimira nk’abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bayikoresha bashinyagura.

Uko abantu bitanze icyo gihe, tukaba tugeze aha, aho tugeze, uko ibintu bimeze mu Rwanda n’uko byahoze, kenshi n’uko bimeze ahandi, twese hano dukwiriye kwishimira igihugu cyacu, uko tucyubaka n’aho tukigejeje.

Tubikora ku buryo bw’ubudasa. Abanyarwanda dufite ubudasa. N’abandi bafite ubwabo, njye ndavuga ubwacu. N’uyu munsi kubona muteraniye aha muri imbaga ingana itya mu gihe cy’amatora, n’ahandi hose twagiye bose baza nk’uku mungana, ubundi ibimenyerewe ahandi bafite ubudasa bwabo, igihe nk’iki umwiryane aba ari wose, ndetse uwo mwiryane abantu baragiye bawuhindura ko ariwo demokarasi. Ngo demokarasi ni amashyaka menshi, arwana, ahangana. Na kiriya gihe amashyaka yatsembye Abanyarwanda, na byo abenshi babyita ko ari demokarasi. Abantu bari barakaye, iyo urakaye ukica uwo urakariye cyangwa wanga, abantu babihinduye demokarasi.

Ni yo mpamvu abantu benshi bibatungura kubona mungana gutya, tuvuga FPR n’abo dufatanyije, ariko abantu bakavuga ngo FPR ifite igitugu kuba ikurikiwe n’abantu bangana gutya. Niba aribyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe. Igitugu gituma abantu babana barahoze bicana, abantu bakajya hamwe bakumvikana bagateza imbere igihugu, wabaha uburyo bwo guhitamo ya politiki bashaka, abayobozi bashaka: Ukavuga ngo ni igitugu kuko ari ubudasa budasa n’ubwawe.

Mu mateka u Rwanda rwandika n’ibyo birimo ndetse ntihakagire ubabwira ko icyo ari icyaha ngo mwemere, nta cyaha kirimo. Ni ubudasa. Ni ubumwe bw’Abanyarwanda aho butigeze buba. Ni amateka ahinduka, akava habi akajya aheza.

Ibyo rero birirwa badukoronga, batuvuga nabi, badutuka […] bajye badutuka nibarangiza batwirinde. Igihugu gishyize hamwe, kidasiga uwo ari we wese inyuma, politiki imeze ityo ntako isa. Ni yo yonyine yakubaka igihugu cyacu, ikakivana aho cyari kiri, ikakigeza aho umuntu avuga ngo ejo hazaza hazaba harita ahashize. Ni cyo cyanzanye, ni ukubasaba amajwi, nzi ko nyafite mwayampaye. Njye ntabwo naje kubasaba, naje kubashimira.”

Paul Kagame asuhuza abaturage benshi bitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza kuri Site ya Bumbogo

12:25 Chairman wa FPR yagarutse kandi ku byavuzwe na Yvan Butera ndetse na Irere Claudette.

Ati “Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite imyaka ine ariko uko tungana kosa tugahurira hano tukongera kubaka igihugu cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri ‘lift’ yo muri Minisiteri ubu ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo, ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw’igihugu gishyize imbere abacyo ntawe dushyize inyuma.”

“Naje mu Rwanda mu 1977/1978 no mu ntangiro ya 1979. Aho nabaga ni mu Kiyovu, hari umugabo mfitanye na we isano […] yitwaga Muyango Claver yakoraga muri Minisante ari Umuyobozi Mukuru. Yari yarize hanze muri Tchécoslovaquie, hanyuma barangije amashuri bagiye gutaha igihugu icyo gihe ubuyobozi bwariho bwemerera bamwe kugaruka, we n’abandi nka bane cyangwa batanu barababwira ngo ntibagaruke kubera icyo baricyo.

Hashize igihe barataha ku ngufu bati nibashaka batwice, baragaruka. Bagarutse bicara aho badafite akazi, hashize igihe umwe cyangwa babiri baza kwicwa, undi bamuha akazi nyum muri Minisante.

