Abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo amahoro yaboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu yahuje Umuyobozi Mukuru wa SADC, uwa EAC n’abahuza bashyizweho, yabaye tariki ya 1 Kanama.
Abandi bayitabiriye barimo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Dr. William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa uyobora Zimbabwe na SADC, Hakainde Hichilema uyobora Zambia, n’abanyamabanga bakuru b’iyi miryango.
Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC byasobanuye ko muri iyi nama, abakuru b’ibihugu baganiriye ku kongera Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana mu Nteko y’abahuza b’Abanye-Congo.
Abakuru b’ibihugu baganiriye ku kwemeza imyanzuro yafatiwe mu nama yo ku wa 1 Kanama, irimo kongera umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Nteko y’abahuza bashyizweho na EAC-SADC.
Muri iyo nama kandi, abayitabiriye basabye ko ubunyamabanga tekiniki bwa Komisiyo ya AU, ubwa EAC n’ubwa SADC buhuzwa, bukaba ‘Ubunyamabanga buhuriweho’ buzayoborerwa na Komisiyo ya AU i Addis Abeba muri Ethiopia.
Byitezwe ko hatangazwa imyanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 13 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!