Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yakiraga mugenzi we wa Hongrie, Katalin Novák, uri mu Rwanda.

Hongrie ni kimwe mu bihugu bituranye na Ukraine dore ko iri mu Majyepfo, ikaba icumbikiye impunzi za Ukraine zisaga miliyoni ebyiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uruzinduko rwa Perezida Katalin Novák, Perezida Kagame yabajijwe umusanzu u Rwanda na Afurika byatanga mu guhosha iyi ntambara imaze gusenya byinshi.

Perezida Kagame yavuze ko nk’u Rwanda uruhare rwagira mu guhagarika iyo ntambara ari ruto, gusa yerekana ko rwatanga ibitekerezo byo kugana inzira y’ibiganiro kuko intambara ubwayo itazasoza ikibazo.

Ati “Uruhare twe twabigiramo ni ugushishikariza ibiganiro biganisha ku mahoro kuko hari intambara ariko ingaruka zabyo ntabwo ariho zigarukira gusa natwe mu Rwanda no muri Afurika bitugeraho.”

“Twatanga ibitekerezo ariko nta kintu gikomeye kindi twakora nk’igihugu ariko tutagiye mu byo kuvuga ngo ni nde uri mu kuri cyangwa amakosa, mu gihe cyose hari intambara ibibi biba ari byinshi kurusha ibyiza. Iyo utangiye kujya mu biganiro by’amahoro ni bwo uba ugana aheza.”

Yavuze ko nubwo intambara yatsindwa hakoreshejwe intwaro, bidatanga icyizere ko ibibazo bikemutse burundu.

Ibihugu bya Amerika n’u Burayi bikomeje gutsimbarara ku guha intwaro Ukraine ngo ibashe guhangana n’u Burusiya, aho byizeye ko ishobora gutsinda mu buryo bwa gisirikare.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gutanga intwaro nabyo nta muti urambye bizatanga.

Ati “Gukomeza kurwana, gukomeza gutanga intwaro z’ubwoko bwose ukumva ko uruhande rumwe ruzatsinda urundi, bishobora gutwara igihe kirekire kandi ibyangiritse bikaba byinshi cyane. Mutegereze bifashe indi myaka ibiri cyangwa itatu uko bizaba bimeze. Ni yo mpamvu hakenewe cyane gutekereza neza ku bafite ububasha, abafite uruhare muri iyo ntambara […] ikigaragara buri wese azagira icyo yigomwa kandi buri wese azagira icyo abyungukiramo.”

Iminsi irenze 500 Ukraine n’u Burusiya biri mu ntambara, aho benshi mu ngabo z’ibihugu byombi n’abasivili bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe ibikorwaremezo byinshi bya Ukraine byasenyutse.

Kugeza muri Werurwe uyu mwaka Banki y’Isi yagaragazaga ko Ukraine imaze guhomba ibikorwaremezo bya miliyari 135 z’amadolari, ikaba ikeneye miliyari zisaga $400 ngo hasanwe ibyangijwe.

Intambara y’ibi bihugu kandi yagize ingaruka ku bindi bice by’Isi kuko ari bimwe mu byoherezaga hanze ibikomoka ku buhinzi nk’ibinyampeke, amavuta yo kurya n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko Ukraine n'u Burusiya bikwiriye gufashwa kujya mu biganiro kurusha imirwano
Perezida Kagame yavuze ko Ukraine n'u Burusiya bikwiriye gufashwa kujya mu biganiro kurusha imirwano