Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iyi nama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 30, ikaba ifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ibishya n’ubukungu.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko iyi nama izaganirirwamo amahoro n’umutekano muri Afurika, ubuhuza bugamije amahoro kuri uyu mugabane uko hakemurwa ibibazo by’abimukira, kandi ko ibiganiro bizaba bifunguye ku buryo buri wese yabitangaho ibitekerezo.
Yagize ati "Abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama ngira ngo barakabakaba 30, bakaba bazaganira ku byerekeye amahoro n’umutekano, imari mpuzamahanga n’ukuntu ibihugu bya Afurika kuri iyo mari, ku byerekeye ibishya, hakaba hari inganda n’ibigo by’ubucuruzi bihari biturutse muri Afurika no mu Bufaransa."
Yatangaje ko u Rwanda nk’igihugu gifitanye umubano mwiza na Kenya izakira iyi nama ndetse n’u Bufaransa bwagize uruhare mu kuyitegura, kandi rukaba rufitemo inyungu, ruzayitabira ruhagarariwe na Perezida Kagame.
Ati "Nk’uko mubizi, turi igihugu giteza imbere udushya, giteza imbere uburumbuke mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari, tukaba rero tuzitabira ibiganiro byose kugira ngo turebe ko Afurika yatera imbere, n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa bugatera imbere ariko bishingiye ku nyungu z’impande zombi."
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yageze muri Kenya ku wa 10 Gicurasi kugira ngo yitabire iyi nama. Yagaragaje ko ubufatanye bwa Afurika n’igihugu cyabo bukwiye kubyarira inyungu buri ruhande kandi bugashingira ku bwubahane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!