Ni ku munsi wa kabiri w’iyi nama ngarukamwaka ibera i Davos mu Busuwisi, aho isuzuma ibibazo bitandukanye byugarije ubukungu bw’Isi n’icyakorwa ngo bikemuke.
Mu bayobozi bahuye na Perezida Kagame harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
FIFA isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’iterambere rya Siporo mu Rwanda. Umwaka ushize iri shyirahamwe ryafunguye icyicaro cyaryo mu Rwanda, mu kwihutisha imishinga y’iterambere muri siporo y’umupira w’amaguru.
Mu bandi baganiriye na Perezida Kagame harimo Perezida wa Espagne Pedro Sánchez. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye mu nzego z’iterambere zitandukanye.
Perezida Kagame kandi kuri uyu wa Kabiri yaganiriye na Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus Chakwera, ku bufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Mu bandi bayobozi Perezida Kagame yaganiriye nabo harimo Sultan Ahmed Bin Sulayem, Umuyobozi Mukuru w’ikigo DP World ari nacyo kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu karere.
Iki cyambu cya Masaka cyafunguwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2019. Cyagabanyije igiciro ndetse n’igihe byatwaraga kugira ngo ibicuruzwa bive mu byambu bya Mombasa muri Kenya na Dar es Salam muri Tanzania.
Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yaganiriye na Keller Rinaudo, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gikoresha indege nto zitagira abapilote za Zipline.
Iyi sosiyete ifite ibikorwa mu Rwanda aho imaze kubaka izina mu kugeza ku bitaro n’amavuriro ibikoresho by’ubuvuzi birimo n’amaraso, byajyaga bitwara igihe kinini kubera imiterere y’u Rwanda.
Kugeza ubu iki kigo cya Zipline cyafunguye imiryango mu Rwanda mu 2016 cyohereza ku bitaro bisaga 400 imiti ikenerwa mu buvuzi harimo, amaraso n’imiti isanzwe.
Cyohereza kandi ku bavuzi b’amatungo intanga z’ingurube, inkingo z’inkoko, inkingo z’indwara y’ubuganga [rift valley Fever Vaccine] n’imiti ifasha mu kurwanya igwingire ry’abana.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!