Yari atuye mu Kiyovu hafi y’ahahoze Ambasade ya Zaire. Umujyi hafi ya wose nari nywuzi iyo nazaga nagendaga n’amaguru. Rimwe nza kuva kwa Muyango ngenda n’amaguru, ndaza ngera hafi y’ahari Ambasade ya Zaire, haruguru hari inzu z’abadiplomate na hariya mu Kiyovu aho Habyarimana yabaga.

Nza kuhanyura n’amaguru, mfite agatabo ngenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura mva kuri ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi babaga ugana kuri Plateaux, umujandarume wari uharinze ati ‘Yewe sha’, ndamwihorera ndushaho gusoma. Ati ‘yewe’, ndamwihorera, araza ansanga, ndahindukira ndamureba, nti ninjye wavugaga? Ati ‘ngwino hano’. Nsa n’utabyumvise, ndavuduka ndiruka, arankurikira ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Narirutse ndamusiga, ndazenguruka, ahantu hari ambasade y’Abafaransa, ndakwepa ninjira mu nzu kwa Muyango. Nta n’ubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.

Byabaye mu 1977/1978 hanyuma karabaye naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero birasa n’ibya Irere.

12:17 Kagame yashyize umucyo ku bibaza aho azatorera

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, abahatuye bamusabye kuzahatorera nubwo kuri ubu yagiye muri Gasabo. No kuri iyi nshuro, i Bumbogo bamusabye kuzatorera mu Karere kabo.

Atangira ijambo rye kuri uyu wa 12 Nyakanga, Chairman wa FPR Inkotanyi yavuze ko azatorera mu Karere ka Gasabo.

Ati "Ikibazo hagati ya Nyarugenge na Gasabo uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira nzaza ngasangira nabo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi. Hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya gusangira n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo."

12:13 Claudette Irere na we yavuze ko yavukiye i Gasabo, arahakurira aranahiga kandi ahakorera imirimo.

Uyu mubyeyi uyu munsi ufite inshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko kera akiri umwana yajyaga kurya iminyenga muri ’ascenseur’ z’iyi Minisiteri akorera.

Ati “Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye guha uburezi bufite ireme abana bose b’u Rwanda.”

Yashimye ko bakuriye mu gihugu gitekanye kandi gitanga amahirwe ku bakiri bato kuko na we yahawe amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga, amaze kurenga ubwana ahabwa inshingano.

Ati “Twemera ko ubu abana bakura bazi neza ko igihugu kibakunda kandi gishishikajwe n’ibibateza imbere…Twakuriye mu gihugu tuzi neza ko kidukunda ni yo mpamvu ejobundi ku itariki 15 Nyakanga tuzagutora.”

Yahamije ko Abanya-Gasabo bose by’umwihariko abari n’abategarugori bazatora Paul Kagame.

11:57 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera, yahereye ku mateka y’u Rwanda, agaragaza uburyo mu Ugushyingo 1961 Paul Kagame n’umuryango we ndetse n’abandi Banyarwanda bameneshejwe mu gihugu kubera politiki mbi.

Mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwaga, Yvan Butera yari afite imyaka ine. We n’umuryango we batahutse mu gihugu, ahigira amashuri abanza kugeza ku yisumbuye kubera politiki nziza ya FPR INKOTANYI.

Ati “Twe twakuriye mu gihugu cyiza nta bibazo twari tuzi. Amashuri yose nayigiye aha, mba muganga mvura Abanyarwanda, hageze igihe mungirira icyizere mungira Minisitiri.”

Butera yavuze ko mu myaka 30 ishize Gasabo by’umwihariko yateye imbere, haba mu bikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage.

By’umwihariko, Butera yasabye urubyiruko kuzashyigikira Paul Kagame mu matora ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.

11:50 Lionel Sentore n’itsinda bari kumwe, ririmo amazina asanzwe azwi nka Andy Bumuntu na Ruti Joël, bataramiye abarimo Paul Kagame babyina gakondo "Uwangabiye".

