Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku wa 26 Kamena 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Village Urugwiro yavuze ko Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bayobozi byibanze ku mirimo ikomeje gukorwa muri gahunda yo guhuza ibihugu bigize EAC (East African Political Confederation), harimo kureba aho imirimo yo gutegura Itegeko Nshinga ry’uyu muryango igeze n’ibindi bijyanye no kwihutisha iyi gahunda yo kwihuza kwa EAC.
East African Political Confederation ni uburyo bwatekerejwe n’ibihugu bigize EAC buzabifasha guhuza no gusangira inzego z’ingenzi.
Ibi bisobanuye ko ibihugu bya EAC bishobora gufatanya binyuze mu nzego zihuriyeho mu kwita ku ngingo z’ingenzi nk’umutekano, ububanyi n’amahanga, ubucuruzuzi, imiyoborere n’ibindi.
Ntabwo bivuze ko EAC yaba igihugu kiyobowe n’umuntu umwe, ahubwo ni uguhuza inzego z’ingenzi, ariko buri gihugu kigakomeza kugira Perezida, itegeko nshinga, guverinoma n’ubusugire bwacyo.
Ni umushinga ureba ibihugu bibarizwa muri EAC, birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.
Uyu mushinga wemejwe mu 2017 nk’icyerekezo cy’igihe kirekire cyafasha Akarere kwigira. Icyakora kugeza ubu ntabwo uragerwaho nubwo imirimo igikomeje.
Nubwo ibijyanye n’amategeko mu kwihutisha imishinga ihuriweho bimaze kujya mu buryo, hari iby’ingenzi bitaranozwa nk’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bwakomeje kugenda biguru ntege.
EAC igaragaza ko ubu bucuruzi bwagumye kuri 15% mu myaka nk’icumi ishize, imibare iri munsi ya 30% kugeza kuri 50% byateganywaga.
Icyakora ubucuruzi imbere muri EAC bwihariye ⅛ cy’ibyoherezwa mu mahanga. Ubucuruzi bw’akarere bwazamutse buva kuri 11,5% mu 2016 bugera kuri 12,2% mu 2024, ibigaragaza uburyo ibihugu bya EAC bicyishingikiriza ku bwo hanze yayo.
Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi nyuma y’uko ku wa 17 Kamena 2026 na bwo yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Stephen Patrick Mbundi bakaganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango rumazemo imyaka 19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!