Ni nyuma y’aho bagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye i Kigali kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024, cyitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki.
Perezida Kagame na Kiir baganiriye ku mwuka uri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bagaragaza ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere.
Mu nshingano ibihugu byo muri EAC bifite harimo guharanira imibanire myiza hagati y’ababituye, koroshya urujya n’uruza rw’abaturage no koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati yabyo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa EAC rivuga ko Perezida Kagame na Kiir “Basabye ibihugu bigize umuryango kubahiriza inshingano bifite nk’uko bikubiye mu masezerano y’ishingwa ryawo.”
Baganiriye ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaza ko uburyo bunoze bwayihagarika ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022.
Perezida Kagame na Kiir bagaragaje impungenge z’uko intambara yo muri RDC yakwagukira mu bindi bihugu by’akarere mu gihe hatubahirizwa iyi myanzuro.
Perezida Kiir yavuye mu Rwanda yerekeza i Burundi mbere yo kujya muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!