Sentore yabwiye Paul Kagame ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzakomeza gufatanya na we.

Ati “Twe nk’urubyiruko ntituzagutenguha mu guteza igihugu cyacu imbere. Twaje.”

Uyu muhanzi na bagenzi be bahise babyina indirimbo “Twaje” ya nyakwigendera Yvan Buravan.

11:43 Nyuma y’uko Chairman Paul Kagame amaze gusuhuza abari kuri Site ya Bumbogo mu bice bitandukanye barimo, haririmbwe indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Paul Kagame yakiriwe muri Gasabo

11:28 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze kuri Site ya Bumbogo aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ni umunsi ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza kwa Chairman Kagame mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

 Abakecuru b’i Gasabo bati “Paul Kagame Imana yaramutoye”

Mukayitesi Dominika utuye mu Mudugudu wa Gikikiza mu Kagari ka Kagugu, yabwiye IGIHE ko yahisemo gukomeza gushyigikira Paul Kagame kubera ko ari we wazanye umutekano usesuye mu gihugu.

Ati “Perezida Paul Kagame ataraza nta mutekano twigeze tugira kuko mu bana icyenda bose ni njye na murumuna wanjye twasigaye abandi bose barabishe. Papa yapfuye 1994 itaragera ariko Jenoside yaratangiye, imiryango yanjye yose irashira.”

Mukayitesi avuga ko nubwo biteguye gutora Paul Kagame ariko Imana yo yamaze kumutora kera.

Ati “Mwiyumvamo nk’umubyeyi, mbega numva yahoraho tumubona imbonankubone. Numva nanamuhobera kuko ukurikije ibintu adukorera njye birandenga. Akomeze atuyobore, nubwo tumutora ariko Imana na yo yaramutoye.”

Uyu mukecuru w’imyaka 70 avuga ko hari byinshi bahabwa ariko mu mbaraga nke afite bifuza ko abakuru bajya bafashwa kubona uko bakwiteza imbere.

11:20 Abari kuri Site ya Bumbogo bakomeje gucinya akadiho babifashijwemo n’indirimbo z’abahanzi batandukanye zivuga ibigwi Paul Kagame mu gihe bategereje kwakira uyu Mukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Urubyiruko rw’i Gasabo runyuzwe na Paul Kagame waruhaye igihugu

Urujeni Sylvie wavukiye hanze y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko Paul Kagame yahaye Abanyarwanda bose Igihugu n’abari mu buhungiro batashye bahabwa uburenganzira bakwiye mu gihe amahanga babagamo atabahaga agaciro.

Ati “Ntabwo navukiye mu Rwanda, mvuka ntazi ko mfite igihugu, umuryango wacu ugira ubwoba bwo gutaha mu Rwanda ariko nkajya mpora mvuga nti ’ese kuki tudataha?’ Hanyuma nje gutaha ngira ishema cyane, ngira ibyishimo kubera ahantu igihugu cyacu kigeze, numva kuba nzi neza ko mfite igihugu nifitiye icyizere.”

Uyu mukobwa w’imyaka 27 yavuze ko yatunguwe no kubona ibikorwa u Rwanda rwagezeho kubera imiyoborere myiza.

Ati “Mfite igihugu cyanjye kinshyigikiye, kinkunze gishyigikira umwana w’umukobwa, ubu ndidagadura ahantu hose ndagenda nta kibazo mfite, narize. Dufite ibintu byinshi cyane byagezweho kubera Paul Kagame, hari imihanda myiza, dufite amashuri meza kubera we, ubu ndagenda nta muntu wankoraho, mbese umuntu ahantu hose ari atewe ishema n’uko ari Umunyarwanda.”

Urujeni yavuze ko abantu bari mu mahanga birirwa bavuga ko mu Rwanda nta bikorwa by’iterambere byakozwe babeshya.

Ati “Aba bantu bafite ibinyoma gusa kuko ahantu nabaye ntabwo bubahiriza ubureganzira bw’ikiremwa muntu, ntibaha agaciro umugore ariko Paul Kagame umuntu ni we abanza gushyira imbere…U Rwanda ahantu rugeze ubu Isi yose irufataho icyitegererezo ndetse na Perezida wacu bamufataho icyitegererezo kandi bamuhaye imidali myinshi cyane. Ntabwo bayimuhaye atayikwiye."

Yahamije ko impanuro za Paul Kagame zubaka urubyiruko, zikabibutsa inshingano bafite yo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Ati “Turi intare, twavutse turi intare ahubwo yatwibukije ko turi intare kuko turabihorana kandi rwose tumuri inyuma 100%.”

Urujeni ahamya ko kuri we “Paul Kagame ni ubuzima. Mwumva kenshi tuvuga ngo Inkotanyi ni ubuzima, niba ari we rero wari imbere yazo, ni we buzima. Ni umubyeyi akaba umuyobozi mwiza.”

“Bya bindi abanyamahanga bajya bavuga ngo baba batuzanye ku ngufu hano, ntabwo ari byo njyewe naje saa Munani z’ijoro mvuga ngo nje gushyigikira umukandida wanjye, ni ukubera urukundo mukunda, nishimiye ibyo tugezeho.”

 Ubwo abahanzi basusurutsaga abari kuri Site ya Bumbogo.

Igisupusupu aririmba "Ikipe Itsinda" ivuga ibyo Paul Kagame yagejeje ku Rwanda, ari kumwe na Agnès
Umuhanzi Muneza Christopher yaririmbye "Nzakomeza Ntsinde"
"Ogera" yaririmbwe na Bwiza, akayihuriramo na Bruce Melodie, ni imwe mu ndirimbo zahagurukije benshi i Bumbogo
Kajugujugu yanditseho "Tora Kagame Paul" yanyuze mu kirere cyo kuri Site ya Bumbogo
Emma Claudine Ntirenganya ni we musangiza w'ijambo
Butera Knowless, King James na Bushali bahuriye ku rubyiniro ari batatu, buri wese aririmba indirimbo imwe
Abakozi ba Kigali Convention Centre (KCC) bari mu bihumbi by'Abanya-Gasabo bitabiriye kwamamaza Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri Site ya Bumbogo

10:43 Knowless, Bushali na King James ni bo bagezweho mu gususurutsa Abanya-Gasabo.

Knowless yaririmbye "Baramushaka" mbere y’uko King James aririmba "Ndagutegereje" naho Bushali akaririmba "Ku gasima".

10:42 Benshi bamaze kugera kuri iyi Site ya Bumbogo aho Paul Kagame agiye kwiyamamariza.

Minisitiri w'Ubutabera (ibumoso), Dr Ugirashebuja Emmanuel yaje kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI
Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc yaje gushyigikira Paul Kagame
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (rtd) James Kabarebe
François Ngarambe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR INKOTANYI yaje gushyigikira umukandida Paul Kagame
Apôtre Mignone Kabera ari mu baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi akaba na Komiseri muri FPR INKOTANYI, ni umwe mu bitabiriye
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ni umwe mu bayobozi baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel ni umwe mu baje gushyigikira Paul Kagame
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ni umwe mu bari bari i Bumbogo aho umukandida wa FPR INKOTANYI yiyamamarije
Minisitiri w'Ingabo, Marizamunda Juvenal ni umwe mu bayobozi bitabiriye
Minisitiri Maj Gen (rtd) Albert Murasira na Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc bishimira ibyo FPR INKOTANYI yagejeje ku gihugu
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa (iburyo) ari mu bitabiriye kwamamaza Paul Kagame
Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta ubarizwa mu ishyaka PSD, ari mu baje gushyigikira Paul Kagame
Sheikh Musa Fazil Harelimana uyobora PDI (ibumoso) aganira na Bernard Makuza
Rtd Brig Gen George Rwigamba ni umwe mu baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI
Kajugujugu iri mu mabara ya FPR izenguruka hejuru ya site i Bumbogo
Dr Vincent Biruta wa PSD ni umwe mu baje gushyigikira umukandida Paul Kagame

10:31 Mu kirere cyo kuri Site ya Bumbogo hari indege ya kajugujugu iri mu mabara ya FPR Inkotanyi, yiganjemo umutuku, yanditseho amagambo “Tora Kagame Paul”.

10:29 Umuhanzi Bwiza Emerance yakoreye mu ngata Christopher, aririmba “Ogera” yahuriyemo na Bruce Melodie.

10:19 Muneza Christopher yahamagawe ku rubyiniro aririmba "Nzakomeza Ntsinde" na "Hashtag".

10:14 Igisupusupu na Agnès bajyanye ku rubyiniro.

Umuhanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ na Agnès bajyanye ku rubyiniro baririmba "Ikipe Itsinda".

10:05 Umuhanzi Nyirinkindi Gisa Ignace yahawe umwanya ku rubyiniro, aririmba "Mwarakoze Inkotanyi" na "Mutore cyane".

09:58 Abahanzi batangiye gususurutsa abari kuri Site ya Bumbogo ndetse uwabimburiye abandi ni Intore Tuyisenge waririmbye "Kagame Paul ni wowe tuzakora".

 Ibikorwa bya Paul Kagame byatumye abagabo bashaka kugera ikirenge mu cye

Ndayishimiye Elie wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, mu Kagari ka Nyabikenke, yabwiye IGIHE ko icyatumye yiyegurira gushyigikira Paul Kagame ari uko yahaye agaciro uburezi akanubaka ibikorwaremezo byinshi.

Ati “U Rwanda yarukuye ahantu rwari rwapfuye, ubu nta muntu utabibona ko u Rwanda rwazutse tubona byinshi tumaze kugeraho, nk’imihanda myiza, amashuri, amavuriro, Stade Amahoro twatashye ejobundi n’ibindi byinshi.”

Uyu mugabo winjiye mu Mujyi wa Kigali akora akazi ko mu rugo yishimira ko hatejwe imbere uburezi ku buryo abantu bose bashoboye kwiga, bitandukanye n’ubutegetsi bwabanje butabihaga agaciro.

Ati “Naje muri uyu Mujyi ndi nk’inkadagirabitabo ariko uyu munsi mbasha kuvuga Icyongereza.”

Yahamije ko nubwo atagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi, we yifuza gutanga umusanzu we ashinga ishuri rizafasha abakiri bato kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyatanze y’uko buri wese agomba kwiga.

Ati “Ndashaka gutanga umusanzu wanjye kugira ngo mfashe abantu hatazagira ababa nkanjye, babyiruka nkanjye kandi nkafasha n’igihugu cyambyaye.”

Yahamije ko ibikorwa byinshi Paul Kagame yabikoze ku buryo hasigaye uruhare rw’abaturage bagomba kumutera ingabo mu bitugu agakomeza guteza imbere u Rwanda.

09:48 Akanyamuneza ni kose ku bari kuri Site ya Bumbogo.

DJ Ira ni we uri gucuranga umuziki kuri uyu wa Gatanu
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uzwi nka No Brainer ari mu baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI
Muyoboke Alex akunda kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame kuri site zitandukanye
Dusenge Clenia uzwi nka Madederi, wamamaye muri sinema Nyarwanda, ni umwe mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

Abagore bo muri Gasabo bazindukiye kwereka Paul Kagame ko bazamugwa inyuma

Mukamana Clotilde ukorera mu Karere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ko yazindutse kare agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI kubera ibikorwa bikomeye yagejeje ku rubyiruko n’abagore kuko bahawe umwanya bagashobora kwiteza imbere.

Ati “Umugore yabaga mu gikari ariko ubu tarajya ku isoko ry’umurimo tugapiganwa. Kubera izo mpamvu rero Paul Kagame tuzamugwa inyuma, turamushyigikiye kandi tuzamutora 100%. Twiteguye ko nyuma yo gutsinda tuzamufasha gushyira mu bikorwa imihigo ikubiye muri manifesto y’umuryango wacu.”

Yahamije ko mu ngeri zose abona nta kintu Paul Kagame atakoreye Abanyarwanda, igisigaye kikaba kubisigasira.

Ati “Ni umuyobozi w’ikirenga, ni impano idasanzwe kuko ibintu byose tujya kuvuga aba yabibonye. Ni ukuzashyigikira umurongo turimo tugakomeza tukazamuka, ijwi ryacu rigakomeza kwamamara.”

Mukamana afata Kagame nk’umuntu w’icyitegererezo, umufasha kureba kure akabona icyerekezo cye mu buryo bworoshye.

Uyu mugore w’imyaka 30 yavuze ko kuba bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ari benshi bigaragaza ko batazatenguha umukandida wabo haba ku munsi w’amatora no mu kwesa imihigo.

08:45 Abatuye Gasabo bifotoreje kuri ‘frames’ ziriho amagambo atandukanye yamamaza Paul Kagame, arimo n’akunda gukoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi nka “Enyanya”, “Muzehe wacu” n’ayandi.

Ibyagezweho mu Karere ka Gasabo mu myaka irindwi ishize

Hubatswe imihanda ya kaburimbo ya kilometero 82 yagejejwe mu Mujyi wa Kigali aho nko muri aka Karere bubakiwe umuhanda uva ku biro gakoreramo ukagera mu Migina ufite km 1,7. Hubatswe kandi uwa Kimihurura ufite km 1.2, uwa Gacuriro ufite km 6,1; Kamutwa-Kinamba wa km 2,7 n’uwa Nyabisindu-Nyarutarama wa 0,6.

Si iyo gusa kuko hanubatswe umuhanda wa Karuruma-Bweramvura ufite km 7,8; uwa Kagugu-Batsinda- Nyacyonga wa km 7,105, umuhanda uva ku Murenge wa Kimironko ujya ku Isangano ufite uburebure bwa km 6,81 umuhanda uva kuri Ambasade ya Amerika ugana Kimicanga n’uwa Kacyiru wubatswe munsi y’ahahoze gare.

Ntitwarenza ingohe umuhanda uva kuri Kaminuza ya ALU ujya mu Kagari ka Musave, uwa Rusororo- Intare Arena- Inyange ndetse n’iyagurwa ry’umuhanda wa Kinamba.

Hari umuhanda wa Nyarutarama- Portofino, uca no ku kiyaga cyahanzwe ugakomeza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse kandi imihanda ifite ibilometero 73 yose yabashije gushyirwaho amatara muri rusange, aho mu Karere ka Gasabo byakozwe ku muhanda wa Ruhango- Musezero wa metero 800, uva ku Karere ka Gasabo werekeza kuri KABC ureshya na metero 2400.

Hubatswe ibiraro birindwi byo mu kirere aho bine biri mu Murenge wa Nduba ahitwa Nyirakibehe, Marenge, Sha na Nyakagezi mu gihe ibindi bibiri byubatswe mu Murenge wa Jali ahitwa Nyakabungo na Agateko na ho ikindi kiraro cyo mu kirere kikaba mu Murenge wa Jabana ahitwa Akinyana.

Mu rwego rw’ingufu hakozwe ku mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi ku buryo ingo zayahawe ziyongereye zikava ku 173.148 muri 2017 zikagera ku 213.006 mu 2023.

Mu bikorwaremezo bijyanye n’amazi, hakozwe ku mushinga wo gusana no kwagura imiyoboro yayo mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo ku burebure bwa km 580 aho ku ruhande rwa Gasabo, hubatswe km 37 z’imiyoboro y’amazi ya Gikomero-Ndera-Rusororo ku buryo byatumye ingo zifite amazi meza ziyongera zikava ku 173.148 mu 2017 zikagera ku 238.944 mu 2023.

Mu miturire hubatswe umudugudu umwe w’icyitegerezo wa Rudakabukirwa, ibyatumye imiryango 1120 ituzwa neza mu midugudu mu gihe indi miryango 4633 yakuwe mu manegeka.

Mu rwego rw’ubuzima haguwe Ibitaro bya Kacyiru, hubakwa inzu y’ibagiro n’inzu yo kubyariramo. Hubatswe kandi Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kacyiru, Ikigo Nderabuzima cya Gatsata, icya Kabuye muri Jabana cyaraguwe kiranasanwa. Hari kandi Ibigo Nderabuzima bya Jali na Bumbogo byasanwe.Hubatswe amavuriro mato 22 (Health posts), andi arasanwa .

Mu burezi hubatswe ibyumba 1239 by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Hanubatswe amashuri ya TVET mu mirenge 11 itari ifite ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu miyoborere myiza hubatswe inyubako y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, inyubako z’ubuyobozi z’Imirenge itandatu ari yo Gisozi, Gatsata, Remera, Kimihurura, Kimironko na Kinyinya.

Stade Amahoro yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga
Ku Kimihurura mu masangano y'umuhanda haratunganyijwe ku buryo abashaka kuharuhukira biborohera
Agace ka Kimihurura gaherereyemo Kigali Convention Centre ni kamwe mu dukomeje gutera imbere
BK Arena yuzuye mu 2019 yateje imbere imyidagaduro muri Kigali, iherereye muri Gasabo
Inzira zo gukoreramo siporo zakozwe ku Kimihurura mu masangano y'umuhanda hafi yo ku Kabindi
Ikibuga cya Golf yaravuguruwe gishyirwa ku rwego Mpuzamahanga
Iki kibuga cya Golf cyubatswe ku buso bwa hegitari 52
Inyubako z'ubucuruzi nka KACB na Kigali Heights zahinduye isura ya Kimihurura
Ku Kacyiru ugana Nyarutarama naho hashyizwe ahantu hihariye kuri siporo y'abanyamaguru

08:00 Benshi bakomeje kugera kuri Site ya Bumbogo.

Abanya-Gasabo biteguye byihariye

Kuri site zimwe Paul Kagame yiyamamarijeho muri uyu mwaka, hari ahagiye haba hato ku buryo ibyicaro byabaga bike ku bicara ahatwikiriye.

I Gasabo hubatswe amahema atanu manini, yiyongera ku mbuga nini y’i Bumbogo aho abantu benshi bamaze kugera.

Abavuga rikumvikana biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bahawe umwanya uyu munsi aho bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Kuri iyi Site ya Bumbogo hateguwe kandi ibyapa by’Umuryango FPR Inkotanyi byo kwifotorezaho.

06:30 Abaturage benshi bamaze kugera kuri Site ya Bumbogo.

Bike by’ingenzi ukwiriye kumenya ku Karere ka Gasabo

Gasabo ni kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali. Kari ku buso bwa km² 429,1 kakaba gatuwe n’abaturage 879.505 batuye ku bucucike bw’abagera ku 2056 kuri buri km² imwe.

Ku wa 2 Kanama 2017 ni bwo Chairman Paul Kagame yaherukaga kwiyamamariza i Bumbogo mu Karere ka Gasabo ari na ho ibikorwa bizenguruka igihugu byo kwiyamamaza byasorejwe.

Icyo gihe n’ubundi ni we wari watanzwe nk’umukandida uhagararira FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Yabwiye abatuye Gasabo ko imijugujugu yose abadakunda u Rwanda barutera, atazemera ko igera ku Banyarwanda kandi ko we yiteguye kuyiterwa nk’umuyobozi w’Abanyarwanda ku buryo igarukira kuri we gusa ntigere ku baturage.

Ab’i Gasabo baraye ijoro biteguye kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi

Mu masaha atandukanye y’ijoro rishyira kuri uyu wa 12 Nyakanga, abaturage benshi bo mu Karere ka Gasabo bagiye bagera kuri Site ya Bumbogo aho Chairman wa FPR Inkotanyi yiyamamariza.

Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo, hari abaturage benshi bari bamaze kuhagera ndetse bafite morale iri hejuru.

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages